Amakuru Ibyigisho Menya nibi

“Imana yacu yibwira ibyo izatugirira ko ari ibyiza,atari ibibi” NSHUTIYIWABO Marie Rose

0Shares

Mu materaniro ya CEP-UR HUYE CAMPUS twigishijwe ijambo ry’Imana na mwene data NSHUTIYIWABO MARIE Rose yatangiye agira ati”muruyu mwaka ibyo igihugu cyari cyarapanze bimwe byarahindutse bitewe nibi bihe turimo igihugu cyugarijwe nicyorezo cya Covid-19.”

Yakomeje asoma ijambo ry’Imana riboneka muri yeremiya 29:11 handitse ngo 11Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga. Aha ngaha Imana yabwiraga abisirayeli ababwira ati” Nzi ibyo nibwira kubagirira nibyiza si ibibi ,turebye ibihe turimo isi yugarijwe ni cyorezo  cya Covid-19 abantu benshi bavugako ari bibi  twebwe dushobora kubona aribibi ariko mu maso yayo aribyiza kuko izi ibyo yibwira kutugirira .

Yakomeje agira ati Iyo umuntu akoreshejwe urugendo ruva ibunaka rujya ibunaka mu nzira Aho anyura ntihaba hameze kimwe hamwe haba ari,  ahatambika, ahazamuka cyangwa ahamanuka Hari nigihe anyura mu makorosi

Ariko intego y’ uwarumukukoresheje iyo igezweho iba ari inyungu kuri we ndetse no kuwarukoze ,mugihe arusohoje akaruhuka Kandi agahabwa n’ igihembo cyuko yatwaye neza , aha bivuze iki bivuzeko Imana ikora ikintu cyose ifite impamvu ifite intego ushobora kubona bigoye ndetse cyane ariko ibyo yibwira kutugirira nibyiza sibibi,Urugendo niba rurambye nubabara wihangane, ukomeze gukora  imirimo yawe myiza.

Hari amagambo Imana yakomeje kubwira abisirayeli iti” nimunyimura mugakomeza gukorera izindi mana nzabahana “. Imana yakomezaga gutuma kubisirayeli ariko binangiraga imitima , mubwoko bw’ abisirayeli habaga abahanuzi bibinyuma harimo hananiya yakundaga guhinyuza ibyo yeremiya yavugaga cyane ibyo yavugaga byose ntiyabyenera ariko yeremiya yashaka gukiza ubugingo bwabo ababwira ibyo Imana yamutumye ababwira ati” ibyo Imana yibwira kubagirira ko aribyiza atari ibibi nubwo bari bameze nk’imunzi kugira ngo bizere ayomagambo ntago byari byoroshye ariko Imana yakomeje kubahumuriza ibabwira iti nubwo nzafunga imyaka 70 ariko ibyo nibwira kubagirira nibyiza sibibi.

Aha Imana yarababwiraga iti nimukomeza kunsenga nanjye nzakomeza kubana namwe , yakomeje asoma no muri yohana 13:7 haragira hati  7Yesu aramusubiza ati”Ibyo nkora ubu ntubizi, ariko uzabimenya hanyuma.” mubyukuri yesu aha yararimo yoza ibirenge abigishwabe anabahanaguza umwitero we ibingibi yesu yabikoze kugira ngo agire icyo abigisha we ibyo yibwiraga yarabizi ababwira ati ibi ndikubakorera muzabimenya nyuma

 aha abandi ntibamubajije impamvu ariko petero we yakundaga kubaza cyane amubaza impamvu akoze ibyo kuko petero we yarazi uburyo abakarudaya babigisha bitwaraga uburyo bubahagwa banabigendera niyompamvu petero yatunguwe nicyo gikorwa yesu akoze ,Kuko bo bari baramenyereye kubikorera abo bigisha baba karudaya akaba aribo baboza ariko yesu we yakoze ibitandukanye Aha yesu yashakaga kubigisha ikintu cyo kwicisha bugufi kubantu bose ababwira ati ushaka kuba mukuru ahubwo abanze abe mutoya.

Yongeye asoma muri yohana 15:16 hagira hati “16 Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye akibahe.” aha bivuze iki , iki nigihe cyokwera imbuto zirumbuka , ubu muriki gihe nibwo turi kwera imbuto zigumaho dusomye mu

 Ntangiriro 1:29  hagira hati “Kandi Imana irababwira iti “Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose, n’igiti cyose gifite imbuto zirimo utubuto twacyo, bizabe ibyokurya byanyu.” aha Imana yavugaga imbuto zari zifitemo utundi tubuto mo imbere bita umurama muriki gihe turemo turera imbuto ariko zifitemo utundi tubuto mo imbere hari nabandi ubu muriki gihe imbuto zabo zahungutse abo zahungutse nuko ntakabuto kimbere zari zifite

Imbuto turikwera ubu nimbuto ziguma ho ahoturi hose nuzajya ubona wera imbuto aruko bari kukureba bagenda izo werega ntizongere kugaragara uzamenyeko ntakabuto kimbere ufitemo muribi bihe turimo udafite ukubwira ngo kora iki reka iki urinde cyane akabuto kimbere, twere imbuto zidatewe nuko ufite inshingano aruko bakureba ahubwo twere imbuto zigumaho mubihe byose waba urimo , dukomeze gusaba Imana idufashe idushoboze twe gutakanza urubuto rw’imbere ruhoraho ibihe byose.

 1,218 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: