Ibyigisho

Gutabarwa kuzanwa no kwishimirwa n’Uwiteka. Pasitori IYAKABUMBYE Etienne Stephano

0Shares

CEP UR HUYE CAMPUS                                                              3/03/2019

Amateraniro yo kucyumweru                                                         

Pastori: IYAKABUMBYE Etienne Stephano

INTEGO Y’IJAMBO: gutabarwa kuzanwa no kwishimirwa n’uwiteka

ZABURI 44:4

Incamake y’amateka ye: nuvise ijwi ry’imana bwambere,muri 1968 mfite imyaka irindwi. Nkajya mbwiriza abandi bana ko Yesu agira neza. Nyuma natangiye kuganiriza nabakuru uko mbonye umwanya.

Nabaye imfubyi mfite ukwezi kumwe, Imana irankuza kugirango nzayikorere. Intego yange niyo kuvuga ubutumwa kugeza nanubu. Ikifuzo cyange nicyo kuzagera mu ijuru.

Uwiteka aramutse akwishimira wazagira umugisha mubyo ukora byose, kwiga, kubaho neza, gutsindishirizwa….

Zaburi 44:4.Iyi zaburi ni iyabene kora, ubwo batekerezaga uburyo Imana yabagiriye neza, ikabaha amazi, ikabatsindira abanzi,iyabakuye mu egiputa,yabakijije abamediani,…. basanga impamvu ari uko Imana yabishimiraga. muri bibiliya yigifaransa risobanurwa ngo ni uko Imana yabakundaga, mucyongereza  iti”ni uko yababonaga mo umumaro”.

Dukwiye kuba abumumaro. Nonese Abisilayeli, imaana yatabaye ni ko bose bayibereye ab’umumaro?

Abataraneje imana, dore uko byabagendekeye

1Abakorinto 10:5 “ariko abeshi muribo Imana ntiyabashimye nicyo cyatunye barimbukira mu butayu Ariko abo yishimiye yabagejeje mu gihugu. Njya nibaza iyo ngiriwe amahirwe yo kujya kuvuga ubutumwa, ahno ngenda hose nkibaza atiabanezeza imana nibande? Mbese ko bibiliya ivuga ngo beshi muribo ntiyabishimiye”.

Abatanezeza Imana babigenza gute?

Abahebulayo 10:38ariko umukiranutsi wange azabeshwaho no kwizera ariko nasubira inyuma umutima wange ntuzamwishimira nahato”.

1.Umuntu wasubiye inyuma ni uwasubiye kubyo yaretse: agasubira kubusambanyi yaretse, gutukana, kwiba, nindi mirimo ya kamere.

2.Undi ni uwaretse imirimo myiza yakoraga: akareka gutura, gutanga icyacumi, gufasha, kugira urukundo, kwirinda…

Dore uko abisilayeri basubiye inyuma ntibanezeze Imana.

Gutegeka kwa kabiri 32:5bariyononnye ntibakiri abana bayo ahubwo ni ikizinga kuribo.ni ab’igihe kinaniranye kigoramye. Hari uwavuze at”Imana mu gitondo  ishobora kugusura ikakuganiriza, ikakubwira ati mwana wange ndi kumwe nawe, saa sita wasambana ikakubwira iti”mva imbere wamwanzi wange we. Niyo mpamvu dufite kwirinda ikintu cyose cyatuma Imana itatwishnimira”.

Iyo umuntu amaze kwiyonona n’ubwo yaba yerekwa, agahanura,agakora iby’Imana,…ahinduka umwanzi w’Imana. Nkuko inzoka iramutse igiye mu gicuma ikizingiramo bitashoboka ko uyica utacyangije, ninako Imana izarimbura abantu atari uko ibanze, ahubwo bitewe n’ibibarimo.

Igicuma ni umutima w’umuntu, naho inzoka ni satani cg icyaha. Kandi iyo igicuma kitarajyamo inzoka kirorohna, ariko iyo imaze kugeramo kirareremera. Umutima utarimo icyaha, urahugurika,ariko uwamaze kugera mo icyaha ntuhugurika, iyo uhuguye udafite icyaha ati ntugasambane arahugurika, ariko iyo cyamaze kwinjira arakubwira ati ntungendeho…

Iyo turi gukorera Imana niko satani aba ahekenya amenyo, yanzoka ishaka igicuma,cg ishaka kwinjira mu gicuma. Rero twirinde kuko uko waba warakoreye Imana kose, waba warabwirije, warasengeye mu mazi,…itabura ku kurimbura. Ahubwo tubere maso ubugingo bwacu.

IMIGANI22:14 (ubutumwa bwabagabo n’abasore) akanwa k’abagore nimva ndende, uwo uwiteka azinutswe azayigwamo. Abagore namwe iyo muri kwakira abagabo, mukemera ibyo babashukisha, namwe muba mwiharuria umuhanda ubageza muri yamva.

Abantu benshi muri iyi minsi bari muruzerero biyiriza ubusa, basenga imana, banayishaka, ariko ibyifuzo, bari kujyana sibyo bikenewe cyane. Kuko usanga bari gusengera amafaranga, impano kugirango bamenyekane, basengera abagabo n’abagore, ahubwo igikenewe cyane n’imbaraga zirwanya ICYAHA. Kuko umuntu ashobora kugira imbaraga zo kurara mu butayu ariko akabura imbraga z’irwanya icyaha. Umuntu yakuzuzwa, akanahanura ariko akabura imbaraga z’irwanya icyaha.

Dukeneye imbaraga zirwanya icyaha. Iyo umuntu ashoboye kurwanya icyaha aba ari kurwanirira icyo Imana yamuvuzeho.

Ubutumwa kubafite amasezerano. Abafite amasezerano, isezerano ntawurihata (kugirango risohore) ahubwo ararinda. Iyo umuntu arwanya icyaha aba ari kurinda isezerano. Buriya yozefu iyo atirinda gusambana nanyirabuja, ntaba yarabaye ukomeye muri egiputa.

Iyo inzoka itageze mu gicuma amateka arahinduka. Birashoboka ko ushobora kuburara iminsi itatu ariko waba utaracumura, Imana ikakugaburira. birashoboka ko waba waraheze iwanyu ariko inzoka itajya mugicuma, ikagushyingira. Wakena ariko waba utarasambana, ngo wirengere, Imana ikagukenura kuko wirinze, inzoka ntiyinjire mu gicuma.

Burya kugirango inzu irame biterwa na fondasiyo, iyo fondasiyo ijegajega inzu nayo ntimara kabiri. Agakiza nako dufite gafite fondasiyo ituma umwuka w’Imana aramira mu bantu, GUCA BUGUFI.

Zaburi 138: 6kuko nubwo uwiteka akomeyee yita kubicisha bugufi naboroheje, ariko abibone abamenyera kure. Uwicisha bugufi icyo akoze kiba aricyo kuko uwiteka aba amurimo. Iyo inzoka itinjiye mu gicuma kiba ari kizima, kandi iyo inzoka itagiye mu gicuma, amateka arahinduka.

Dore ibyo Imana ikorera abo inzoka itagiye mu gicuma.

YESAYA 49:23abami bazakubera baso bakurera,n’abamikazi bazakubera ba nyoko bakonsa, bazagupfukamira bubame hasi ,barigate umukungugu wo mukirenge cyawe, uzaherako umenyeko ndi uwiteka, abantegereza ntibazakorwa nisoni”.

Inzoka ishaka igicuma ntigira isoni, ninako icyaha kitagira isoni zo kwinjira mu mutima w’umuntu.

Abashaka kurwanya icyaha birinde ibisindisha. Abarokore kubera batanywa inzagwa, satani abashakira ibibisimbura, akabazanira imitobe ikaririye, nibindi.

Dore icyo wakora Imana ikakwishimira.

 Zaburi 41:12”iki nicyo kimenyeesha yuko unyishimira, ni uko umwanzi wange atavugiriza impundu ku nesha”.

Ibyahishuwe 21:7”Unesha azaragwa byose nange nzaba Imana ye,nawe abe umwana wanjye”.

Dore ibyo umukiranutsi asabwa kunesha:

1.kunesha ibyaha: ubusambanyi,gutukana, kwangana, gusinda,…

2. kunesha ibikugerageza: bwaba ubukene, kwangwa, guhemukirwa, gutsindwa,…..kuko muri iyi minsi abantu beshi bananiwe kunesha.

Umwanzuro:

Abefeso 6:13 nuko rero mutware intwaro zose z’imana kugirango mubashe gukomera kumunsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe .

 2,020 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: