Amakuru amatangazo Ibyigisho

Menya bimwe mu bintu biranga umuntu wera imbuto zigumaho

0Shares

Mugende nk’uko bikwiriye ab’umwami wacu, mu munezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana(Abakorosayi1:10), wakibaza ngo uku kwera kuvugwa nibwoko ki, gusobanuye iki?

Kwera imbuto ni ukubaho imibereho yerekana ko hari impinduka yaje mu buzima bwawe izanywe no kumenya kristo. Yohana15:4-5, havuga ngo 4 mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe.

Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye. 5 “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami.uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite. Ese haribyo ujyukora atariyo igushoboje?

Abagaratiya 5 hatubwira ibijyanye n’imbuto z’umwuka, Izi nizo mbuto Yesu ashaka ko umukristo yera umunsi ku munsi twaba turi mukazi ,mu ishuri ,mu cyaro cyangwa mu mujyi , ushonje mbese igihe cyose ahariho hose ukera  imbuto zigumaho. kugirango Yesu avuge ngo  mugume muri njye nanjye ngume muri muri mwe, yashakaga kugaragazako  hari abakristo baba muri we, ariko  ntibagume muriwe.

Muri make baba muri we by’igihe  gito  gusa . Gusa kristo we ashaka ko tuguma muri we ibihe byose nawe akaba muri twe ubundi ibyo dusabye byose tukabihabwa. kugira ngo umuntu agume muriwe bisaba iki? Bisaba ku mwemera ndetse no kumwizera, Umukristo wese akura imbaraga kuri kristo ari nawe umushoboza kwera imbuto kuko amashami(abakristo),atabasha kwera Atari ku muzabibu(Kristo) niyo mpamvu yesu avuga ngo tugume muri we kugira ngo tubashe kwere imbuto ibihe byose.

Yesu yigeze agera kugiti abona ntambuto gusa n’ubundi cyari mugihe cyo kutera  ariko kuko Yesu yashakaga gutanga ubutumwa, arakivuma kuko yashakaga kuvugako nta gihe ugomba kubaho udafite imbuto z’umwuka wera,ko ntagihe cyo kwera imbuto nicyo kutera imbuto nk’umukristo.

Ukwiye kwera imbuto ibihe byose haba mu nzara , amanota yabuze, mu miryango byanze ugakomeza kwera imbuto zigumaho iminsi yose, Aho uri hose haba mu bakomeye ntihazagire ikikubuza kwera imbuto. kuko ari cyo kintu kizagutandukanya n’abandi, ibindi babyigana (kubwiriza, kuririmba ndetse n’ibindi ) ariko kwera imbuto ibihe byose ntawe Wabasha kubyigana, ntiwafasha abakene utabikuye ku mutima, ntiwasengera abarwayi utabikuye ku mutima ibi ni bimwe mu byo wakora utabikuye ku bandi, tugume muri we amagambo ye agume muri twe nidusaba icyo dushaka cyose tuzagihabwa.

 2,200 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: