Amakuru amatangazo Ibyigisho Menya nibi

Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero Igice cya kane: Nubwo bamugaya ariko nabo bifitemo uwo mwuka/bameze nkawe (Tobiya).

0Shares

Mu buzima bwa bamwe mu bizera, barigukuza ibyo kugenzura icyo abandi babakorera kuruta kugenzura ibyo bo bakorera abandi. Nyamara ubuzima bw’urubanza ntibuzashingira kubyo abandi badukorera ahubwo buzashingira kubyo tubakorera.

Aramubwira ati “Namwe abigishamategeko muzabona ishyano, kuko mwikoreza abantu imitwaro idaterurwa, namwe ubwanyu ntimuyikozeho n’urutoki! (Luka11:46).

Guhugura si uguca imanza kandi guhugura si ukwanga benedata, ahubwo ni ukubakunda twanga ndetse duharanira ko ubugingo bwabo budapfa (Ezekiyeli 3:18). Byari bikwiye ko guhugura bidashingira ku kunegura benedata twebwe twisize, ahubwo bigashingira mukwigenzura kuko uwigenzura akibasha, ari intwari kuruta urwana agatsinda umudugudu (Imigani 16:32).

Bukeye Sanibalati yumvise ko twubaka inkike ararakara, agira umujinya mwinshi acyurira abayuda. Avugira imbere ya bene se n’imbere y’ingabo z’i Samariya ati: “ziriya mbwa z’abayuda ziragira ibiki? Mbese bariyubakira igihome? Cyangwa se bazatamba igitambo? Barenda kubaka ngo bazurizeho? Bagiye gutaburura amabuye bayakura mu byavu by’ibishingwe, kandi yarahiye?” kandi Tobiya w’umwamoni yari kumwe na we aravuga ati: “N’ibyo bubaka ibyo, ingunzu nibyurira izasenya iyo nkike yabo y’amabuye” (Nehemiya 3:33-35).

Iyo abasomyi ba BibIliya bumvise izina Nehemiya bamujyanirana nuwitwa Tobiya na Sanibalati ndetse bikabibutsa urugendo rwo kubaka Yerusalemu. Ijambo ry’Imana riduhishuriye ibyaranze Tobiya na Sanibalati ko barakaye, bakagira umujinya udasanzwe, bagacyurira abakoraga umurimo, bagatukana (Imbwa), bagahinyura umurimo bakoraga (v35).

Abanyetorero benshi iyo bigisha izi nkuru bavuga ububi bwaba bagabo (Tobiya na Sanibalati) nkuko twabisomye, ndetse bagasoza rimwe na rimwe birukana uwo mwuka waba bagabo wababuza kubaka inzu y’Imana. Nyamara mwene Data wandikiwe ururwandiko, Imana ikwibutsa yuko niba ujya urakarira mwene so, ukamutuka, cyangwa ugahinyura (ugapinga) umurimo akora ubitewe n’ishyari cyangwa kutamenya, menya yuko nawe ufite umwuka wa Tobiya na Sanibalati, bityo ugarukire umukiza. (NUBWO BAMUGAYA ARIKO NABO BAMEZE NKAWE).

Tugana ku musozo w’iyi nkuru , Yesu asengera abigishwa be n’abazamwizera yabasabiye ubumwe, ngo bitume Imana yubahwa kuko mu bumwe, intego ni imwe. Niyo uhuguye uhugurana yantumbero yo kungurana ubwenge no gukuza itorero mu bumwe (urukundo). Tugasoma tudafite intego yo gushaka icyo kubwira abantu ahubwo dufite intego yo kumva icyo Imana iduhana, idushima, cyangwa idushakaho. Abenshi bitaye kukugaya abandi bibagirwa kwigenzura, simvuze ngo tureke gucyaha no guhugura ariko twibukeko kwibanza arishingiro ryo gukira tukabona tugakiza abandi.

 1,308 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: