Amakuru

Ukuboko kw’Imana kurakomeye izere byose birashoboka

0Shares

Ukuboko kw’Imana kurakomeye izete byose birashoboka. Barutimayo arakira, agakobwa ka Yayiyo karabyuka, Lazaro na we arakanguka. Ikigisho cyacu cyo kuri uyu munsi turagaruka ku bushobozi bw’ukuboko kw’Imana nicyo bidusaba kugira ngo natwe tubone imbaraga zuko kuboko aricyo kwizera.

Iyo usomye bibiliya cyane cyane mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Mariko, Luka na Yohana ubona neza imbaraga z’ukuboko kw’Imana nicyo bidusaba kugira ngo natwe uko kuboko kw’Imana imbaraga zako zitujyereho.

Mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Mariko (10:46-52) iyo uhasomye ubona neza imbaraga z’ukuboko kw’Imana ujyendeye ku gitangaza cyabaye ubwo Yesu Kristo yacyizaga impumyi yitwa Barutimayo. Bibiliya umutwe w’amagambo uravuga ngo:” Yesu akiza impumyi yitwa Barutimayo”.

Bibiliya igira iti:” Nuko begera i Yeriko. Akivana i Yeriko n’abigishwa be n’abantu benshi, asanga umwana wa Timoteyo witwaga Barutimayo, umusezi w’impumyi yicaye iruhande rw’inzira. Yumvise ko Yesu w’i Nazareti ariwe uje, aherako arataka cyane ati:” Yesu mwene Dawidi, mbabarira”.

Abantu benshi baramucyaha ngo shore, ariko arushaho gutaka ati:” Mwene Dawidi, mbabarira”. Yesu arahagarara arababwira ati:” Nimumuhamagare”. Bahamagara impumyi barayibwira bati:” Humura, haguruka araguhamagara”. Nayo ita umwenda wayo, irabaduka yegera Yesu. Yesu arayibaza ati:” Urashaka ko nkigira nte?”

Iyo mpumyi iramusubiza iti:” Mwigisha, ndashaka guhumuka”. Yesu arayibwira ati:” Igendere kwizera kwawe kuragucyijije”. Uwo mwanya arahumuka aramukurikira mu nzira. Si muri ubu butumwa bwiza uko bwanditswe na Mariko wabona iby’iyi nkuru yo guhumuka  kw’iyi mpumyi wanasoma mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo (20:29-34; Luka 18:35-43) nawe ugakomeza kurushaho kwizera hamwe n’ukuboko kw’Imana byose birashoboka.

Bibiliya yera kandi mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Luka (8:40-56) ndetse na ( Matayo 9: 18-26; Mariko 5:21-43) igaragaza neza uburyo Yesu Kristo yacyijije umugore wari umaze imyaka icumi imugongo ndetse Yesu anazura agakobwa k’imyaka 12 ka Yayiro Kari kapfuye kubwo kwize ukuboko kw’Imana aho naho kurigaragaza.

Bibiliya yera kandi itugaragariza neza imbaraga z’ukuboko kw’Imana mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana (11:1-46) aho tubona uko Yesu Kirisito yazuye Lazaro wari umaze iminsi ine mu gituro apfuye ariko Yesu yahajye Lazaro agakangu.

Nkatwe abemera mana turiho muri iyi myaka twizere Imana n’imitima yacu yose kuko ukuboko kwayo kwarigukomeye, kurakomeye kandi kuzahora gukomeye. Ukwacyijije Barutimayo, kukabyutsa agakobwa ka Yayiyo kukanakangura Lazaro nanubu kuracyakora. Twizere kandi dusengere ubugingo bwacu dusabe iherezo ryiza abiga murusheho kwiga munakorera mukacyiranucyira Imana birashoboka.

Yanditswe na: RUKUNDO Eroge

 1,758 total views,  4 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: