Amakuru

Ubuzima buhindutse bukiza nyirabwo, bugakiza n’abandi

0Shares

.

Iteraniro ryera ryo ku wa 18 Nyakanga 2021 muri CEP UR Huye campus umwigisha w’ijambo ry’Imana kuri uwo munsi IRADUKUNDA Carmene yagarutse ku buzima buhindutse bukiza nyirabwo , bugakiza n’abandi ugendeye ku buzima bwa Rahabu byumwihariko ubuzima bwe bumaze guhinduka akava mu buraya.

IRADUKUNDA Carmene umuvugabutumwa wo kuri uwo munsi ( Ifoto: IDC )

VERSE BIBLIQUE (Imirongo ya bibiliya ubu buzima bwa Rahabu bwahindutse bugakiza nyirabwo n’ubw’ abandi): Yosuwa 2:1-3, Yosuwa 2: 14, Yosuwa 6:25.

Rahabu yari yarasabye kuzarokorwa we n’abo mu nzu ye bose, agira ati: “muzandokorane na bene mama ndetse n’abandi bose muzansangana bose.”

Bino isezerano rishya ribisobanura neza Yesu ari kumwe n’abigishwa abantu baramubwiye bati “dore nyoko na benenyoko, bari hanze bari kugushaka.” Arabasubiza ati: “dore data na bene mama, ni bano bumva ijambo ry’Imana bakarikomeraho.” (Luka:8:16-18).

Rahabu yahamagaye abantu batandukanye baza kubana na we muri iyo nzu, abumviye bose baraje kandi uko babanaga byagaragaza uko abakristo babana muri ibi bihe, kandi bose barahuguranaga kandi neza.

Bajyaga bahana ubuhamya, barahuguranaga, n’ibindi biranga abana b’Imana. Kandi uko Rahabu yamuritse itorero ry’Imana niko natwe tuzamurikirwa data mugihe gikwiriye kandi kristo ni we uzatumurikira Imana data agira ati:”ngaba abo nameneye amaraso.”

Ibyo twarebaga hejuru ni akamaro byagiriye abandi kuba Rahabu yarahindutse, noneho tugiye kureba icyo byamumariye we nka we bwite kugira ubuzima buhindutse.

Rahabu byamuhesheje kuba mugisekuruza cya Yesu, muyandi magambo byamuhesheje imigisha yo mugakiza atari kuzagira iyo adakizwa, (Matayo 1:5-6).

Rahabu ari mu badamu batangwaho urugero rwiza rwo kwizera. (Abaheburayo 11:31)

Rahabu yabaye ikitegererezo cy’imirimo myiza kubwo kugira ubuzima buhindutse. (Abaheburayo 2:25).

Umwigisha w’ijambo ry’Imana kuri uyu munsi yasoje avuga ko dukwiye gusenga ubudatuza dusengeye mu mwuka tugamije natwe duharanira kuzagira ubuzima buhindutse bukiza nyirabwo bugacyiza n’abandi.

Byateguwe na IRADUKUNDA Carmene afatanyije na RUKUNDO Eroge umwanditsi wa www.cepurhuye.org

 1,206 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: