Amakuru Ibyigisho Menya nibi

Ukeneye Yesu

0Shares

 

Incamake y’ ijambo ry’Imana ryo kuwa 28, Ugushyingo muri CEP, Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye.

Umwigisha: Rukundo Aimable

Ibyanditswe byasomwe: 

Luka 1:78-79

Kuki dukeneye Yesu?

Itangiriro

Abafeso 2:3

Imigani 4:23

Abaroma 4:4

Yohana 1:12

Imana yanejejwe no kurema umuntu kuko yari yarabigambiriye mbereye yuko isi ibaho, imaze kumurema yamuremeye ibimukwiriye yarakeneye ariko umuntu yaje gukora icyaha atandukana n’Imana.

Reka dufate urugero iyo hari igikoresho kidafite nyiracyo kirangirika. Urugero iyo inzu itabamo abantu irangirika cyane kurusha iyo habamo abantu ndetse n imodoka ihagaze ahantu itagikoresha isaza vuba kurusha ikoreshwa kuko biba bidadite ubyitaho.

Uko niko n’umuntu iyo atandukanye n’Imana niko nawe ntagaciro abagifite. Kuko Imana iri muritwe niyo iduhesha agaciro. Nkuko ifi itagira ubuzima ikuwe mumazi niko natwe ntabuzima dufite tutari mu Mana kuko ariyo soko y’ubuzima.

Iyo umuntu atakiri muri Kristo aba ari munsi y’ubutware bwa kamere, aba ari mugicucu cy’urupfu. Ntago umuntu akwiriye kubemberekereza icyaha kuko kimwe gituma umuntu aba imbata yabyo kuko bigenda byiyongera. Iyo umuntu agenda akora ibyaha bigenda byiyongera ukabona agenda ariko yarapfuye mu byubugingo.

Icyaha kimwe gihamagara ikindi, iyo umuntu abererekeye satani aramwinjirira akanduza umutima we ariko iyo umurwanyije araguhunga nkuko byanditse mwijambo ry’Imana ngo murwanye satani nawe azabahunga. Rero niturwanye icyaha nacyo kizaduhunga. Umukristo akwiriye kugira kwirinda no gutegeka umubiri we.

Ijambo rivugako ibihembo by’ibyaha n’urupfu. Hari igihe umuntu yihesha amahoro akavuga ngo ntago Imana yarimbura abantu bose ariko Imana yacu igira ubutabera kandi buriwese azabona ingororano zibyo yakoze.

Icyatumye Kristo aza mw’isi nukugirango ahuze umuntu wari waratandukanyijwe n’Imana kubwo gukora icyaha. Kristo yaje kugirango atubere umuhuza wacu n’Imana ubwo yemeraga kuba igitambo ngo aducungure kuko mu gihe cyambere ubwo abatambyi batambiraga abantu ibitambo kubyibyaha byabo ariko Kristo niwe gitambo kizima kandi gikwiriye imbere y’Imana.

Abizeye Kristo yabahaye ubushozi bwo kuba abana b’Imana. Hari abantu bamwizeye ariko ku kigero gitoya bakaba baziko akiza indwara, atanga akazi, amafaranga n’ibindi bitandukanye kandi ibyo bihabanye nubutumwa bwiza. Impamvu nyamukuru yazanye Kristo ni ukugirango azane intama zari zizimiye arizo twe azishyire nyirurwuri.

Dusoza wakibaza uti:

Ese uracyafite Kristo muri wowe? Uracyamwizera? Ukwiriye kumuhishurirwa kugirango ubone umucyo. Imana yifuza kutwihishurira birenze uko twayibonye. Kristo ni we soko y’ubuzima, ubuzima Kristo atanga ni ubuzima uzabaho nyuma yubu buzima. Gira icyifuzo cyo kurushaho guhishurirwa Kristo kuri wowe wamwakiriye, kandi nawe utaramwakira umwizera akubere Umwami n’umukiza, ndetse aguhe n’ubuzima.

yanditswe na Charlenne MUHAYIMPUNDU

 

 605 total views,  7 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: