mubari kumwe na sawuli bose Imana yahisemo sawuli gusa
Amakuru

Imana ikeneye umuntu ntikeneye abantu, umuntu imushakaho iki? soma umenye icyo Imana imushakaho!

0Shares

Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye. Ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe, atari ku bwa mugenzi we, kuko umuntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.” (Abagalatiya 6:3-5)

Aha turabonamo abantu babiri: Wowe ubwawe ndetse na mugenzi wawe, ibi byerekana ko n’aho mwakorera umurimo w’Imana hamwe (mu itsinda), Imana itandukanya imirimo wikoreye ubwawe, n’iyo mugenzi wawe yakoze. Imirimo y’Imana dukunze kuyikorera hamwe, ku buryo usanga bibaye ngombwa kubitandukanya byagora umuntu kumenya icyo umwe yakoze. Tuba turi benshi. Ariko ijambo ry’Imana riratubwiye ngo “Umuntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.”

Dukora imirimo y’Imana mu buryo 2: Hari abantu bamwe basobanukiwe umumaro uva mu gukorera Imana, bigatuma bakomeza gukora n’ubwo bari mu kivunge bagakomeza gukora. Hari abandi biba bigaragara ko bashoboye gukora, bigatuma bakora kuko badakoze byagaragara (bakora kugirango abantu babarebe).

 Abadakorera Imana (cyangwa abatayikorera nk’uko bikwiye), nabo bari mu bice bibiri: Hari undi utazi umumaro wo gukorera Imana, bigatuma abikora nabi, Hari undi uvuga ati: “Turi benshi, nakora ntakora nta wenda kubimenya. Mbese wowe uri mu ruhe ruhande?  Ariko menya ko umuntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.

Ijambo ry’Imana ryongera kutubwira ko mbere yo guhabwa ingororano, imirimo yacu izapimwa. Umuntu ukora kuko atekereza ko aramutse adakoze byahita bigaragara, reka nkubwire nti ubonye akaga kuko Imana nipima igasanga warakoraga kuko bakureba, atari kubw’urukundo, nta ngororano uzabona. 

(1Abakorinto 3: 13-15) “Umurimo w’umuntu wese uzerekanwa. Urya munsi ni wo uzawerekana kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w’umuntu wese. Umurimo w’umuntu uwo yubatse kuri urwo rufatiro nugumaho, azahabwa ingororano, ariko umurimo w’umuntu nushya azabura inyungu ”

Mbese urumva umurimo wawe uzaguhesha ingororano, cyangwa uzayibura?Kenshi usanga Abakristo tuvuga tuti: Ku itorero ryacu tugira amateraniro kuwa 1, 4, … Korali yacu yaririmbye bose bajya mu Mwuka Ku itorero ryacu tugira gahunda yo gusura abarwayi kwa muganga ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi…Ibi ni byiza, ariko wari ukwiye kureba uruhare rwawe muri ibi bikorwa n’itorero ryawe … kugira ngo ubone icyo wirata ubwawe, atari ku bwa mugenzi wawe.

Kuko umuntu wese aziyikorerera uwe mutwaro. Biragarara ko mu byo tuvuga harimo ibyo tuba twiyitirira kuko haba harimo ibyakozwe na bagenzi bacu. Biratandukanye kuba ikintu cyakozwe n’itsinda mbarizwamo, no kuba ari njye wagikoze. Ibyo Ijambo ry’Imana ribyita kwishuka. Yakobo 1:22, Ijambo ry’Imana riragira riti : “Ariko rero mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa MWISHUKA.”

Ijambo ry’Imana ridutegeka ibintu bitandukanye. Urugero, ridutegeka guteranira hamwe dusenga. Abaheburayo 10:25: “Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ariko murushaho kugenza mutyo” Nyamara wowe ugira uti : “Ku itorero ryacu duterana kuwa 2, 4, no kuwa 7cyangwa kuwa 6” Mbese Imana ije gushaka abateranye kuri iyo minsi yakubona? Isuzume (evaluate yourself) maze ukore iby’iryo jambo.

 Reka dufate urugero rwa Korali, nk’uko muzi ko igizwe n’abantu babiri cyangwa benshi: Kugira ngo Korali igire amavuta cyangwa itere imbere, haba hari umuntu umwe cyangwa benshi babigizemo uruhare: uyisengera, uhugura, uhimba indirimbo, … Nyamara igice kinini, hari n’ababa bananiwe kubahiriza gahunda gusa, kuko usanga benshi bakererwa cyangwa basiba uko bishakiye kandi barabigize akamenyero.

Imana rero izi izina ry’aho usengera, izina rya Korali uririmbamo ariko iyo ije gutanga umugisha ireba umuntu umwe umwe, maze ugasarura icyo wabibye. Abantu benshi bakorera Imana, ndetse bakanavunika rwose, ariko ntibabone umugisha. Baba basarura ibyo babibye, kuko ijambo ry’Imana ritubwira ko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza tuyikorera (Abaheburayo 6:10). Byanga bikunda, iyo ukoreye Imana utaryarya ubona ingororano.

 “Ntimuyobe, Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.” (Abagalatiya 6:7) Ijambo ry’Imana ritwereka ko abantu bari gukorera Imana imwe, nyamara bakayikorera ku buryo butandukanye. (1Abakorinto 3: 12)

Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro cyinshi cyangwa ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri,” Nkwibutse ko igihombo gifite wowe ukora nabi/cyangwa ukora uhatirwa. Itegereze ibivuzwe mu iri jambo: mbese izahabu inganya igiciro n’ibiti cyangwa ibikenyeri? None se wowe uri kubaka iki ku rufatiro twashyiriweho?

Iyo Imana idushinje ko tugenda nabi, nta kindi gisubizo uretse kwihana. Iyo utihannye, biba ari akaga gakomeye kuko Imana ikunda umurimo wayo yatangije. Nkwibutse ko ikunda n’ubugingo bwawe, ni yo mpamvu ihora igusaba kwihana. (Ibyahishuwe 2:5) “Ni uko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkure igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutihana. (Ibyahishuwe 3:3) “Ni uko ibuka ibyo wakiriye n’ibyo wumvise ubyitondere kandi wihane. Ariko nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.”

Imana iduhane umugisha.

 1,023 total views,  1 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: