Amakuru Menya nibi

UBUTUMWA BW’INTUMWA IGICE CYA 4: Nubwo atabona ububi (inenge) bwe ariko yamugiriye  impuhwe aramukunda.

0Shares

Twese uko turemye, ku bantu bafite amaso mazima tuzi kureba ikintu kiza ndetse n’ikibi, iyo umuntu yambaye neza urabibona. iyo asa neza (uko agaragara) nabyo urabibona. Twese abantu twaremwe kuburyo dukunda kwishimira ibintu byiza.

Mu busanzwe umuntu ntabwo ashobora kwemera ko ari umuswa mu gihe atarabona umuhanga umurusha ubumenyi, ntabwo kandi umuntu ashobora kwemera ko adasa neza kugeza ubwo abonye usa neza kumurusha. Ninako bimeze ntiyakwemerako ari umunyabyaha atabibwiwe kandi ngo abone umurusha gukiranuka (Yesu) abaroma 10:9

Niki mu byukuri cyabwiye abantu ko bamwe ari beza abandi bakaba babi?

Umuntu yitwa ko ari mwiza cyangwa mubi ryari? Ahari mwagiye mwumva inkuru nyinshi zitandukanye zivuga uburyo abantu bagiye bakundana ukumva bamwe baterarwenya bavugango” ese buriya ntiyabonyeko bataberanye? Ndimo kwandika iy nkuru natekereje ukuntu Imana yaremye umuntu, ndibaza nti “uwo umuntu yasaga ate”? Yari mubi cg yari mwiza? Ese Imana nayo mu irema yaba yararemye abantu babi n’abeza?

Hari icyo ibyanditswe byera bivuga ku muntu uko yaremwe. “Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye” (itangiriro 1:27) umuntu yaremwe ari mwiza kuko yari afite ishusho y’Imana. Umuntu yabaye mubi ryari? Yabaye mubi igihe yasuzuguraga umuremyi we agakora ibyo yamubujije. (itangiriro 2:17)

Kuva icyo gihe kugeza ubu ntabwo umuntu yemera ko ari mubi kuko we areba umuntu w’inyuma. nubwo haba hariho abandi bakugaya yewe banafite ibimenyetso, kuko gusa uri umuntu wihagararaho kugirango bataguseka.

Ni mubi nubwo atabibona.

Mu busanzwe umuntu agirwa mubi cyangwa mwiza n’ibitekerezo bye, imigambi ye, cyangwa ibikorwa bye. Ntabwo umuntu akundwa kuberako asa neza ahubwo akundwa ku bw’umutima w’ubugwaneza agira (Imigani 19:22).

Yego arasa neza, avuga neza ariko ni mubi kuko aragenda ariko ntabwo azi iyo ajya, yiha ibyo ashaka ariko nta mahoro abona, ntaramenya uko yitwara, ibitekerezo bye biranduye niko yisanze, ariho ariko arapfuye nyamara aracyiyita mwiza! Uyu ni wowe utarizera Kristo Yesu nk’Umwami n’umukiza wawe. Kanguka uzuke umurikirwe ( abafeso 5:14)

Nibyo urumva ntamahoro ufite, uhorana ubwoba kubera ibibi ukora, wumva uri wenyine uranduye kuburyo usa na satani nubwo utabizi. Uzi impamvu? Kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana (abaroma 3:23). Dore amakuru meza rero.

Yesu yaragukunze nubwo uri mubi, agufitiye impuhwe nyinshi, ni wowe yapfiriye we ntakibi yakoze yapfiriye ibyaha byawe nubwo utari ubizi (yohana 3:16). Ntabwo yabitewe n’imirimo yawe kuko ntabwo yakwenerwa n’Imana bitamuritswe na Yesu Kristo. Ntakintu nakimwe cyatuma Imana igukunda kurwego mushobora kuzabana nayo mu bwami bw’iteka ryose uretse gusa kwizeza umutima wawe ko Yesu Kristo yapfuye akanazuka ku bwawe hanyuma ukabyatuza akanwa kawe ubwo nibwo wakishimirwa n’Imana ( abaroma 10:9), iyo niyo nzira yonyine iriho yo kubana n’Imana  o kugira amahoro adashira ( yohana 14:6)

Mu mukino w’umupira w’amaguru umuntu yitwa mubi iyo akoze ikosa agahora arisubiramo adatanga umusaruro mu ikipe, hanyuma iyo atsinze bamwita mwiza kuko yumviye umutoza

 

Mu gihe ugitsindwa kandi wumva ntacyo utakoze, umutoza ategerejeko wemerako wananiwe kandi mubyo wagerageje byose ntamusaruro byatanze. Hari ugutegereje ngo yambare uwo mwambaro wawe nubwo udafite agaciro ngo agukorere Ibyakunaniye agutsindire nawe witwe umutsinzi (witwe mwiza) ubiheshejwe nuko wameneyeko udashoboye. (abagalatiya 2:16)

Yesu Kristo yemeye kwambara umwambaro w’umubiri, yemera kwitwa umuntu kandi ari Imana kugirango ahari nawe wambaye umubiri umugireho uburenganzira bwo kuvugana nawe, gusangira nawe ndetse no kuzabana nawe warahawe undi mubiri uri mu bwiza bwe nyuma yo kumwizera nk’uwaguhesha amahoro n’ubugingo.

Niki wasangiza abandi ukuye muri iyi nkuru.

  • Umumtu wese uvutse ku mugabo n’umugore ni mubi kugeza igihe yizeye Kristo Yesu
  • Nubwo waba ukora neza kandi ushimwa n’abantu uri mubi kuko utarizera Kristo
  • Umutoza (Yesu) ategerejeko wemerako udashoboye arashaka kugutsindishiriza.
  • Nubwo utabonako uri mubi cg ufite inenge Yesu Kristo yagupfiriye kera ngo mubane nawe, biragusabako ubyizera kandi ukabyemera.
  • Yesu yemeye kwambara umubiri, kugirango nawe wemererwe kumwegera aguhe ubwiza bwe. ( abafiipi 2:7)

 620 total views,  2 views today

0Shares

4 COMMENTS

  1. Halleluaaaa🙏🙏🙏🙏
    Dukwiye kumenyako ntacyo twakishoboza kubwacu ahubwo mu kwizera Kristo ariho dutsindishirizwa/Byose bishobokera(Abafilpi:4:13)

    Be blessed T.Rodrigue

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: