Amakuru amatangazo

Umunsi udasanzwe uba rimwe mu mwaka !!!

0Shares

Umunsi udasanzwe uba rimwe mu mwaka, n‘umunsi aba kristo bose ku isi yose bizihiza, uwo munsi wiswe NOHERI bisobanuwe umwami yesu yatuvukiye.

Umwami yesu yahanuwe kera n’abahanuzi batandukanye ubwo berekwaga agakiza kabisi bose ko bazahabwa umwana w’umuhungu kandi uwo mwana akaba ari nawe uzacungura isi yose.

 

Umuhanuzi Yesaya yaramuhanuye  ati “ nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu,ubutware buzaba ku bitugu bye, Azitwa Igitangaza,Umujyanama,Imana ikomeye,Data wa twese uhoraho.Umwami w’amahoro” (Yesaya 9:5).

Byasabye igihe cyinini maze uwo mwami wahanuwe aravuka avukira mumuryango wa abaisireah kwa Yozefu na Mariya , avuka ari umwami wabayuda nuko abanyabwenge batangira kumushakisha ngo bajye kumuramya. Ubu ku isi hose iyo nkuru yaramenyekanye ko hariho umucunguzi wababntui bose rero noheri ni umunsi mwiza w’abakristo bizihizaho ivuka ryuwo mwami Yesu kristo

 

Uyumunsi  taliki 25ukuboza 2023 muri CEP UR HUYE, habaye amateraniro yo kwizihiza ivuka ry’umwana w’Imana Yesu kristo.

HITIYAREMYE VIATEUR, niwe mwigisha w’uyumunsi , yagarutse kumunezero abana b’Imana bafite kubera uyu mwami yeu wahawe abari mwisi ngo bakizwe , yatangiye agira ati “ abari muri Yesu barahiriwe kandi bafite ubuzima bwiza”.

Itngi3:15

Ubutumwa bwiza ntabwo ari ukumenya Yesu gusa oya, ahubwo nukumwemera no kumwizera ( yohana 1:12) kuko kumenya Yesu gusa bidahagije.

Yesu nubwo yavutse nkabandi bana ariko yaje yiyoberanije kuko yari Imana. Ntabundi butumwa bukwiye kubwira abantu uretse ubwa Yesu Kristo wavutse ari umuntu kugirango acungure abantu abantu bo mu isi.

Itike izatujyana mu ijuru ni umwuka wera wÍmana abizeye bahabwa. Udafite uwo mwuka si uwa kritso Yesu ( abaroma 8:9-10). Tuzajya mu ijuru igihe cyabyo kigeze natbwo tubyisabira ahubwo nitumara gukora ibyo Imana ishaka tuzajyanwa nkuko Imana yabigambiriye.

Uyu mwana Yesu wavutse ni muntu ki?

Yesu yari mwana ki uzana amahoro, uhesha ubugingo? Niyo abafalisayo batabyemeraga kuko bavugagako arimo kwigeraranya (mariko 2:7)  yabaye uhereye kera kose kuko ntatangiriro afite ndetse ntaniherezo ni alufa na Omega (yohana 17:5). Abamwizeye bafite itangiriro ariko ntibazagira iherezo kuko bazabana n’Imana iteka ryose.

Yesu yemeye kubabazwa cyane kugirango acungure abantu nubwo yahoranye icyubahiro mbere yuko aza ibiriho byose niwe wabiremye kandi byose  niwe byaremewe. ( abakolosayi 3:16-17).

Kugirango twizere Yesu kandi tumwikomezeho nuko tuba tugomba kuba dufite amakuru ahagije kuri we. Kuvuka kwa Yesu hari hihishemo umugambi wÍmana wo gucungura umuntu nkuko byahereye kera kose muri egiputa Imana ibwira ubwoko bwayo kubaga umwana wíntama (kuva 12:3) kandi nkuko inyanditse byera bivuga, ntabwo habaho kubabarirwa inyaha hatabayeho kumeneka kwa maraso ( abaheburayo 9:22) igiciro cyagakiza ni amaraso ya Kristo Yesu yamenwe kubwacu kuko we ubwe atigeze gukora icyaha ahubwo yapfuye kugirango natwe  duhinduke gukiranuka kw’Imana.(2corinth 5:21)

Hariho inzira imwe yonyine igeza umuntu ku bugingo buhoraho ni Yesu Kristo wenyine (yohana 14:6) kandi nkuko umuntu ushaka kureba amafaranga kuri telephone adashobora gukora ibyo ashaka adakurikije amabwiriza yo kubanza gukanda akanyeyeri(*) ninako umuntu wese utanyuze muri kristo yeau adashobora kubana nÍmana. ( abaroma 10:13-17).

Kugirango ube umwana wÍmana bigusana bwambere kumva ukubwira ijambo rya Kristo(abaroma 9:17) ukizera iryo jambi rya kristo akakubera umwami, umukiza n’umutambyi wenyine ubasha kugukiza ibyaha byawe.

 

Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana wúmuhungu, ubutware bwe buzaba ku bitugu bye. Azitwa gitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa Twese uhoraho, Umwami w’amahoro. ( Yesaya 9:5)

 582 total views,  2 views today

0Shares

2 COMMENTS

  1. Imana ihe umugisha umuntu wateguye iyi summary y’amateraniro, mukomereze aho pe bimeze neza 🤏👍👍.

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: