Amakuru amatangazo

yaranzwe n’imirimo myinshi itangaje !!.Ese nanubu aracyakora??

0Shares

Hari uwaje akiza abarwayi ,agahumura impumyi, agaturisha inyanja, ndetse yaranzwe n’imirimo myinshi itangaje gusa!!.Ese nanubu aracyakora??

Aramusubiza ati “Data arakora kugeza n’ubu,nanjye ndakora (yohana 5:17).

DUSHIMUMUREMYI Charles, niwe mwigisha wijambo ry’Imana muri CEP UR HUYE,ukuboza 2023

Imana ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba,ndetse n’ibyo twibwira byose nkuko imbaraga zayo ziri (Abefeso 3:20)

Niko biri Imana mubushobozi bwayo ibasha gukora ibiruta ibyo twe dutekereza , umuntu wizera Imana ntago abasha gukorwa nisoni.

Muriyi minsi abantu bizera Imana ariko banafite ubundi buryo bashobora gukoresha  ngo mugihe Imana itabasubije ,ariko sibyo, Yesu mu butumwa bwiza bwa Mariko 9:23 yabwiye umugabo wari urwaje umwana w’umuhungu ati “ BYOSE BISHOBOKERA UWIZEYI” bishatse kuvuga ko kwizera ni ingenzi mugihe uri gusenga Imana

 

Bibiliya itwereka neza umugabo witwa Aburahamu yizeye Imana hanyuma Imana ibasha kumuwaniriza nibyo yizeye kuko Imana ntakiyinanira (Abaroma 4:3).

IBINTU 4 IMANA IKORER UMUNTU UJE AYISANGA

1.Abanza gukizwa ibyaha.

2.Umuvumo.

3.Indwara

4.Ibyago n’amakuba (Zaburi34:7)

IBINTU 4 BITANGIRA IMIKORERE Y’IMANA

1.icyaha

  1. Kuba mubuzima bw’icyaha

3.Imigenzo y’idini

4.kugabanya ibihe byo gusenga

  Dore   ukuboko k’Uwiteka nti kwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe nti kwapfuye ngo ananirwe kumva (Yesaya 59:1).

Ubu yesu niwe ufite ubutware mu isi no mu ijuru nawe mwizere araguha ubungingo kuko niwe mutware kandi niwe jambo w’Imana. Utanga ubuzima.

 

 

 618 total views,  4 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: