Amakuru Ibyigisho

IGITERANE CYO GUSENGERA ABAYOBOZI BASHYA BA CEP UR HUYE CAMPUS

0Shares

Ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa mbere 2024, CEP ur huye yagize igiterane cyo gusengera ku mugaragaro abayobozi bayo bashya batowe ndetse habaho gutanga inshingano kwa Komite yari imaze umwaka iyobora CEP.

Ni igiterane kirimo Korari ITABAZA yaturutse ku Itorero rya ADEPR Gahogo. Twari kumwe n’Umushumba w’Ururembo rwa Huye Pastor NDAYISHIMIYE Tharcisse ndetse n’Umushumba w’Ururembo rwa Nyabisindu NIMURAGIRE Jean Marie Vianey. Ndetse twari kumwe n’abayobozi ba CEP baturutse  muri Campus zitandukanye.

Korari Itabaza itangiye itwibutsa gukumbura igihugu cyo mu ijuru. Iti:Mana ntacyo twakuburanye wakomeje amavi asukuma, Uwiteka azaturinda tube amahoro masa.Nimuhumure mukomere mubwire abantu ko intambara zishyizeho.

IJAMBO RY’IMANA

Umwigisha: NIMURAGIRE Jean Marie Vianey

Intego: Gukiranuka no kugendana n’Imana

“Mbese nditwara ku Uwiteka, ngapfukamira Imana isumba byose nyituye iki? Nayitwaraho njyanye ibitambo byoswa n’inyama zimaze umwaka? Aho Uwiteka yakwemera amapfizi y’intama ibihumbi,cyangwa imigezi y’amavuta ya elayo inzovu? Ese natanga imfura yanjye ku gicumuro cyanjye , imbuto y’umubiri wanjye nkayihonga ku cyaha cy’ubugingo bwanjye”.Mika 6:6-8

Imana yaduhamagaye kubera ko hari icyo idushakaho kuko ibyo twe dushaka bitandukanye cyane n’icyo Imana idushakaho. Guhitamo gukiranuka bigira umumaro munini ariko si hano mu isi gusa, ikirenzeho nuko tuzaragwa ubugingo buhoraho. Mu guhamagarwa kwacu tuza mu murimo w’Imana ikibanze si ugukora umurimo; sibyo by’ibanze ahubwo ubuhamya nicyo kintu gikwiriye kuza imbere. Dukwiye gukiranuka mbere ya byose kuko icyatumye Imana itanga Yesu akaza kudupfira kwari ukugira ngo tuzabone ubugingo buhoraho.

Icyo Imana idushakaho

  • Ni ugukiranuka : Gukora umurimo sicyo cya mbere kidukwiriye. Gukiranuka birashoboka kuko hari abatubanjirije bakiranukiye Imana. Yobu 1:1 “Mu gihugu cya Usi hari umuntu witwa Yobu , kandi uwo muntu yari umukiranutsi utunganye,wubahaga Imana akirinda ibibi”. Satani yasabye Yobu amuteza ibyago bikomeye agira ngo bizamutera kureka Imana ariko igikomeye nuko yakomeje gukiranuka kwe yirinda ibibi.

 

Umuntu we ubwe ashobora kwitangira ubuhamya akurikije uko yiyizi.Paulo yitangiye ubuhamya kuko yakiranukiye Imana ndetse kandi yari yisobanukiwe neza. “Kuko njyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye.Narwanye intambara nziza ,narangije urugendo,narinze ibyo kwizera”.2Timoteyo 4:6-7. Paulo mu gihe cye yarwanye intambara nziza; suko we atahuye n’ibibazo mu buzima ahubwo we yahuye n’ibiruta ibyo duhura nabyo.

Nari mu ngendo kenshi , mu kaga gatewe n’inzuzi,mu kaga gatewe n’abambuzi, mu kaga gatewe n’abapagani, mu kaga ko mu midugudu, mu kaga ko mu butayu, mu kaga ko mu Nyanja , mu kaga ko muri bene data b’ibinyoma”. 2Abakorinto 11:26. Icyo dupfana n’Imana ni ugukiranuka; si inshingano n’imirimo dufite mu rusengero.

  • Kwicisha bugufi: Kwemera intege nke zacu tugaca bugufi tugasaba Imana imbabazi ndetse Imana ikagendana natwe. Mose yagiranye ikiganiro n’Imana ayisaba kugendana nawe,Kuva 33:12. Imana iyo uyisabye irakumva kuko ushaka Imana arayibona; iyagendanye na basogokuruza natwe izagendana natwe. Imana niyo yo kwiringirwa gusa kuruta kwiringira imbaraga zifatika.

 

Ntabwo Imana idusaba ibintu bihenze kuko icyo idushakaho ni ugukora ibyo gukiranuka. Imana ikeneye kugendana natwe kugira ngo itubashishe gukora ibyo ishaka.

 

GUSHIMIRA KOMITE ICYUYE IGIHE

Mushumba w’Ururembo rwa Huye Ndayishimiye Tharcise yashimiye abayobozi  (Komite icyuye igihe) bayoboye CEP umwaka ushyize hamwe n’abayobozi ba CEP baturutse muri Campus ya Rusizi bimukiye muri Campus ya Huye, ndetse n’abari abayobozi ba za Komisiyo zitandukanye muri CEP ur Huye. Muri uko kubashimira bahawe Ibyemezo by’Ishimwe (CERTIFICATES OF APPRECIATION). Nanone hasengewe Komite nshya igiye kuyobora CEP UR Huye muri uyu mwaka wa 2024.

 

UMWANDITSI :Baraka Samuel

 858 total views,  4 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: