Amakuru

Bakiriwe mu muryango w’abanyeshuri baba pantekote(CEP-UR HUYE) muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

0Shares

Kuri iki cyumweru tariki ya 24/11/2019,mu nama yahuje abakristu bose ( General assembly)  hakiriwemo abanyeshuri bashya bari basanzwe basengera muri ADEPR ,nabifuza kuzaba abapantekote banabagezaho gahunda uyu muryango ugenderaho.

Iyi nama yahuje abakristu bose yabereye muri imwe  mu nyubako za kaminuza abenshi bita batiment centrale, yatangiye saa munani n’igice, yatangijwe n’ umuyobozi wa CEP-UR HUYE,GASHUGI Yves yatangiye asaba abo bafatanyije kuyobora ko bakibwira abari bitabiriye Inama.  Nyuma nibwo basabye abanyeshuri bashya ko buri wese yakivuga kugirango bamenyane arinako banabakira muri uyu muryango ( CEPURHUYE).

Nyuma yaho Umuyobozi yakomeje abwira abanyeshuri bashya uko uyu muryango ukora,anasaba ko buri wese ufite icyo ayobora muri uyu muryango(Abayobozi b’amakorari n’abamakomisiyo),ko babwira aba banyeshuri uko bakora.Abanyeshuri bashya bahawe umwanya  wo kubaza ibyo batasobanukiwe neza.

Umuyobozi wa gatatu wungirije(2nd vice president), BYIRINGIRO Bienvenue Louange yahawe umwanya wo gusobanurira abari bitabiriye imwe mu mishinga CEP iteganya gukora harimo uwo kubaka urusengero aho ugeze,kugura ibyuma bya muzika nicyo CEP Isaba kugira ngo ibyo bizagerweho.

 1,074 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: