Amakuru

Tumenye bibiliya igice cya Munani: Inkoni ya Aroni irabya igice cya Kane

0Shares

“Bukeye bwaho Mose yinjira mu ihema ry’ Ibihamya, asanga inkoni ya Aroni yatangiwe inzu ya Lewi irabije, ipfunditse uburabyo,…..Mose asohora izo nkoni zose….umuntu wese yenda inkoni ye” (Kubara:17:23-24).

Inkoni zanze kwakira ubuzima

Ihema ry’ ibonaniro ni ihema ryari ryarubatswe kandi ryimukanwa, imbere rero hari ahantu Imana yavuganiranaga na Mose, ndetse ni ho hari habitse amategeko y’ Imana, kandi ni ho umutambyi yakorerega imirimo ye. Mu rwandiko rwandikiwe Abaheburayo:8:4; hatubwira ko ibyo byari igicucu cy’ ibyo mu ijuru, kuko Imana yari yahaye Mose igishushanyo mbonera cy’ ihema Imana izajya ibonanirana mo n’ abantu mu ijuru. Kristo yahindutse umutambyi mukuru w’ ibyiza bizaza maze anyura mu ihema riruta irya Mose (ihema ryo mu ijuru) maze atuvuganira ku Mana. (Abaheburayo:9:11).

Nyuma y’ uko inkoni 12 zabitswe mu ihema ry’ ibonaniro zikamara mo ijoro rimwe gusa, inkoni imwe (ya Aroni) yavuyemo ifite uburabyo, izindi na zo zisohokamo zimeze uko zari zinjiyemo zimeze! Ihema ry’ ibonaniro ni ahantu Imana yahuriraga n’ abantu: Dawidi yigeze abaza ikibazo ngo “Uwiteka ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?” Maze abona igisubizo kivuga ngo “Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka, akavuga iby’ ukuri nk’ uko biri mu mutima we, utabeshyeresha abandi ururimi rwe. Ntagirire nabi mugenzi we, ntashyushye inkuru y’ umuturanyi we” (Zaburi 15).

Itorero uyu munsi rifite ikibazo ko abantu benshi bumva Imana, bakigishwa ku Mana, ndetse n’ amadini yabaye menshi, ariko abantu benshi barasa nk’ uko basaga bakiri ab’ isi. Usibye ko bahinduye aho bateraniraga; niba barateraniraga mu kabari ku cyumweru, no mu nzu yo kubyiniramo (night club) ku wa gatanu; ubu basigaye baba muri gahunda z’ urusengero kandi iyo ubarebeye kure ubona bafite ishusho yo Kwera (baraterana, bakavuga Yesu, barasenga, bakiyiriza…) ariko iyo mubanye; ubuzima bwabo bw’ ibanga buhakana imbaraga z’ Imana! Usanga babana n’ Imana igihe kimwe ariko ikindi gihe bakaba uko bari bameze batarinjira mu idini.

Bameze nka ziriya nkoni 11, uwari kuzibona zinjizwa na Mose; umugaragu w’ Imana wakiranukaga mu rugo rwayo rwose, wari kugira ngo zizahinduka nazo, ariko nyamara inkoni imwe gusa ni yo yahindutse!

Inshuro nyinshi tubona amahirwe yo guhura n’ Imana ngo iduhindure ariko tukayibwira ngo “Uzabitubwire ubundi.” Muri make twumva ko undi munsi uzaba ari wo mwiza wo kumvira Imana, ni kangahe Imana ikongorera ngo usenge, usome ijambo ryayo, wiyirize, cyangwa ufashe undi muntu ariko uwo mwanya ukawusohokamo nk’ uko wari umeze, kubera ko utayumviye?

Ese ko gusa n’ Imana ari byiza, ni iki cyabuza umuntu guhinduka?

Ivugabutumwa ribi

Ikibazo gikomeye itorero rifite si abanyabyaha banze guhinduka, ahubwo ni abakristo banze guhinduka bari kwigisha abandi guhinduka!

Abantu bakunda kureba cyane kuruta kumva, ni yo mpamvu ivugabutumwa rifite ikibazo cy’ amagambo menshi aherekejwe n’ ibikorwa bibi!

Niba dukwiriye kuvuga ubutumwa bwiza, dukeneye kubaho ubuzima buvuga ubutumwa bwiza kugira ngo abe ari ko umucyo wacu uboneka imbere y’ abantu, kugira ngo babone imirimo yacu myiza, bahereko bahimbaze Data wo mu ijuru! Ntabwo umucyo ukwiriye kumvikana kuruta kugaragara! Abantu benshi babujijwe kumenya Imana n’ abo basanze mu idini ariko bakabona barasa na bo! (Ntibahindutse).

Ese niba witwa umukristo, ubayeho ubuzima bwatuma abantu bifuza gusa na Kristo? Cyangwa abantu bibaza icyo kuba Umukristo ari cyo kubera ko na we utahindutse?

Ibihendo by’ ibyaha

“Ni uko bene Data, mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimura Imana ihoraho, ahubwo muhugurane bikitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n’ ibihendo by’ ibyaha”(Abaheburayo:3:12-13).

Ibyaha birashukana ku buryo umuntu ajya gukora icyaha yumva yasobanura neza impamvu yagikoze! Ibihendo by’ ibyaha rero ni umunezero n’ inyungu ndetse n’ umusaruro uzava mu cyaha, utuma umuntu ugiye kugikora yumva nta cyo gitwaye. Hari abakristo benshi babanye n’ ibihendo by’ ibyaha kugeza igihe Imitima yabo yinangira, ndetse n’ iyo bumvise impuguro zitangwa mu materaniro; barabaza ngo “ibyo byanditse hehe?” cyangwa ngo “uko ni ugukabya!” ibi rero bituma abakristo benshi baratandukanye n’ Imana, ntibizere kubera ko banangiwe umutima n’ ibyaha, bigatuma bakura Imana mu mwanya wayo w’ icyubahiro kuko bahisemo kwiyobora!

Urugero ni umukristo uhugurwa ko imyitwarire ye (inshuti abana nazo, Filime areba, imyambaro yambara, amagambo avuga, uburyo ataboneka mu murimo w’ Imana, Umupira akunda) ari bibi, ariko bitewe n’ umunezero abikuramo akavuga ngo “Jye numva umutima utancira urubanza.” cyangwa ngo “Mbona ntawe bigusha kandi na Bibiliya ntibimbuza!”

“Kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk’ umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Amaze kwireba akagenda uwo mwanya akiyibagirwa uko asa!” (Yakobo:1:23-24).

Umuntu wumva impuguro ariko akinangira umutima, umuntu wumva ijambo ry’ Imana ariko ntakore icyo rimubwiye, afite ibyago by’ uko ashobora kuzagera aho ashidikanya ku mumaro w’ indorerwamo (Ijambo ry’ IMANA), iyo ijambo ry’ Imana tutaryumviye bigera igihe tutaryegera kubera ko tutazi icyo rikora! Umuntu ukomeza kwirengagiza ijambo ry’ Imana, agera ku rwego atakibasha gukora icyo rivuga, akanangirwa Umutima n’ ibihendo by’ ibyaha!

Bibiliya iyo utayikora ntiyemera ko uyisoma, niba wibaza impamvu gusoma Bibiliya bikunanira, banza urebe ko ibyo yakwigishije wabikoze!

 3,327 total views,  3 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: