2timoteyo2:3-4: Ujye ufatanya nanjye kwihanganira imibabaro, nk’uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristo Yesu.Nta waba umusirikare kandi ngo yishyire mu by’ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare.aya Magambo yanditswe na Paulo ubwo yandikiraga Timoteyo amubwiriga umukristo atagomba kujya mu by’isi kuko iyo abikoze aba atakinejeje Umwami we Yesu Kristo.
Umuvugatumwa mwiza witwa Paulo akaba yaranditse bibiri bya gatatu byo umusezerano rishya kandi yavuze ibiriho nibizaba,akaba yarahamagawe yarize ariko Imana imukoresha ibyo atize ariko bimufasha gukora umurimo w’Imana hari aho yageze aravuga ngo ubu meze nk’ ibiisukwa ku gicaniro kandi ngo abikiwe Ikamba(2 Timoteyo 4:7). Umwigisha yakomeje ashima Imana ko ijya ikoresha abanyabwenge yogeraho ko abanyabwenge bahampagaye ari abanyabwenge atari benshi rero uyu Paulo yakoreshejwe n’ Imana nyuma yuko Imana imaze kumwigisha ibi bigaragara aho yandikiye abafilipi ubwo yarari mu gereza arabwira ngo ashima Imana ko yamwigishije kubaho mu buzima byose.
Mu by’ukuri hari ibintu bitatu biranga umusirikare mu buryo busanzwe aribyo
1.kwihangana iyo ageze mu makuba
2.umurava ibyo akora byose aba yabishyizeho umutima
3. imyitwarire mwiza niyo imuranga
Rero ibi bigomba kuranga umukristo, kuko nawe ari umusirikare wa Yesu,ariko hariho ikibazo abasikare ba Yesu ni bonyine batanezeze umutware wabo kubera kwivanga mu by’ isi ntabwo waba umusirikare wa Yesu winezeze ku by’ isi. ubu dufite ikibazo cy’abakristo bashaka gusa na b’isi iyo dusomye Yakobo 4 hatubwira ko iyo ubaye inshuti y isi bituma twangwa n’Imana.
Hari ibintu bitandatu bitumwe umusikare wa YESU atanezeze umutware ibyo ni
1.kwishakira Imbaraga
2.gukunda amafaranga
3.ubusambanyi
4.Umuziki
5.kwishakira Icyubahiro
6.Kumva ubundi butumwa butari ubw’Imana
1.Kwishakira imbaraga: Ubundi imbaraga z’ Imana ziboneka mu kwera kwayo rero na Satani adutinya kubera imbaraga twavanye mu kwera rero izindi mbaraga zose wakoresha udafite kwera ntabwo wakanga satani rero abakristo benshi bagiye gushaka izindi mbaraga zitava mu kwera hari ikibazo cyuko abakristo babonye abandi bafite izindi mbaraga bajya kuzishaka kandi zitava ku Mana.
2.Gukunda amafaranga: Bibiliya iratubwira ngo kuko gukunda amafaranga niwo muzi w’ ibibi byinshi.Aha bakristo barayakuriye kuburyo bakora ibibi Ku buryo amakuru b’amatorero y’ Imana babona abakristo aho kubabonamo intama,bakababonamo umushinga. Amafaranga ari gukoresha ibitabaho mu itorero ,ibintu byose tubitekezamo amafaranga ibitekerezo byose byacu byabaye amafaranga,Yesu arababaye kubera gukunda imiya.
3.Kwishakira ibyubahiro: hasigaye habaho ibyubahiro mu nzu y’ Imana ku buryo bituma amakozi b Imana bigagaza aho abasirikare(abakristo) barigushaka icyubahiro kirita icy’ Imana aho kugira ngo abantu base nk abakristo bari kwivanga mu by’ ubugingo .Abantu basingaye bakora ibintu bitandukanye nkuko babayeho kugira babone icyubahiro iyo dusomye mu gitabo cya Baroma atubwirako tugomba kubaho twiyoroheje impamvu abakristo bambara si ukugira ngo baberwa bibiliya itubwira ko twambara kugira ngo duhishe isoni z ubwambure bwacu.
4.Ubusambanyi: umusambanyi bugeze ahantu habi kuburyo bwageze no mu nzu y’ Imana,abakristo bari gukora ibyaha abadakijijwe b’ inyangamugayo batabasha gukora. Muri ino minsi abakristo basigaye barara badasinziriye bareba filime z’ urukozasoni abafeso 4:19-20. Iyo mpamvu abantu batagisenga ngo Imana ibumve kuko ibitekerezo byabo byarayobye nkuko satani yohesheje Eva uburyarya aratinya ko natwe Satani yatuyobya gutyo hari ikibazo cy’abakristu batabasha guhamya nkuko Yosefu yabikoze,rero kuko abantu byabananiye kubireka babyise UBUNTU.
5.Umuziki: Naho utugejeje kure uri gusanga abakristo basigaye barara babyina ikindi ugasanga n’ imbyino tubyina mu rusengero twarazikuye ku ibisi ntatandukanira hagati y’ Abakristo n’ Abisi ikindi no kuzumva biraturoga
6.Ubundi butumwa:Abandi bakristo ntabwo bagishaka kubona amategeko akomeye kuko ari inyigisho zivugako Yesu akiza gusa bahawe kandi bakuze kumva ibyo amatwi yabo ashaka kumva ntabwo bagishaka kumva ibyo Imana ibashaho.
MWENEDATA MBESE WOWE URACYANEZEZE UMWAMI WACU YESU KRISTO?
Imana ibahe umugisha mwinshi kubw iri jambo. Imana idushoboze kuguma ku rugamba kandi tuyinezeza.