Umwigisha:Maniriho Jean Damascene
Intego:Umumaro w’umusaraba
Yatangiye ashima Imana ko yatanze Umwana wayo kugira ngo aducungure.
Umwigisha yasomye abagambo aboneke mu butumwa bwiza muri Matayo 26:26-29 hagira hati”
Bakirya Yesu yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati
“Nimwende murye, uyu ni umubiri wanjye.”
Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati “Munywere kuri iki mwese, kuko aya ari
amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha. Ariko ndababwira
rwose yuko ntazanywa ku mbuto z’imizabibu, mpereye none nkageza umunsi nzasangirira namwe
vino nshya mu bwami bwa Data.”
Aya magambo yavuzwe na Yesu Kristo ubwo yasangiraga n’ abigishwa be abikora nk’ ikimenyetso kugira ngo bajye bamwibuka umwigisha yakomeje avuga ko iyo dusomye mu itangiriro ikosa ribi ribaho ni ukuva ubushake bw’ Imana nkuko byagendekeye Adamu. umwambaro Umwami yatabwiye ni Presence Y Imana kuko iyo uyivuye uba nkuko warusazwe Ariko Imana yohereje umwana Yesu Kristo wayo ngo aze acungure umuntu kugira ngo asubire mu bushake bw’Imana.
Urupfu rwa Yesu abagalatiya 5:21 iyo usomye uyu umurongo ugaragaza ko utarigeze kumenya Icyaha yahindutse icyaha kugira ngo aducungure, aha Yesu yabaye umuhuza wacu n’ Imana tubona gusubira mu bushake bw’Imana aribyo bituma twakira umwuka wera ariko abakora ibyaha bo bajya imyuka iva kwa Sekibi ari we Satani ikindi inzira ituma tugera mu ijuru ni Yesu wenyine nkuko yabyivugiye ari ni njye nzira y’ukuri n’ubugingo, yakomeje avuga ko ukuntu Yesu ari igitangaza kuko yatumye tugera aho tutageraga iyo urebye usanga abisirayeli bari bafite inzu batambambiragamo irimo ahera na hera cyane noneho kubera Yesu twarahageze rero iyo wakiriye Yesu Kristo iyo ufite inyota y’ibyaha irashira, iyo ufite irari ry’ubusambanyi cyangwa usambana nabyo bikuvamo,rero gutuka umwuka wera ni ugukeretsa amaraso ya Yesu kuko iyo ufite Yesu kristo arakumenya kuko muba mufite aho muhurira ikindi kandi na satani ajya amenya aho abe bari.
Yabwiye abakiristu impamvu tutabazwa nkuko turi iwabandi kuko inkoko iri iwabo ishonda umukara ariko nitugera iwacu tuzabona ibyo amaso yacu atize abona nuko rero yaradupfiriye azize ibyaha byacu.naho ntiduhangayike kubera ibigeragezo duhura nabyo nibyo byerekana ko turi mu nzira naho iyo ugenda ukabona n’ibinezeza gusa umenye ko uri gusanga Satani.
Yasobanuye impamvu Yesu yavuze ngo Niki kikundekesheje ? Nuko yaramaze kuhinduka icyaha ubwiza bw Imana byari byamuvuyeho nonese mwenedata Reba niba ukibuka neza akamaro kuyu musaraba?