Amakuru amatangazo Ibyigisho Uncategorized

Nyuma y’Amezi umunani CEP UR HUYE yongeye guterana atari mu buryo bw’ikoranabuhanga,uko amateraniro yagenze.

0Shares

Nyuma y’amezi umunani kubera icyorezo cya koronavirus amashuri yarahagaritswe arimo na za kaminuza ninacyo cyatumye guterana bidakomeza nkuko byari bisanzwe muri CEP UR HUYE.

Nyuma y’ayo mezi yose guterana bidakunda muri CEP ,uyu munsi tariki ya 8/11/2020 kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yemereye abacepien(nne) kongera guteranira kuri Stade ya kaminuza ishami rya Huye.

Aya materaniro yayoboye na visi Prezida wa mbere wa CEP UR HUYE Byiringiro Louange akaba ari amateraniro yitabiriwe na makorari ane yose ya CEP ariyo Elayo,vumiliya,Alliance na Enihakore bafanyije na El-elyon worship team.

Ni amateraniro yabaye hubarijwe ingamba zo kurwanya icyorezo cya koronavirusi no kwicara harimwo metero hagati y’umuntu nundi no kudasuhuzanya mu gihe cyo kwakirana n’izindi.

harimo metero hagati y’umuntu n’undi
Aho abaririmbyi bahagarara nuko hari hameze, Metero hagati y’umuririmbyi n’undi.

Umwigisha yari Ndayisenga Alex yatangiriye ku indirimbo nziza igira iti”wa mwanya w’igetsemani sinawibagirwa waragushenjaguye ku bwanjye, sinzibagirwa amakuba wabonye ku bwanjye, nubona ko nibagiwe Yesu uzanyibutse.

Umwigisha NDAYISENGA Alex

akomeje asoma ijambo ry’Imana riboneka mu rwandiko rwa kabiri rwa Samweli ibice bitatu ,umurongo wa 18 ,yongerayo irindi riboneka mu bakorasayi 1:13-14 n’abaheburayo ibice 2 umurongo wa mbere no n’uwakabiri hagira hati”Nicyo gituma dukwiriye kurushaho kugira Umwete wo kwita ku byo twumvise,kugira ngo tudatembanwa tukabivamo”.

Intego y’ijambo ry’Imana: kuzirikana ibyo tumvise bizadutere kutibagirwa Imana.

abantu twigishijwe Imana ko ari ingome ,ko igira nabi ariko icyo dukwiye kumenya nuko ari Imana y’urukundo ibyo idukorera byose biba ari byiza kuri twe. Benedata ikintu cyose Imana iguhaye ujye ugikoresha uko ikiguhaye mu yandi magambo wige kunyurwa nibyo ufite

Iyo dusomye muri bibiliya mu gitabo cy’itangiriro dusangamo inkuru za Adamu ubwo Imana yabahaye ibintu ariko baranga barya no kubyo yababujije,bituma haza icyaha mu isi kuko batagize umutima wo kunyurwa n’ibyo Imana yari yarabemereye.

Icyaha kimaze kugera mu isi, byatuma umuvandimwe yica undi(Gahini yica Abeli) ariko kuko Imana igira urukundo iza gushumbusha adamu undi Mwana witwa Seth,iyo usomye bibiliya usanga kongera kubana n’Imana ari we byahereyeho ariko kubera ingaruka za cyaha, Abisirayeli byarangiye bagiye mu butayu.

kujya mu butayu by’abisirayeli muri iyi minsi turimo bishusha kuba mu byaha,nyuma Imana yaje kubarokora amaboko ya farawo kuri ubu bishushanya ko Imana ariyo ikura Umuntu mu byaha. Abisirayeli bavuye muri Egiputa, intego ari ukujya kanani ariko benedata kuva muri Egiputa ujya kanani hari Ubutayu,bavandimwe Imana yadukuye muri Egiputa(yatuvanye mu byaha) nubwo aho tujya ari mu ijuru(Iwacu) tuzanyura mu butayu(ibitugerageza), Rero benedata ntakindi kizatuma tuva mu butayu Amahoro tutazirikanye ibyo twumvise.

Yasoje asaba mu igihe bamwe bamaze badaterana ko Yenda waba waratewe muri ubu butayu turimo hari Imana itanga imbabazi.

Shalom!

 1,080 total views,  2 views today

0Shares

4 COMMENTS

  1. Imana ishimwe ko yemeye ko mwongera guterana,natwe abari Mu rugo dufite ibyiringiro ko tuzagaruka tukagirana amateraniro meza nk’aya mbere.

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: