Amakuru Ibyigisho Menya nibi

Ese niki wakora ngo ubane n’Imana neza?

0Shares

Bakundwa mu Mwami Yesu Hari ibihe biza bigakomerera abantu bikananiza imbaraga zose twiringira pe:zirimo ubwenge,inararibonye(experience),kuba tuzwi(kuba aba sitari),uburanga n’ubwiza,imiryango yacu ikomeye,amashuri twize n’ibindi Aha nta rindi rembo ryo gutabarwa riba risigaye uretse ko Buri
wese atakira Imana ye.

twafatira kurugero tubona muri [Yona 1:4] 4Maze Uwiteka yohereza umuyaga mwinshi mu nyanja, mu nyanja haba ishuheri ikomeye inkuge yenda kumeneka. 5Abasare baterwa n’ubwoba, umuntu wese
atakambira ikigirwamana cye, ibintu bari batwaye mu nkuge babijugunya mu nyanja ngo boroshye inkuge. Ariko Yona we yari mu nkuge hasi cyane, aryamye yisinziriye. 6Nuko umutware w’inkuge aza
aho ari aramubaza ati”Wabaye ute wa munyabitotsi we? Byuka utakire Imana yawe, ahari Imana yawe yatwibuka ntiturimbuke.”

Ibi bivuze iki ? nuko ibihe twita ko bigoye nta muntu n’umwe uriho bitageraho Kuko bishobora kuza Ari rusange: aha Hari igihe bitadukomerera cyane kuko tuba twumva n’abandi Hari uko bamerewe Rwose ariko Hari n’igihe biza Ari Umwihariko w’Umuntu Aho ujya mu Kibuga wenyine benshi bagatangira kuvuga ko ugiye guseba,kumwara hakabaho n’abagukomeza ariko uko bikugora bakakuvaho gake gake,
kuko Umwana w’Umuntu mu bitamuriho ahagararana n’undi igihe gito.

Mu Nkuru ya Yona bigaragara ko batewe n’ Umuyaga ariko udasanzwe kuko wari ufite ibintu bikurikira: Wari woherejwe n’Imana Mu rumva ko wari ufite ubukarihe ku Kigero cyo gukora cy’Imana Aha mbega
Umuyaga! Wari ufite inkunga y’Imana yitwa Imbaraga zayo,wakoraga mu bushobozi bw’Imana,wari uhagarariye Imana , Imana ntiyari yaje ariko Umuyaga woherejwe wari ufite inkunga y’Imbaraga zingana
nuko Imana yari yabishatse, .mbega Umuyaga ugiye gukorera kuri Gahunda y’Imana: Umuyaga wari wahawe igihe uribukoreremo(Time) n’aho utagomba kurenga(Field) ndetse n’abo ugomba kwibasira
cyane(critical points).

Uyu muyaga wateye ishuheri mu Nyanja : Uyu muyaga ufite ubushobozi bwo kubyara ibindi bibazo mu Nyanja Mu rumva ko Umuyaga wateye,wari Nyina w’ibindi bigomba gutera ibibazo mu nyanja Mbega amakuru menye,burya Hari igihe uterwa n’ikibazo ariko cyakugeraho kigakurura cg kikabyara ibindi.

Uyu muyaga wendaga kumena inkuge :Ibi bivuze ko ibyuma byose byari bishinzwe Gufasha inkuge mu kwirwanaho igihe ihuye n’imiyaga, byari byananiwe Uziko Hari igihe ibyo dukoresha twirwanaho
binanirwa Yoo, ikindi Kandi umuyaga wateye ubwoba abasare aba Bari bamenyereye imiyaga ariko uwo munsi bahura n’uwabateye ubwoba cyane Uziko Hari igihe kibaho mu buzima tugahura n’ibidutera
ubwoba Kandi Hari uko twari tuzwi abari mu bwato babonye ko bikomeye buriwese asabwa gutakira Imana ye cyangwa ikigirwamana cye.

Mwene data mu makosa ukwiriye kwirinda mu Buzima nuko udakwiriye kubaho mu manegeka mu mibanire yawe n’Imana yawe ,kuko Hari ibihe bizananiza Ibyo wari umenyereye,bigusabe Gutakira Imana yawe, Kandi ndashaka kubabwira Icyo nahawe Kumenya: Nuko uko turushaho gusatira iminsi y’imperuka,ibihe binaniza ibyo abantu bamenyereye , biziyongera kuko n’ibimwe mu bimenyetso by’iminsi y’imperuka:harimo ibishyitsi n’imitingito,imiraba mu Nyanja,kwaka kw’imiriro itunguranye,indwara z’ibyorezo,kubeshyerwa no gucurirwaho imigambi mibi,kuhangana kw’abana n’ababyeyi,inzara zikomeye cyane,intambara zikomeye,gutarwa Abagore cg abagabo,irari riteye ubwoba,n’ibindi n’ ukuri bizaba Aribihe birushya(2Timoteyo 3:1-9).

Mwibuke amakuru y’ibyabaye kuri Sawuli : Yatewe n’abafirisitiya benshi , bamukura umutima cyane ariko ibi bihe bimusanga ahagaze nabi mu Kubana n’Imana ( 1Samwel 28:3-25).Mbabwire Icyo nahawe
Kumenya: nuko kuba umuntu agihanura,acyerekwa, cyangwa acyitwa Mushumba , Pasiteri,Evangeliste ,Umuririmbyi sibyo bimenyetso simusiga byerekana ko agikorana n’Imana kuko na Sawuli yitwa Umwami
wa Isiraheli ariko Imana yaramuciye ku ngoma Nkubaze nyuma y’uwo abantu bakwita,ese Imana ikwita nde?.

Undi mugabo wahuye n’ibihe bikomeye mu rugendo rwe rwo kujya mu Italiya Ni Pawulo Ariko bisanga abanye n’Imana neza (Ibyakozwe n’Intumwa 27:1-44,28:1-10): Bahuye n’ubwoko bw’imiyaga batari
bafiteho ubushobozi bwo Kugira Icyo bayikoraho irimo Ulakuro,Ruhuhuma..Icyo babona kibegereye n’urupfu Kandi Pawulo we yanahuye n’inshira ku kirwa cy’i Melita,aha mbibutseko barayemeraga Kandi yamurumye nk’itari umwiga mu kuruma , kuko yarumye ku gikonjo(surface d’intoxification)! Ariko muri ibi byose,Imana ya Pawulo yaramurengeye , ndagira ngo mbabwire ko ihumure ryuzuye riva gusa ku
Bantu babanye n’Imana neza kuko niyo ifite amakuru yizewe y’ibihe.
Ese wowe iyo uhuye n’intambara zikomeye cyangwa ibigeragezo witabaza nde? Ese niba utabaza Imana ikaba nyambere mwaba mubanye mute? Imana niyo buhungiro bukomeye Kandi niyo mufasha utabura
kuboneka mubyago no mumakuba muhungireho.

 1,834 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: