Amakuru Ibyigisho

“Kwizera kurimo intego” Ev.NDAYISENGA Maurice

0Shares

Abaheburayo 11:17

Yakobo 2:14

Umwigisha  NDAYISENGA Maurice ukorera umurimo w’Imana kuri ADEPR KU MUKENKE ,yatangiye avuga ko  abantu bibeshya ko kwizera ari ibintu bigaragara ariko ibigaragara bishobora kubihamya, Urugero Umuntu ashobora kwambika abambaye ubusa cyangwa akitanga, Benedata ibi ntahantu bihuriye  n’Imirimo yo kwizera. Iyo dusomye muri bibiliya muri Yakobo 2:17,Bibiliya ihamya ko  kwambika abambaye ubusa atari kwizera ahubwo ibi bishobora kuba ibyerekana ko wizera aha wakwibaza uti”mbese imirimo yo kwizera niyihe?

Dore Imirimo yo kwizera niyi:

1.Kwihangana

2.Urukundo

3.kubabarira

Twakongera kwibaza uti”Kwizera ubundi kuvahe?” abaroma 10:17 kwizera kuza mu muntu  ,Imana ireba ko abarahamu afite kwizera ntabwo yarebye ko azi gutanga ahubwo yari igiye gusuzuma ko abarahamu koko akunda Imana,abarahamu azamukana na Isaka umuhungu we,Umuhungu aramubaza ati”papa igitambo kirihe?” abarahamu aramusubiza ati”mwana wanjye Imana iraza kwironyera igitambo” kandi abarahamu yari azi ko Imana yamusabye aza gutamba Umwana we ariko kubera ikigero cyo kwizera kwe ntabwo yabonaga urupfu rw’umwana we, ibi bivuze iki?  ubundi Umukristu yakabaye abona ibisubizo mu bibazo afite.

Umuntu agira kwizera igihe ijambo ry’Imana ryabaye Ubuzima bwe,noneho atangira gukora ibigaragara. Benedata ndababwira ko Imana itagerageza Umuntu ahubwo igerageza Ijambo yakiriye urugero: Umuntu aravuga ati”Mana uri Imana ishoboka byose aha Imana iravuga iti” mbese arabizi ko nshobora byose?”.ubundi IMANA ikagerageza Iryo Jambo.

Ibyo abakera baturusha nuko batekerezaga,benedata iyo utegetswe  n’umubiri biriya aba ari ibyishimo by’igihe gito,aha asanga Umuntu ubusambanyi bumurusha Imbaraga kandi ibi aba ari iby’igihe gito,Bavandimwe dushake Imbaraga ziryanya gutegekwa n’umubiri.

Ku mukristu yawe ubundi Kwizera bimuwanira gukomera ,Ibyiringiro bye bikamuwanira kumaramaza kandi agasobanukirwa ko iyo Bibilya  ivuga kwizera ntabwo iba itavuga ibifatika ikindi amenya gikomeye nuko Intego y’Imana nuko dusa nayo ntabwo ari ukuvuga uko isa.

Iyo dusomye Bibiliya mu gitabo Pawulp yandikiye abatesalonike ibice bitanu kuva ku murongo wa 13 kugeza kuwa 24 dusanga Imana idusaba kwezwa rwose, Umwigisha yasoje avuga ngo benedata Kwizera kwanyu muyizera bisohoze gukiranuka muri mwebwe tugire ishusho y’Imana,icyaduha umuntu wese agahabwa kwibwira kwiza kandi umukristu agomba kumenya kugira ngo abe ikitegererezo nuko yemera guhara Ubuzima bwe kubera kristo.

Mwenedata wasomye iyi nkuru niba hari aho ubona kwizera kwawe kutagenda neza,wasenga kuko niho byose tubikura(IBISUBIZO) .

shalom!

 1,054 total views,  4 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: