Amakuru

Ese dukwiriye kwita ku muhamagaro wacu? menya byinshi utaruzi

0Shares

Mwene data ukwiriye kuba icyo waremewe kuba cyo. Mbese Ni ukuvuga ngo ukwiriye kuba mu mwanya Imana ishaka ko ubamo, kuko muri iyi minsi hakenewe abantu bari mu mwanya wabo. Aha wakibaza uti”ese ndimumwanya nkwiriye kubamo”.

Abantu benshi muri iki gihe bari kuba mu mwanya badakwiriye kubamo, uwagakwiriye kuba ari umuririmbyi, ubu ari mu byaha, uwagakwiriye kuba ari umuvugabutumwa bwiza ubu ari ahandi, Iby’ Isi byatwaye benshi. Reka turebe icyo ijambo ry’ Imana ribivugaho iki:

Ibyakozwe n’intumwa1:2-4, 2 kugeza ku munsi yazamuriwe mu ijuru amaze gutegeka intumwa yatoranije, azitegekesha umwuka wera. 3 amaze kubabazwa ababonekera ari muzima atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera kugeza ku minsi mirongo ine avuga iby’ubwami bw’ Imana. 4 Ni uko abateranyiriza hamwe abategeka kutava I yerusalemu ati” Ahubwo murindirire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye:

Hano, Yesu yategetse abigishwa kutava I Yerusalemu kuko ari ho bagomba kurindirira ibyo Data yasezeranije, bisobanuye ko iyo bahava, ibyo basezeranijwe ntabwo byari gukunda. Iri Jambo rishishikariza buri umwe wese kuba Aho Imana ishaka ko aba.  ukwiriye kwibaza iki kibazo; Ni hehe Imana ishaka ko mba?  Niba uririmba cyangwa se ubwiriza cyangwa ukora n’ibindi bikore ubikunze.

Mu by’ukuri kuba mu mwanya wawe neza ni byiza ku wabikoze neza Kandi abikunze, ariko kutaba Aho ukwiye kuba bizana ingaruka kuri nyira byo. Dusome ijambo ry’Imana:

Ibyakozwe n’intumwa1:18-2018 (kandi uwo muntu, amaze kugura isambu mu byo yahawe ho igihembo cyo gukiranirwa kwe, agwa yubamye araturika. Amaraye yose arataruka. 19 bimenyekana mu batuye I Yerusalemu bose, Ni cyo cyatumye iyo sambu mu rurimi rwabo bayita I keludama, risobanurwa risobanurwa ngo “isambu y’amaraso”. 20 ndetse byanditswe mu gitabo cya Zaburi ngo “iwe hasigare ubusa, Kandi he kugira undi uhaba”. Kandi ngo “ubusonga bwe bugabane undi”.

Ndifuriza buri wese kuguma mu mwanya we Kandi akahakunda. Kuko nuhava harajya undi Hari benshi bakeneye uwo mwanya urimo, cyane ko natwe aho turi Hari abahahoze. Reka turebe icyo Bibiliya ibivugaho mu

Ibyakozwe n’intumwa1:23-24, 23 barasenga bati “Mwami Mana, umenya imitima y’abantu bose, werekane uwo utoranije muri aba bombi, 24 Abe intumwa, ahabee uyu murimo Yuda yataye akajya ahe.

Mwene data mukundwa guma mumwanya wawe neza weguteshuka inzira yawe kuko umwami mana nyiribihe anezezwa nuko tuguma mu mumwanya yaduhaye kubamo niba uri umuririmbyi ubigumemo niba uri umucuranzi ubigumemo niba ufasha abarwayi ukomeze kubafasha (2Timoteyo2:15).

Shalom !!!

 1,322 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

  1. Buri wese wahamagawe n’Imana gukora imirimo yayo mu buryo bumwe cyangwa ubundi abigumemo kandi neza

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: