Amakuru amatangazo Ibyigisho Menya nibi Ubuhamya

Ibintu 3 umukirisito akwiye guhora yibuka bikamurinda kwitotombera Imana mu gihe ageze mu bigeragezo

0Shares

Aho isi igeze nta muntu ushobora guhakana avuge ko hariho ibihe birushya. Ni byo isi iruhije abayituye, bahangayikishijwe n’indwara, gupfusha, ubukene, inzara, amapfa, kwangwa, kuvugwa,….

Imihangayiko cyangwa ibibazo by’abantu biba bitandukanye, ibyawe ntibyasa n’iby’undi. Mu rwandiko rwa Yakobo atwibutsa ko ibibazo cyangwa ibihe bikomeye ari kimwe mu bintu by’ingenzi bigufasha gukura mu mwuka (Yakobo 1:2-4) kandi hari n’ingororano kuri buri wese wihanganira ibyo bihe bikomeye (Yakobo1.12).

Ntukitotombere Imana igihe ugeze mu bihe bikomeye (Yakobo 1:13-15). Icyanditswe kiri muri Yakobo 1:16-18 kirakwibutsa ko Imana ari nziza ibihe byose ndetse no muri ibyo bihe bikomeye, Imana si ikibazo mu bibazo byawe, ikunyuza mu bihe bikomeye kugira ngo igerageze kwizera kwawe.

Imana si ikibazo mu bibazo byawe, Imana ni yo muremyi wawe, ni yo yaguhaye ubuzima, iragukunda, ni yo mpamvu ibyo witotombera byose imbere y’Imana ari ikinyoma cyuzuye, wikwishuka ngo utekereze kwitotombera Imana mu gihe uri kunyura mu bigeragezo.

Impamvu zose utanga witotomba zigera ku Mana, Imana iragukunda cyane rekeraho kuyitotombera. Imana irakubwira ngo “hahirwa umuntu wiihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo….Yakobo 1:12.”

2. Ibuka ineza y’Imana :

Impano nziza yose iva ku Mana, iva kuri data w’umucyo we utagira umwijima bitewe n’impinduka izo arizo zose. Ntugomba kwitotombera Imana igihe uri mu bigeragezo kubera ko umwanzi / sekibi we icyo ashaka nuko ugwa mu cyaha cyikakugeza ku rupfu.

Ubugingo bwacu buri mu biganza by’Imana nk’uko tubibona mu Ibyakozwe n’intumwa 17:28. Ese usobanukiwe neza ko kuba uriho uyu munsi ari ukubera ko Imana ishaka ko ubaho? Uhumeka kuko yaguhaye umwuka wo guhumeka, ureba, wumva, useka, urira byose ni ukubera Imana. Imana ni yo yaguhaye imbaraga, iguha impano, iguha akazi ,… niba yaraguhaye impano y’ubuzima rero wari ukwiye kwishimira ko ikikurinze kuruta uko wafata igihe uyitotombera uvuga ko Imana yagutereranye.

Imana ni nziza mu bihe byose byaba ibikomeye n’ibyoroheje. Imana izahora ari nziza ibihe byose. Ntihinduka ntigira n’agacu ko guhinduka.

3. Ibuka ubuntu bw’Imana :

Mbere yo kwitotombere Imana banza wibuke Ubuntu yakugiriye ikaguha agakiza nta kiguzi. Ibyo wavuga byose hari icyo udakwiye kwirengagiza, iyo Imana itabishaka, umwana w’umuntu ntiyari buyimenye ku giti cye.

Nubwo wababazwa bikomeye, jya wibuka ko Imana yatanze ubugingo bw’umwana wayo kubwawe, nta kiguzi na kimwe bisabye umuntu uwo ari we wese.

Ukwiye guhora wishimira ko ibyishimo byawe bidashingiye ku kindi icyo ari cyo cyose uretse kw’ibuye ry’urutare ari rwo  Yesu Kristo.

Ibihe bikomeye nibiza jya wibuka “urukundo” rw’Imana, wibuke “Ineza” yayo, ndetse wibuke “Ubuntu” bwayo. Ibyo bizakubera urwibutso ruzagufasha ugakomera no mu bihe bikomeye cyangwa se bikakaye.

 1,352 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

CEP UR HUYE Christian Student in Year 4 Business information and Technology (BIT) Huye based campus
%d bloggers like this: