Umwigisha kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29/11/2019 yari INGABIRE Clarisse akaba umukristu ushima Imana kandi akaba umunyeshuri muri kaminuza aho yiga mu gihugu cy’ubudage(German),yiga ibijyanye no kubaka(Civil engineering),yatangiye asobanura gusenga icyo aricyo,yavuze ko ari ukuganira n’Imana,kuganira n’igihe uba avugana n’undi baba bari kumvikana rero iyo dusenga tugomba kuba turi kumvikana n’Imana, Ikumva nawe uri kuyumva.
Yakomeje avuga ko kuvuga inyungu ziri mu kuba muri Yesu kristo,biragoye kuzivuga kuko ni nyinshi cyane kandi ko kuba muri Yesu kristo ari ubuzima,akomeza asoma Ijambo ry’Imana riboneka mu butumwa bwiza buboneka muri Mariko 10:28,yavuze ko gukurikira Umwami Imana harimo no kwemera kubura nibyo warufite niyo mpamvu Petero yabajije Yesu ati” ko twebwe twaretse ibyacu tukagukurikira bizagenda bite?” Yesu yaramusubije ati abemeye kureka ibyabo bakankurikira,bazakubirwa inshuro ijana ariko yongeraho ko no kurenganwa birimo,ariko abakristu biki gihe ntabwo bashaka kurenganwa kubera Yesu kristo barotse,iyo ushaka kuba uzwi n’abantu(kugira hit mu bantu) uzasa nabo rero aha uba wataye umurongo Ijambo ry’Imana uduha.
Umwigisha yavuze ko ikintu kigomba gutuma dutukwa ni Yesu Kristo wenyine,avuga ko nubwo waba ufite amashuri menshi ukumva ko uri umuhanga ntakintu cyaruta gutunga Yesu,ntakintu cyo kwirata gihari kuko Paulo nawe yarabivuze kandi yarabifite.
Umwigisha yatanze ubuhamya bw’ukuntu yakiriye Yesu kristo,avuga ko yamaze igihe kinini atari uw’Imana kuko yageze mu Budage(German),akora ibyaha byinshi ku buryo yageze aho ararambirwa, Umunsi umwe Imana yakoresheje umukozi w’Imana wari uvuye mu Rwanda,baza kuvugana aratura,barasenga yumva atangiye kubohoka, ariko nyuma yagiye hari ibintu yanze kurekura harimo kubyina ariko Imana iza kubimubuza kuko hari ibyo yabyinaga bitaheshaga Imana agaciro nonese mwenedata wowe ntakintu wanze kurekura?, Nyuma aza kubatizwa mu mazi menshi, ubu arashima Imana ko yakiriye Yesu kristo.
Zimwe mu nyungu ziri mu kuba muri Yesu kristo kuko ni nyinshi
1.Yesu yaje kudukiza kurimbuka,adukiza umujima uzatera kuko ngo iyo usomye ibyanditse usanga Yesu yaravuze cyane kuri gehenomu kuko adashaka ko turimbuka.
2.Yaduhaye Imbabazi bituma kwemerwa ku Mana.
3.Yesu niwe utuma dusenga tukemerwa,dore ko ari we watumye tube abana b’Imana. Yavuze ko Inyungu zo kuba muri Yesu kristo Ntabwo zibonekerwa mu butunzi bwo mu Isi kuko nitujya mu ijuru ntabwo bazabibaza.
Umwigisha yasoje abaza ngo “ mbese twiteguye kurenganwa kubera Umwami Yesu?”
Mbese wowe mwenedata wakwemera kurenganwa kubera Yesu Kristo?
Imana Iguhe Umugisha. Kubwo iyi nyigisho. Inyungu zo tybonera Muri Kristo ntizishingiye kubifatika.
(2 Korint 4:16-18).
Be blessed.