Amakuru amatangazo Ibyigisho

Ikibazo Imana ifitanye n’Abigisha igice cya kane: babyibeshyeho ububyutse si ukugira abantu benshi mumakoraniro (insengero)

0Shares

Mu mwaka wa 2015 nigeze nyura kuri benedata baganira, numva bavuga bati: “muri uyu mujyi hari ahantu hasigaye hari ububyutse bwinshi cyane.” Umwe avuga urugero ati: “uzi urusengero rwo kwa runaka ukuntu rurimo ububyutse! ,rusigaye rwuzuye abantu benshi. Avugana umubabaro yuko we aho yateraniraga ntabubyutse buhaba kuko nta bantu benshi baza kuhasengera (mu byumba by’amasengesho). Ese nawe wigeze wumva ibi? Ese nawe urabyizera?

Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha.

Iki cyinyejana turimo cyahanuwe n’abantu batandukanye ariko icyo bahurizagaho ni uko kizaba gifite intama ku ruhimbi kandi mu byukuri ari ihene. Si abayobozi b’amatorero gusa ahubwo nababa mu makoraniro (insengero), bafite imyumvire ko kuba urusengero rurimo abantu benshi arirwo rufite ububyutse nyamara urusengero rushobora kuzamwo kubera impamvu atari gushaka Imana ahubwo ari ugushaka impano,  (1Tim6:5).

Burya habyuka uwari uryamye, kandi ntibishoboka ko bavuga ko umuntu yaba abyutse kandi atari yaguye cyangwa se atari aryamye. Ihame ry’ububyutse: ububyutse bwose bubanzirizwa no kugwa kuko ntawubyuka ataguye.

Kugwiza umubare mwinshi mu nsengero no kwamamara kwazo (local church), byabaye iturufu ry’ububyutse kuruta ubutumwa buhindura.Ibyo babigize ishingiro ryerekana ukwera kw’Imana babirutisha guhinduka kwabari mu makoraniro, bituma ubutumwa buhindura butibandwaho. ( babyibeshyeho ububyutse si ukugira abantu benshi munsengero).

Icyo Imana igushakaho

Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Imana (Ibyakozwe n’Intumwa 3:19).

Mwenedata uri gusoma iyi nkuru, kugwa kuzanwa no gukora icyaha. Ntuzigere wiha amahoro yo mu mutima aturutse mukuba witabira amateraniro cyane ko aribwo bubyutse, ahubwo guhinduka ku ngeso kuzanwe no kwihana ibyaha nibyo bizana ububyutse.

Ngana ku musozo, zirikana ko Yesu kirisito atapfuye kugirango tujye munsengero gusa ahubwo yapfuye kugirango tube insengero bityo mbere yuko duhirimbanira kujya munsengero tubanze tube insengero, kandi ububyutse ntibugaragarira mungano y’abantu bitabiriye amateraniro ahubwo bugargarira mungano yabahindutse kungeso bakihana ibyaha.

Ikibazo cyo kwiyerekezaho: ese wowe ububyutse bwawe buri kugaragarira mukwitabira amateraniro cyane cyangwa buri kugaragarira muguhinduka kungeso?

 936 total views,  2 views today

0Shares

3 COMMENTS

  1. Imana ibahe umugisha murakoze, nibyo koko ubwinshi bw’ibyo twakorera Imana bugira agaciro bitewe n’uko imitima yacu yizeye Imana, igahindukira iva mu kibi. Imana idufashe

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: