Amakuru

Ibibazo byabaye ku itorero ryo muri edeni igice cya gatandatu: Ibanga rinesha

0Shares

“Inzoka…..ibaza uwo mugore iti ni ukuri koko Imana yaravuze iti ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi?” Itangiriro:3:1.

Toka Satani

Ese iri jambo wigeze kurivuga? Cyangwa wararyumvise? Reka nsubize nti “Yego!” Kuko benshi mu batuye igihugu mbamo, iri jambo niba batararyumvise bararivuze, cyangwa byombi barabikoze!

Iyo abantu bashaka kwamagana igikorwa batifuza, cyangwa iyo babonye ikintu kibateye ubwoba, ikintu se batakwifuza kubana nacyo, hari igihe ibitekerezo byabo bihita byerekera ku mpamvu bibwira ko yagiteye; iyo mpamvu buri gihe ikaba Satani.

Ukuri

Ibi harimo ukuri agace gatoya, kuko uyu mwuka wa Satani ufite ibitekerezo byinshi; ku buryo ikintu cyose kibi umuntu akora ari Satani uba waragihimbye!

 “Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni Se w’ ibinyoma.” (Yohana:8:44). Ni we mpamvu y’ ikibi cyose!

Ni umwicanyi kuko ibihembo atanga ari urupfu; “Kuko ibihembo by’ ibyaha ari urupfu, ariko impano y’ Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo, Umwami wacu.” (Abaroma:6:23).

Ni papa w’ ikinyoma cyose, ni we wabyaye ibinyoma byose. Kandi burya icyaha cyose ni ikinyoma; ko nta muntu wakunda gukora ikintu kimutera gupfa, niyo mpamvu Satani abeshya cyane kugira ngo ibyo avuze, abantu bibwire ko ari ubuzima!

Ikinyoma

Ni ikinyoma kwibwira ko twakwirukanisha Satani ijambo “Toka Satani.” Satani ntabwo yirukanwa n’ amagambo kuko nawe azi kuvuga, Satani intwaro yamwirukana ni intwaro adafite. Satani ntabwo yirukanwa na “Fire” ahubwo yirukanwa n’ umuntu wabatijwe mu muriro w’ Umwuka wera, ntabwo yirukanwa na “Haleluya” hari abantu bavuga ko Haleluya zirukana Satani, ariko  yirukanwa n’ ubuzima buhora bushima Imana; “Mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.” (1Abatesalonike:5:18).

Satani rero ntiyirukanwa no kuvuga ngo Katika Jina la Yesu, cyangwa “Mu izina rya Yesu” ahubwo yirukanwa n’ umuntu ugendera mu butware bwo gukiranuka iri Zina ryaduhaye.

Intare izerera yivuga

Mbere y’ intambara zo mu isi, buri ruhande rukoresha uburyo rumenyesha abashaka kururwanya imbaraga rufite! Izi mbaraga nyamara hari n’ igihe baba batazifite ahubwo bagira ngo batere ubwoba abanzi babo!

Satani na we ajya akoresha ubu buryo; ni yo mpamvu usanga ubuhamya bw’ abavuga ko bagiye i kuzimu, batangaga ibitambo by’ abantu, babonye Satani, babaga mu miryango y’ umwijima ari bwinshi.

Petero yavuze ko Satani azerera yivuga nk’ intare ashaka uwo aconcomera, ariko abwira itorero ngo “Mumurwanye mushikamye…” (1 Petero:5:8-9). rero n’ ubwo yivuga, aba ari ugutera ubwoba kuko ni intare idafite isenga; izerera!

Hari igihe dushishikazwa no kwiga kuri Satani no kubibera i kuzimu, ariko Satani ahora avuga ko hari andi makuru mashya afite; bityo bigahora bitera abantu amatsiko (kumenya imiryango ya freemason na illuminati, abagiye i kuzimu……) kumenya ibi nta mumaro bigira mu kurwanya Satani, ahubwo bitera abantu ubwoba; kuko aho kumenya imbaraga z’ IMANA zimunesha, umenya imbaraga za Satani zigutera bigatuma uneshwa mbere y’ uko urugamba rutangira! Ariko ubu ni uburyo bwo kwivuga gusa!

Ariko mbere yo kumva aya makuru ya Satani, banza usome Bibiliya yawe, kandi usenge uzabona imbaraga z’ Imana zatsinze Satani.

Ukeneye kumenya imbaraga ufite, mbere yo kumenya imbaraga zikurwanya!

Pawulo nawe ntabwo yasengerega itorero ryo muri Efeso ngo rimenye imbaraga za Satani, ahubwo yasabaga Imana ngo ibahe kumenya imbaraga z’ Imana zibakoreramo. “Mumenye n’ ubwinshi bw’ imbaraga zayo zitagira akagero, izo iha twebwe abizeye….” (Abefeso:1:19).

Tubigire Dute?

“Ni uko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga. Yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab’ imitima ibiri, nimwiyeze imitima. ” (Yakobo:4:7). Yakobo yandikiye abakristo bari barahunze itotezwa, abagira inama yo kurwanya Satani: ari yo kumvira Imana.

Bikorwa mu buryo twihana ibyaha kandi tukabaho ubuzima busenga kandi busoma ijambo ry’ Imana (ubu buzima butuma tureka ibyaha), kuko Imana ntitubasha kuyegera tugifite ibyaha.

Imana kuba itaratwandikiye igitabo kinini kivuga kuri Satani ntabwo ari uko itamuzi, ahubwo izi ko nidusoma Bibiliya tukamenya Imana, bizaba bihagije ngo dutsinde Satani! Yatubwiye ukuri kwayo, kandi ni ko kudukura muri gereza ya Satani (ikinyoma).

Dukeneye kumenya ukuri kumwe maze tugakira ibinyoma byose, uko byaza byiyoberanije kose.

“Namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura” ( Yohana:8:32 ).

Turekere aho gushishikarira kumenya ibya Satani, ahubwo dushishikarire kumenya ibyo Umwami wacu ashima.

 783 total views,  1 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: