Amakuru Ibyigisho

Yesu iyo umwitendetseho uraruha ariko iyo agufashe ugumana nawe.

0Shares

CEP EVANGELICAL CAMPAIGN DAY 5

SUB-TOPIC: YESU KRISTO UBURUHUKIRO NYAKURI

Umwigisha: EV. NDAMUKUNDA PATRICK

Aho twasomye: IBYAKOZWE N’INTUMWA 8:30-33

YESAYA 53: 10-12

 

Mbere yo gusobanukirwa ibindi byose, urasabwa kubanza kumva Yesu Kristo. Kuko ntabwo ashobora kukubera isooko y’amahoro n’ibyishimo utaramwumva ku rwego rukwiriye rwo kumwumva. Kandi kumwumva birenze kumumenya mu nyuguti zigize izina rye, ahubwo ni ukumumenya mu mwuzuro we ukamenya icyo uri cyo kuri we n’icyo ari cyo kuri wowe.

Kumumenya bisaba kuba uzi ibi bintu bibiri: ibyakoretse imbere n’ibyakoretse nyuma y’umusaraba. Mbere y’umusaraba: Mbere y’uko Yesu aza, nyuma y’umusaraba: nyuma y’uko Kristo aza bivuze igihe yaje akavukira mu isi, akahapfira, ubundi akazuka.

Urwego umumenyaho ni rwo rwego nawe wimenyaho. Ibintu bitatu byagufasha kumva Yesu ku byanditswe.

  1. Banza umenye ngo Bibiliya ni iki ?

Menya ko Bibiliya itanditswe mu Kinyarwanda. Numenya ko bibiliya itanditswe mu Kinyarwanda bizagufasha gukora ubushakashatsi kugira ngo umenye byinshi. Kureka ubunyanda ukamenya ibyo usoma ibyo ari byo.

  1. Kumenya igice kibanziriza icyo urimo gusoma. Mu gihe usomye ijambo banza usome igice kibanziriza aho wasomaga, usobanukirwe kurushaho kugira ngo utaza gutana cyangwa ngo uyobe kubera ko wabyumvishe uko bitari.
  2. Kumenya umutima wa Bibiliya: igihe cyose urimo gusoma shakamo Yesu Kristo kuko bibiliya yose ivuga yesu Kristo gusa.

Ni byiza ko tumenya Bibiliya muri ubwo buryo, bitabaye ibyo tuzajya twumva Bibiliya uko tubishaka atari uko biri.

Kugira ngo Yesu akubere isoko y’uburuhukiro nyakuri ni uko ubanza kumwumva mu  mwuzuro we. Mbere y’uko Yesu aza, Imana irema Adam una Eva yabahaye ahantu ho gutura (edeni). Adamu yagiraga ibyishimo muri Edeni Imana itaba muri we ahubwo Imana imusura. Twebwe ab’iki gihe turenze kuri urwo rwego kuko Imana ntidusura ahubwo iri muri twe. nzatura muri bo nkorere muri bo ngendere muri bo nzaba Imana yabo…. (2 korinto 6:16)

Adamu amaze gukora icyaha cyo kutumvira Imana muri Edeni, yatakaje ibintu bitatu yari asanganywe ari byo: Ubutware, ishusho, n’ubusabane. Ibyo bimaze kuba, Imana yatanze Adamu wa kabiri (KRISTO YESU) kugira ngo uzamwakira wese yongere agire ubutware, yongere agire ishusho kandi yongere agire ubusabane n’Imana.

Umuntu uri muri Adamu wa mbere yuzuye ibintu bibi (umunyabyaha) mbese ni mubi. “Ibyuzuye kristo ni byo natwe yatwujuje” (yohana 1:16). Adamu wa Kabiri ari we Kristo Yesu ni igisobanuro cya byose kandi byiza. Icyo Imana yakoze kuri Adamu wa kabiri, Yafashe ibyari byuzuye muri Adamu wa kabiri, abishyira muri Adamu wa mbere. Umuntu wo muri Adamu wa kabiri ntakeneye amahoro, ibyishimo ubutunzi ahubwo abana na byo muri Kristo. ibyo byose amaboko abyakira yitwa kwizera.

Muri iyi minsi abantu twirengagiza ikiturimo (Kristo), tugaha agaciro ibituriho (ibyago n’amakuba yo mu isi). Imana yifuza ko umenya ikiri muri Kristo Yesu. Amakuru ufite kuri Yesu ni yo aguhesha kubaho cyangwa gupfa. Imana yabwiye Nowa ngo yubake inkuge, igihe kigeze umwuzure uraza. Abagiye mu nkuge ntabwo bapfuye.

Iyo nkuge isobanura Kristo kuko abamurimo ntabwo bapfa. Ni igihe cyo kwibaza ngo agakiza karagufashe cyangwa uragafashe? Bilibiya urayitwara cyangwa iragutwara? Bibiliya irakiuyobora cyangwa urayiyobora?

inkone yaciye bugufi kuko itari izi  amakuru irimo isoma nuko Yizera ubutumwa bwiza irabatizwa atangira kugenda anezerewe.( byakozwe n’intumwa 8:30-33). wakwibaza ngo ni gute abantu bakiriye Yesu muri iki gihe akagenda nta mahoro afite?

Umukristo nyawe yinjira muri Kristo na we akinjira muri we bakaba umwe. Yarangiza akamusangiza icyo ri cyo bikamutera kugira amahoro menshi adashingiye ku byo atunze, ahubwo ashingiye ku cyo ari cyo muri we.

Abantu batekereza ko bazishima ari uko bageze mu ijuru, ariko abari muri Kristo byuzuye, batangira gusogongera ubuzima bw’ijuru bakiri mu isi kuko ijuru ribatuyemo.

Intambwe eshatu umukristo atera kugira ngo akomere mu by’Imana: Kumenya amakuru, kubyizera, kubaho ubuzima bw’abyo (ibyo wamenye akaba ari bwo buzima ubamo).

Imana ntabwo ishingiye ku bintu kuko Yesu yaje ibintu bisanzwe bihari. Yesu yazanye ibitari bisanzwe ngo ahinyuze ibyari bisanzwe. Ntiyaje azanye idini kuko yari azanye igisumba idini kugira ngo aduhe ubuzima. Yesu yabwiye abisirayeli abigisha arababwira ko ari imbata bakwike kubatuka. Ariko ntibabyemeye kuko bari bahumye amaso, asiga ababwiye uti“Umwana nababatura muzaba mubatuwe by’ukuri”. Ikizakubwira ko wamenye Kristo, uzabatuuka.

Yesaya yahanuwe Yesu ko azabona urubyaro cg ishyanga rivuye mubise by’amarasa ye nkuko umugore aramukwa agiye kubyara bikabanzirizwa n’umubabaro nkuwo yagize abambwa kandi mukubyara itorero kwe nk’imwe n’umugore wese muri we havuyemo amazi n’amaraso.

Nkuko umwana agirana isano na nyina umubaya kuva akiri munda, ninako Imana yadutekerejeko kera tugirana isano binyuze muri Kristo Yesu. Ntacyadutandukanya nawe. ( yohana 14:20)

Pawulo na silasi barabafashe barabafunga, barabakubita ariko bakomeza kunezerwa Imana bararirimba (ibyakozwe n’intumwa16:25). Yesu Kristo iyo wamwakiriye akubera isooko y’amahoro.

Icyo Imana yafatanyije ikoresheje Kristo ntihakagire ugitandukanya (matayo 19:6) kuko byaturutse ku Mana. Ntugaterwe ubwoba n’ibyo ubona. Imana yaje mbere y’uko baza. Haranira kuba umuntu Imana ituyemo ikoreramo kugira ngo Kristo akubere isooko y’uburuhukiro nyakuri.

Abari mu nkuge bari bafite amahoro ariko abashaka kwitendekaho barananiwe bararekura.

Yesu iyo umwitendetseho uraruha ariko iyo agufashe ugumana nawe. Niwe nkuge yacu abizera. niba ushaka kuruhuka ngwino muri we.

 

 730 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: