Amakuru Menya nibi

Menya nibi igice cya cyenda: nubwo waba ufite ubwenge nka salomo, ukaramya Imana nka Dawidi cyangwa Aburahamu mu kwizera cyangwa Yosuwa mu ntambara gusa nudakoresha iri banga nk’uyumusore bizarangira usenywe nka samusoni.

0Shares
  1. Umunyamerika kazi akaba n’umukinnyi wa filimi wabayeho mu myaka yo hambere (Katharine Hepburn) yavuze Ijambo rijyanye n’imyitwarire agira ati” iyo umuntu adafite imyitwarire myiza burya ntanubuzima aba afite”

Ibi ngiye kuvuga nawe ushobora kuba ufite ubuhamya bwabyo. Nabonye abantu benshi baari abahanga haba aho nize cyangwa aho nakoze ariko ikintu cyantangazaga nuko umuyobozi cyangwa umukoresha waho nanyuze hose, atatinyaga kwirukana umuntu nkuwo kuko adafite imyitarire myiza (kubaha).

Mubusanzwe imyitwarire ijyana no kumvira ndetse no guca bugufi kandi Bizana icyubahiro ( imigani 22:4)

Salamo uvugwa muri bibiliya ari mu bantu babayeho bari bafite ubwenge bwinshi (1 abami 5:9-10) kuko yahimbye imigani 3000 n’indirimbo zigera kuri 1005. (1 abami 5:12) ariko kuko atumviye Imana ngo yitondere ibyo yamutegetse bimutera kugwa mu mutego w’abagore b’abanyamahanga akorera izindi mana igihe gito. (1 abami 11:1-2). Dawidi wari umeze nkuko Imana yashakaga mu gihe cye, (ibyakozwe n’intumwa 13:22) yagiraga umutima wo kuramya Imana bikayineza gusa ntibyabujije Imana kumuhana mu gihe yari yayicumuyeho akicisha uriya.  yari yabuze kwirinda no kubaha Imana (2 samuel 12:9).

Impamvu nguhaye izo ngero zose nashakaga ku kwibutsa kubaha Imana no gushishoza kuri burikintu cyose ugiye gukora cyangwa kuvuga kuko bitera gukira ibyago byinshi kuko bigutera kugira amakenga (imigani 2:11-12). Ndashaka kongera kukwibutsa ikintu gikomeye, birashobokako wigeze gutekereza impamvu utemererwa gukora ibintu byose kabone nubwo waba wumva ntacyo bitwaye haba aho usengera (imyizerere), ku kazi n’ahandi.

Rimwe na rimwe ukaba wabikorera mu mwijima (aho batakubona) ariko burya imyitwarire myiza ihera ku kumvira no guca bugufi kandi nibyo bigaragaza uwo uriwe neza igihe inzira yaho wajyaga irangiye (upfuye) usabwa gutangira indi nzira ugendesheje umuntu w’imbere (inner person).

Ntarugero wageraho narumwe mu isi ngo we kugira ibikurwanya cyangwa se ibiguca intege kuko igihe cyose ukiri muzima uba umeze nk’umuntu uri mu ntambara (yobu 7:1). Na Yesu Kristo akiri mu isi niko yageragejwe n’umwanzi kandi satani yari azi neza ko ari Imana. ( matayo 4:3-10) si wowe rero umwanzi yatinya kugerageza kandi ashaka ku kwica, ku kwiba ndetse no kukurimbura ( yohana 10:10) gusa hari ikintu gikomeye kandi satani adashako umenya: kugira amakenga no kumvira Imana no mu tuntu wita duto.

Samusoni yavuzweho n’Imana ataravuka. Yari umunyembaraga cyane kuko umwuka w’Imana yari amuriho cyane ( abacamanza 14:5-6) kandi yagiraga ishyaka ry’ubwoko bw’Imana cyane kuko yari umucamaza (abacamanza 15:20). Ariko yacogojwe no kutagira amakenga ngo yumvire icyo Imana yavuganye n’ababyeyi be ataravuka aribyo kwirinda kujya mu banyamahanga (abacamannza 16:16) byarangiye samusoni akuwemo amaso ( abacamanza 16:21)

Iyinkuru mu byukuri iratwigisha iki?

Uyu musore yitwa YOSEFU uvugwa muri bibiliya, yatezwe umutego urimo: icyubahiro, ibyishimo byakanya gato, kwamamara muburyo bushimwa n’abisi, ibisa n’amasezerano yarafite. Uyu musore yozefu ari mu bantu bake bagaragaye nk’intwari muburyo bunanira benshi mu gihe cya none. Umugore w’umuyobozi ukomeye kumusaba kuryama nawe ariko akanga! ( itangiriro 39:12) ibi yabitwe nuko Imana yari muri we apana kuri we (yubahaga Imana). ( itangiriro 39:9)

Imyitwarire nashatse kuvuga ni ukubaha Imana ukwibuka umuremyi wawe iyo minsi mibi itaraza ( umubwiriza 12:1). Ntakintu kiryoha nko kuvunika ukora nyuma ukabona ibihembo byibyo wavunikiye. ( ibi abanyeshuri nabandi bakozi nk’abayede barabyumva cyane) ariko kandi bikaba ibyisoni nke iyo uhawe ibyo utakoreye kandi birimo uburiganya cg se byanyuze munzira mbi ( itarimo icyubahiro cy’Imana). Hahirwa uwihanganira ibimuca intege akabinesha, uwo yabikiwe igihembo kuko Imana ikunda bene abo. (yakobo 1:12)

Amaso yawe akwiye kuba bwa mbere mubitekerezo byawe mbere yuko areba ibigaragara. (umubwiriza 2:14)

Ubwenge, ubuhanga, gusobanukirwa cyangwa ubumenyi waba ufite iyo bidashyigikiwe no kubaha Imana ndtse no kuyoborwa n’umwuka wera bipfa ubusa ugakora nkibyo abandi bakora, kandi bikuzanira ishyano.

Umwanzuro: umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa nabyo. (imigani 27:12)

 

HUNGA UDAPFA. Iga kubaha Imana, usabe mwuka wera akuyobore.

 

 

 1,064 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: