Amakuru Ibyigisho Menya nibi

Urwandiko rwandikiwe Ab’itorero igice cya gatanu: Urabeho

0Shares

Nabababereye ikitegererezo muri byose, yuko ariko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati’Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa’. Cyane cyane bababajwe n’ijambo yababwiye yababwiye yuko batazongera kumubona. Nuko baramuherekeza bamugeza ku nkuge (Ibyakozwe n’Intumwa 20:35, 38).

Mbere yo gusezera habaho guhura, kandi nyuma yo gusezera habaho gutandukana. Ni ukuvugako gusezera ari  ikiraro kiri hagati yo guhura no gutandukana. Birashoboka ko ahari nawe waba  warahuye nibi bihe ab’Itorero ryo muri Efeso bahuye nabyo, byo guhura, gusezera ndetse no gutadukana na Pawulo. 

Umuntu ahura n’undi nta buhamya cyangwa amateka bafitanye, ariko bagatandukana bafitanye urwibutso, rwiza cyangwa rubi. Guhura n’umuntu akenshi ntibiteganywa ariko igifite agaciro ni uburyo mwatandukanye (ubuhamya mufitanye).

Pawulo yabanye n’amatorero atandukanye ariko muri Efeso bababajwe nuko bamusezeye batazongera kumubona, ab’Itorero ntabwo bababajwe nuko Pawulo agiye gusa, ahubwo bababajwe nuko agiye ariko bafitanye amateka meza. Bityo kwishimira gutandukana n’abantu runaka, kurangiza imirimo runaka, ndetse n’ibindi ni ingenzi ariko ubuhamya uhasiga nibwo butuma Abizera babazwa nuko ugiye kubw’umumaro wabagiriraga.

Ushobora gusoma uru rwandiko ahari ukumva rugenewe abantu runaka, ariko mwenedata ni wowe wandikiwe uru rwandiko wibutswa ko nawe nyuma yo guhura n’abandi muzatandukana kandi hagati yibyo hazabaho gusezerana, ariko se uzasezera ufite ishimwe ry’uko usize ubuhamya bwiza?

Nuko mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana. (Abaheburayo12:14).

Ese nuva aho uri ubungubu urumva uzahasiga ubuhe buhamya?

 1,954 total views,  4 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: