Ibyigisho

Dore igituma umuntu ava mu bujiji!

0Shares
Kugwiza ubumenyi cyangwa ubutunzi ntibikuraho ubujiji

“…Niyo wakwiga ukaminuza, ukagwiza ubumenyi bwose bushoboka, ntabwo wakwitwa umunyabwenge.” Umwigisha yifashishije imirongo iboneka mu Gitabo cya mbere cya Samweli igice cya 25, yasangije abitabiriye iteraniro ryo ku cyumweru kuwa 19 Ukuboza 2021, muri CEP UR HUYE Campus iby’aya magambo.

MBARUBUKEYE Jean Claude, Umukristo wa ADEPR Paruwase ya Matyazo, wigishije ijambo ry’Imana yasomye muri 1 Samweli 25: 21, 33, 38. Umwigisha w’ijambo kandi yagarutse cyane ku magambo atatu y’ingenzi.

  1. Kugira ubwenge

Ibyo abantu bakura mu byo biga ni ubmenyi. Ubwenge nyakuri ni ubwenge buva mu ijuru ku Mana. Ubwenge buva ku Mana bwigisha umuntu kwiyeza, bityo umunyabwenge ni uwejejwe. Ikindi kandi ni uko Imana ikorana n’abanyabwenge gusa. Imana iduhamagara turi injiji, ariko nyuma iguha ubwenge nyabwo. Icyitonderwa! Imana ntabwo ikorana n’abantu badafite ubwenge kuko yavuze iti “nubura ubwenge nzaguta”. Ubu bwenge nibwo Yobu yavuze.(Yobu:28:28 “Maze ibwira umuntu iti ‘Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.)

Ubwenge n’ubumenyi biratandukanye

2. Inyiturano

Inyiturano ni ikintu ukorera umuntu ku bw’ineza cyangwa inabi yakugiriye. Mu gitabo cy’Imigani 17:13; Bibiliya itubwira neza iti : “Uwitura ibyiza ibibi, ntabwo ibibi bizava mu rugo rwe”. Ni ukuvuga ngo turebye Imirimo Imana yadukoreye, dukwiriye kuyitura ibyiza, aribyo gukiranuka no gukora Imirimo ikwiriye abakozi b’Imana. Ese ko Imana idukorera Imirimo myiza, aho twe twaba tuyitura ibimeze bite?

3. Guhora

Icyitonderwa! Uritonde kuko umuhozi(guhora) ari bugufi. Ni igihe gito Imana ikitura umuntu ibihwanye n’ imirimo akora. Ezekiel 25:15-17 haratubwira hati:

15. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo”Kuko Abafilisitiya bakurikije ibyo guhora, bagahora bafite umutima w’urugomo ngo barimbure bakurikije urwangano rw’iteka ryose,

16. ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore Abafilisitiya ngiye kubaramburiraho ukuboko kwanjye, n’Abakereti mbatsembeho, ndimbure n’abasigaye mu kibaya cy’inyanja.

17. Kandi nzabasohozaho guhora gukomeye mbahanishe uburakari bukaze, maze bamenye yuko ndi Uwiteka igihe nzabasohozaho guhora kwanjye.”

Ese uriteguye? Shalom!

Umwanditsi: NKURIKIYIMANA Jean Claude

 1,990 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: