AMATERANIRO YO KU CYUMWERU CEP UR HUYE Ku wa 17/09/2023
VUMILIYA SPECIAL WEEK
Theme: Kwizera Yesu, Gukorera Imana gukwiriye
“Yohana 6:29”
Moderator: NIYOMUHOZA Elysee
Enhakole choir: Ebeneza Mana waratuzahuye
Elayo Family Choir: Wirira wicogora wikiheba wihagarika ibihe byo kumwegera niwe wenyine urinda Ijambo yavuze akaririnda kugeza risohoye
Niba mwarasogongeye mukamenya ko uwo Mwami wacu agira neza nimumwegere mumutegereze niwe wenyine utajya uhinduka
Alliance choir: Beside you Lord, No other God but you, we lay our lives before your throne
- Kwakirana byakozwe na Rodrigue TURATSINZE
Ijambo ry’urufunguzo:Luka 1:37 “Kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere”
Vumiliya Choir: Wahembuye ubugingo bwacu, waduhaye umunezero mu gakiza, Uwiteka uri mwiza umurava wawe uhoraho.
Ijambo ry’Imana
Umwigisha: NDUWIMANA Emery
Yatangiye avuga ukuntu Yesu yamugiriye neza akamubera inshuti nziza kuva yamumenya ku myaka 9 kugeza nanubu aracyari kumwe nawe. Bakigera muri kaminuza mu myaka yabo basanze ntaho abanyeshuri baba pentekote bahuriraga ngo basenge, bibatera kugira icyifuzo cyuko Imana yabashyira hamwe banasengera hamwe, ariko ubu arashima Imana ko muri buri kaminuza yose iba mu Rwanda harimo CEP (umuryango w’abanyeshuri baba pentekote).
Ijambo ry’Imana ni imbaraga zitwubaka none no mu bihe bizaza.
Kwizera ntibabyiga ahubwo kwizera baragukora, kwizera ukugira iyo ugukoze. Iyo ufite kwizera urungukirwa mu gihe abandi bahombewe. Iyo Yesu mugendana nta bwoba ugira bwaba ubwa none cyangwa ejo. Kutizera ni ugupfa uhagaze, kutizera ni ukwibuza kugera ku migisha Imana yakugeneye, hari imigisha Imana yatugeneye ariko ibonwa n’uwizeye gusa.
Yohana 2:1-10
Ibya Yesu biryoha bigitangira kandi bizarinda bisoza bikiryoshye. Hari ukwizera kwa rusange nko ku bahinzi barahinga bakizera ko bazeza.
Abaheburayo 11:1-3 kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi niko kuduhamiriza ko ibyo tutareba ko ri ukuri. Icyatumye abakera bahamywa neza, nuko bari bagufite. Kwizera niko kutumenyesha yuko isi yaremwe n’ijambo ry’Imana, ni cyo cyatumye ibiboneka bitaremwa mu bigaragara.
Abaroma 10:14-17 ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije? Kandi babwiriza bate batatumwe? …
2Timoteyo 3:16-17-ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka…
Abaroma 10:9 Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa.
Mu ijuru hari Imana batanika cyangwa ngo bayanure. ibigirwamana ntibireba, ntibyumva, ntibihumurirwa, ntibikora ariko Imana yacu yo ishobora byose.
Dufite igihugu abera bajyamo, ni ubwami budahanguka, nubwo tujya tunyura mu mibabaro ariko hari gakondo yateguriwe abera. Mu byo dukora tubikore neza ariko twibuke ko hari igihugu Imana yateguriye abera. Aburahamu yari ayobowe no kwizera ajya mu gihugu cy’isezerano (Abaheburayo11:8)
Hari ijwi ritubwira amakuru yuwo mudugudu Imana izadutuzamo
Kutizera bibabaza Imana, gukora kw’Imana guhishwe mu kwizera, iyo wanze kwizera uba wanze n’imirimo yayo yose, iyo umuntu yanze ibyo kwizera yigirira nabi, ashakira ibisubizo aho bitari.
Itoze kubana n’Imana, witoze kujya uvugana nayo kuko iba ikeneye kumva ijwi ryawe.
Imana iriho ntaho yagiye, ni iyawe yizere, kandi uyikunde. Niwizera Imana azakora ibitangaza
Usenga Imana ntarambirwa, usenga Imana aratitiriza (luka 18:1). Muri Yesu turakura tugashora imizi kubw’ubuntu bw’Imana. Kwizera kuduhesha agakiza tukaba mu migambi y’Imana, kera tutarabaho Imana yaridufite mu migambi yayo, nta muntu numwe Imana yanga nicyo gituma itwitaho.
Abaheburayo 11
Intwari zo kwizera zahuriraga ku Ijambo ryo Guca bugufi, kandi izo ntwari zari zifite kumaramaza muri zo kudashidikanwaho, barindaga ibyo kwizera.
Ese mu ntambwe zo kwizera wumvise wowe uri he? Ese kwizera kwawe guhagaze gute? Ese ufite Kwizera bikwiriye itorero ry’Imana? Hari ibyo Imana ishaka kugukorera ariko byose izabigukorera bitewe no kwizera kwawe.