Amakuru

Korali Elayo mu ivugabutumwa hamwe no kuremera abatishoboye

0Shares

Elayo ni korali ikorera umurimo w’Imana muri Cep UR Huye,iyi korali ifite intego yo kwamamaza Kristo mu bataramumenya kugira ngo bakizwe. Ni muri urwo rwego kuri uyu wagatandatu tariki 16 saa 14h00 z’amanywa korali elayo yari igeze ku mudugudu wa Cyarwa-Sumo aho yarifite igikorwa cy’ivugabutumwa kuri uwo mudugudu ndetse n’ikindi gikorwa kidasanzwe cyo kuremera bamwe mubatishoboyebo mu Kagarika Cyinama amatungo magufi.

Intego nyamukuru yirivugabutumwa iboneka muri Tito2:11-12 Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse butwigisha kureka kutubaha Imanan’irariry’Iby’ isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka twubaha Imana mu gihe cya none.



Irivugabutumwa ryarimo imbaragaz’Imana dore ko ryitabiriwe n’abakristo benshi yaba abo kumudugudu waCyarwa-sumo ndetse n’abaturage batuye mu kagarika Cyinama. Muri irivugabutumwa abagera kuri bane bakiriye Yesu Kristo ngo abe umwami n’umukiza wabo, bafata umwanzuro wo kuva mu byaha bakurikira Yesu nabandi bari barasubiye inyuma barahindukira.

Abaturage bagera kuri 48 baturuka mu midugudu itandukanye igize akagari ka Cyinama,  nibo baremewe amatungo magufi. Bamwe mu baturag ebaremewe bavuze ko aya matungo agiye kubafasha mu ryo butandukanye kuko bar ibanakenny ebatagira ikibagoboka. Bakabijejeko ko bagiye kuyafata neza aka abagirira umumaro.

Umuyobozi ushinze imibereho myiza mu kagarika Cyinama yashimiye cyane aba banyeshuri bateguye ikigikorwa bakanakigeraho abasabira umugisha ko babatekerejeho kand iyasabye abahawe aya matungo ko bagomba kuyitaho cyane kuko ari umugisha bagize. Yongeyeho ko igitumye babikora atari uko bagira amafaranga ahubwo ar iumutima wo gufasha bafite.Yasabye abahawe aya matungo ko bagomba kuyitaho kandi bijejeko bazayakurikirana bakareba niba barikuyitaho.



 964 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: