Amakuru Ibyigisho

Ese witeguye kugaruka kwa Yesu Kristo?

0Shares

Ese witeguye kugaruka kwa Yesu Kristo?

Umwanditse: UWIKUNDA Jeannette

 

Habakuki 2:1 nzahagarara hejuru y’umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndebe aho ari numve icyo ambwira, n’uko nzasubiza ku bw’icyo namuganyiye.

Decoration Commission ikorera muri CEP-UR HUYE yateguye icyumweru kidasanzwe kuva kuwa 21-28/8/2023 ( special week) ifite intego ivuga  ku KUGARUKA KWA YESU  iboneka muri Yohana 14:1-3 1 “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. 2 Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. 3 Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.

 

Umuvugabutumwa NIYEYIMANA J.M.V ahumurije abo abumvaga Ijambo ry’Imana ababwirako ibyo Imana yavuze izabisohoza kandi ngo bihangane mubyo banyuramo.

1Petero 1:6-7 6Ni cyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n’ibibagerageza byinshi, 7kugira ngo kwizera kanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishiraigeregereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kanyu kugaragare ko ari uk’ukuri, amaherezo kuzabahesha ihimwe n’ubwiza n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa.

1Abatesalonike 4:13-18

“TUZABANA N’UMWAMI ITEKA RYOSE”

Umwami Yesu ubwo azaza tuzamureba tunyurwe, duhore turi maso tumwiteguye kuko ntawe uzi igihe azazira. Yesu naza azamaraho amakuba yose, intambara zose azamaraho urupfu kandi abera bazamureba banyurwe.

Kuko turi mu isi dukwiye kubaho twishimye nubwo hari ibitubabaza. Ibyo bitubabaza n’ibipima kwizera kwacu. Dukwiye kugundira kwizera kuko kudutera kurekura ibigaragara by’akanya gato, tugahanga amaso ibitagaragara by’iteka ryose.

Kwizera n’ikiraro kiduhuza n’Imana, uwizera Yesu naho yaba yarapfuye azongera abeho. Duharanire Kwizera kuko uwizera Yesu kristo wese afite ubugingo buhoraho iteka ryose, uwo ntabwo azarimbuka. Gusoma Ijambo ry’Imana bikuza kwizera mubuzima bw’umukristo.

Iyo umuntu yizera agendera mu kwizera ntabwo aterwa ubwoba naho isi igeze. Yesu Kristo nagaruka abapfiriye muri we bazabanza kuzuka bamusanganire natwe azabaza bakiriho duhindurwe tumusanganire.

Yesu Kristo azagaruka ajyane abamwizeye, imirimo bakoze bayikoranye urukundo bakiri mu isi bayihemberwe ariko imirimo yose itakoranywe urukundo ntago tuzayihemberwa. Unesha Yesu Kristo azaturira izina rye imbere y’Imana n’abamarayika, nuko rero ihanganire ibikubabaza Yesu azaza.

 

Izere Yesu Kristo nawe ube umwe mubazaragwa ijuru, impanda izavuga kandi ntawe uzi igihe Yesu azazira rero mube maso kandi ntimuhagarike imitima.

 654 total views,  8 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: