Amakuru amatangazo Ibyigisho

Ikibazo Imana ifitanye n’Abigisha igice cya cumi: bitiranije inyama zo murusengero nizo mungo zabo, nicyo cyatumye Imana ibarimbura.

0Shares

Mumwaka wa 2015 ubwo nigaga mu mwaka wa kane wa mashuri y’isumbuye, uwari uhagarariye isomero ry’ishuri (Academic Librarian) yaranganirije ambwirako ubwo babaga mu gihugu cya kongo (DRC) yahoze ari Zaire hari itsinda ry’abasore babiri basengeraga umurimo w’Imana mu ihuriro ryaba pentekote bo muri Zayire (Communauté Pentecôtistes de Zaire ‘CPZ’). Abo basore ubwo basenganga Imana yabatumye ku batambyi (Pasitori) babo iti: “Mukore ibitunganye muve mubidafite umumaro kuko ntimudakora ibikwiye Imana izabakubita.” Icyo gihe yambwiyeko abatambyi binangiye maze umunsi umwe ari ku igaburo ryera, bagiye gutanga igaburo ryera bagwa kuruhimbi. Ese wowe ukimara gusoma ino nkuru yaba batambyi (Pasitori) Imana ikurondoyeho iki yakubujije, ukaba ukigikora witwikiriye umurimo wayo?

 

Ntibari bazi Uwiteka

 

Kandi bene Eli bari ibigoryi, ntibari bazi uwiteka (1 Samweli 2:12). Uramutse usomye ku mbuga nkoranyambaga yuko hari: umuhanuzi wahanuye ko umushumba wawe atazi Imana, wakiyumva gute? Ndikwiyumva ko wasa nuguye mu kantu cyangwa ugaseka gacyeya ati: uyu muntu ibyo yanditse arabizi?

Birantagaje cyane kubona ukuntu abatambyi bahuzaga abantu n’Imana bibiliya yeruye ikavuga ko batazi Imana. Iri ni isomo rikomeye ryuko kumenya Imana bidashingira ku nshingano dufite mu itorero ahubwo kumenya Imana nyakuri ni uguhuza imitekerereze nayo, ugakora icyo ishaka ukanga icyo ikubujije. Ese wowe imikorere yawe igaragaza yuko uzi uwiteka?

 

Bitiranije inyama zo murusengero nizo mungo zabo.

 

Kandi abo batambyi uburyo bagenzaga ibitambo by’abantu bwari ubu: umuntu wese iyo yatambaga igitambo, umugaragu w’umutambyi yarazaga bagitetse inyama afite icyuma cyarura inyama cy’ingobe eshatu, akagikubita mu isafuriya cyangwa mu ibirika, cyangwa mu nkono ivuga cyangwa inkono. Ikinyu cyose icyo cyuma cyajaburaga ni cyo umutambyi yendaga…… ndetse batarotsa ibinure, umugaragu w’umutambyi yaragaza akabwira umuntu watambaga ati: “Mpa inyama zo kohereza umutambyi kuko adashaka izitetse, ahubwo arashaka imbizi.” (1 Samweli 2:13-15).

 

Mu gihe cya Eli, abana be (Hofuni na Fenehasi) bakoze ibibi kugeza aho bari basigaye barya ibigenewe Imana bakibagirwa ibyo bagenewe, si ibyo gusa ahubwo umwuka wabo wari uri ni mubagaragu babo kugeza aho byarenze gusaba iby’Imana batagenewe ahubwo bagakoresha imbaraga zicyo baricyo ngo binezeze aho kunezeza Imana.

 

Si ugushidikanya muri iki kinyejana birababaje kubona abatambyi (aba Pasitori) bagakwiye gufatirwaho ikitegererezo nabo bayobora, basigaye bafata ibyo batagenewe bagamije kwinezeza. Umwanditsi muri samweli yatubwiyeko abatambyi bari bafite abagaragu batumwaga, ndahamya ko buri mutambyi muri iki gihe afite aba muri hafi twagereranya n’abagaragu be. Ibyo si bibi ahubwo ikibabaje ni uko uwo mwuka utazashira vuba kuko uva muri umwe ujya mu wundi (Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha). Mu gihe igihugu cyacu (Rwanda) kiri kurwana n’abakoresha icyo baricyo ndetse bagakoresha ububasha bafite munyungu zabo bwite, birababaje kubona no munzu y’Imana nabo bakoresha imbaraga munyungu zabo zo kwinezeza (Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha), Kandi iyo uwo muntu yamusubizaga ati: “nibimara kotsa ibinure urabona kujyana ibyo umutima wawe ushaka”, nawe yaramusubizaga ati: oya urazimpa nonaha, kandi nuzinyima ndazijyana ku mbaraga.” (1 Samweli 2:16).

Nsoza ino ngingo si ugushidikanya koko inda, n’icyubahiro (imbaraga) biri mubigusha abayobozi Kanda hano.

 

Batumye abantu bazinukwa Uwiteka.

 

Nuko rero icyaha cy’abo basore kirakomera cyane imbere y’Uwiteka, kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cy’Uwiteka (1 Samweli 2:17). Ni koko nta kibazo cyitagira ingaruka kandi ntambuto ibibwe ibura umusaruro (mubi cyangwa mwiza). Birababaje kubona aba gakwiye kuzana abantu ku Mana aribo batuma bayivaho.

 

Imana yarabarimbuye.

 

Kandi isanduku y’Imana iranyagwa, n’abahungu ba Eli bombi Hofuni na Fenehasi, barapfa (1 Samwelu 4:11). Ntakabuza Imana yari yarabwiye Eli inyuze muri Samweli ko umunsi abana be (Eli) bazakomeza kutumvira Imana rwose izabakuraho ntibyatinze rwose yabakuyeho. Tubihuje naya nkuru yo muri Zaire (DRC) birababaje kuba Imana yarakubwiye ko nutikosora uzahura nakaga ariko ukaba ugeze aho uhura nako kandi Imana yarakuburiye.

 

Isomo n’umusozo

 

Ushobora kuba uri gusoma ino nkuru ukumva rwose ntikureba kuko ivuga cyane kubashumba (Aba Pasitori) ndetse ukaba wanamwenyuramo ukibwira ati: baragowe kuko si jye ubwirwa. Ariko nagirango nkwibutse ko nawe najye turi abatambyi b’ubwami bw’Imana (1 Petero2:9) bityo ino nkuru twese itureba.

Ese imiromo yawe igaragaza uwiteka? Aho nturi gutuma abantu bazinuka Imana? Aho ntiwitiranya ibyo munzu y’Imana nibyawe? Ese ukoresha ububasha bwawe munyungu zawe bwite? None ko Imana yakubujije ugeze he uyumvira, mwene data uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, ntimwinangire imitima (Abaheburayo 3:15), kuko niwinangira izagukina ku mubyimba icyo watinyaga cyikugezeho (Imigani 1:26).

 1,418 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

  1. Imana igendera mu bantu bayo, ndetse kenshi abantu nibo bayijyana ahantu runaka ( kuko ibarimo), ariko ntibisobanuye ko itakwigenza cyangwa ngo ibere hose icyarimwe.

    Gusa ijya yemera ko ibitambo byawe ubitambira ahantu runaka wateguye n’ umutima wawe wose ( mu Burayi, mu rusengero, …. ).
    Bitewe kandi na wa mutima wawe, ushobora kuburira Imana aho abandi bayiboneye.

    Turabakunda

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: