Amakuru amatangazo Ibyigisho

Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha Igice cya kabiri: Nubwo yari umuhanga yemeye kongera kwigishwa.

0Shares

Mbese uhuye n’umuntu runaka akakwemeza ko ari  nta kintu uzi, wakwiyumva ute? (mbere yo gukomeza inkuru banza utekereze unisubize mu mutima). Akenshi wamureba nabi ndetse  hari ubwo  wakibwira mu mutima yuko agusuzuguye. Abahanga muby’imitekerereze ndetse n’ubumenyamuntu mumuco (Psychologist and Anthropologist), bavuga yuko iki kinyejana cya makumyabiri narimwe ari ikinyejana  kizarangwa n’ubwenge ndetse no kumenya cyane.

Ese ko abahanga mubumenyi/ siyansi (science) bashishikajwe no kumenya byinshi mu isi, byaba ari nako ab’Itorero dushishikarira kumenya icyo Imana idushakaho?

ikibazo Imana ifitanye n’abigisha:

Iyo uvuga ntagishya wunguka kuko uvuga ibyo uzi, ariko guceceka ukumva abandi (ukigishwa)  wunguka ubumenyi bushya bwiyongera kubwo waruzi (Nyakwigendera Dr. Myles Munroe.)

Ishingiro ryo kumenya si ugufata mu mutwe ahubwo ni ugusobanukirwa ibyo wize cyangwa wigishijwe. Abigisha benshi mu Itorero nta mwete bakunze kugira wo gushishikarira kumenya Imana. Akenshi bihutira gufata mumutwe ariko ntibasobanukirwe cyangwa ngo bumve icyo bigishijwe n’Imana mbere yokwigisha, nyamara umutego wo kutemera kwigishwa ni ukumva yuko haricyo uzi.

Intumwa Pawulo yagiye ivuga kenshi yuko ibyo yandikiye abanyetorero aribyo yahawe kumenya n’umwami Mana. Ese wowe urigusoma ino nkuru ubutumwa wigisha wabuhawe nande? Ese nawe warabwigishijwe, warabwiganye cyangwa warabwihimbiye?

Icyo Imana ishaka ku bigisha:

Hariho umuyuda witwaga Apolo wavukiye muri Alekizanderiya, bukeye agera muri Efeso. Yari umuntu w’intyoza w’umunyabwenge, kandi akaba n’umuhanga mubyanditswe. Uwo yari yarigishijwe inzira y’Umwami Yesu, yagiraga umwete mwinshi mumutima, avuga ibya Yesu kandi neza, ariko yarazi umubatizo wa Yohana gusa.

Atangira kuvugira mu masinagogi ashize amanga, maze Purisikila na Akwila bamwumvise bamujyana iwabo, bamusobanurira Inzira y’Imana kugirango arusheho kuyimenya (Ibyakozwe n’intumwa 18:24-26).

Uramutse uhuye n’umwigisha urangwa n’ibya Apolo wakumva ntacyo agikeneye kwiga/kwigishwa kuko:

  • Yari intyoza         
  • Umunyabwenge
  • Umuhanga mu byanditswe
  • Agira umwete mumutima
  • Avuga ibya Yesu kandi abyigisha neza
  • Ashira amanga

Nubwo Apolo yatangarirwaga n’abantu benshi kubera ubuhanga bwe (1 Abakorinto1-3) yemeye kwigishwa kugirango arusheho kumenya byinshi kuberako yarazi umubatizo wa Yohana gusa (nubwo yar’umuhanga yemeye kongera kwigishwa).

Isomo ku Itorero:

kumva yuko haricyo uzi bizakubera umutego wo kutamenya ibindi bityo, ni ingenzi kuzirikana yuko nubwo haricyo uzi, hari abandi bakizi neza kukurusha kandi bakikwigisha ukakimenya birushijeho!

 Mu gusoza,tumenye ko umuntu niyibwira yuko hari icyo azi, ntaba yari yagira icyo amenya ukurikije ibyo yari akwiriye kumenya (1 Abakorinto 8:2) bityo ujye ugira umwete wo gusoma (1 Timoteyo 4:13B).

Umwanditsi: GASHUGI Yves

 1,296 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: