Amakuru

Yararambagijwe umunsi w’ubukwe ugeze arabengwa atahira kuba yararambagijwe gusa: umukwe ati: “sinashyingiranwa n’umugeni w’umutindi”

0Shares

nshuti mukundwa wandikiwe iyinkuru ngo ikubere imfashanyigisho, Umukwe yarambagije umugeni nuko umugeni yitwara uko yishakiye yibwira ati narasabwe rwose ntiyetegura ubwo bukwe ngo ashake ikanzu yera, igihe kugeze ngo ashyingirwe, umukwe aramugenzura asanga ni umutindi, utarigeze yirimbisha, asanga uko yamukunze ameze yarahindutse, atacyoga, yarazanye imyate, asigaye yambaye imyambaro yanduye (yiremeye ibicocero) asanga atakigira amaso, ntacyumva, ntakimenya uko abandi bitwara, ntakigira ibanga mbese yarahindutse kurwego rundi yararushijeho kuba mubi.

Bituma umukwe afata icyemezo cyo kumubenga kumugaragaro, nuko uwo mugeni atahira kuba yararambagijwe gusa. Uku kurambagaiza kwambere, ubukwe bwarapfuye igihe ikibi cyari kimaze kwinjira muri Eden adam akora icyaha ubwiza bw’Imana bumuvaho ahinduka nk’uyu mugeni utariyitayeho. (itangiriro 3:1-7)

Ukurambagiza  kwa kabiri.

Yongeye kurambagiza ubwa kabiri, noneho atanga ubutumire kuri buri wese, (invitation) noneho atangaza ko buri wese agomba kuzitabira ubwo bukwe yambaye umwambaro w’ubukwe kandi udakemwa (ibyahishuwe 19:8), yanditse kuri ubwo butumire isoko ryo kuguriramo uwo mwambaro: “kandi ungureho n’imyenda yera kugirango wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho n’umuti wo gusiga kumaso yawe kugira ngo uhumuke”. (ibyahishuwe 3:18)

Uku kurambagiza kwa kabiri, ni kristo  warambagije ariko noneho atumira buri wese kuza muri ubwo bukwe yashizeho ibigenderwaho kuba umutumirwa wese yambaye umwambaro w’ubukwe ariyo mirimo yo gukiranuka, kumwemera no kumwizera.

Igihe uwo mukwe yaraje gusuzuma abari baje mubukwe imico yabo.

Bari bishimye bavuga bati “Tunezerwe twishime, tuyihimbaze kuko ubukwe bw’umwana w’intama busohoye umugeni we akaba yiteguye.” (Ibyahishuwe 19:7)

Yakoresheje umurimo w’urubanza, yarebye imico yabo bose kuko yari yatanze itegeko (order) yo kugura no kwambara umwambaro w’ubukwe nk’impano y’umwami ariko yatunguwe no kubona mo umuntu umwe yanze twitegura (kwambara) umwambaro w’ubukwe nk’uko byategetswe, aza atambaye umwambaro w’ubukwe.

Uyu muntu yari afite agasuzuguro, kwirengagiza, yaribwiraga ngo niko byahoze ati nzabutagha, maze asuzugura nyir’ ubukwe. Nuko nyir’ubukwe ati “niko mugenzi wange, niki cyatumye winjira hano udafite umwambaro w’ubukwe”? Ubwo uwo ntiyari kubona icyo asubiza, nuko nyir’ubukwe aravuga ngo mumubohe amaguru n’amaboko mu mujugunye hanze mu mwijima. (Matayo 22:11-13)

Ibihano n’ingaruka kubanze gushaka uwo mwambaro

Uhereye kuri Adam, bambaye imyambaro bihimbiye bamaze gukora icyaha (ibibabi by’imitini), ikibi kimaze kwinjira muri Eden, nta mwambaro w’ibibabi by’imitini (wihimbiye) uzambarwa n’abazicarana na nyir’ubukwe mu birori by’ubukwe bw’umwana w’intama. Umwambaro ukenewe ni umwambaro wo gukiranuka uwo Yesu Kristo yatanze niwo uzadushoboza guhagarara imbere y’Imana yera (ibyahishuwe 3:18)

ingaruka z’ibyo muri uyi nkuru n’uko byabaye ku kurimbukakwa yerusalemu no gutatana kw’iryo shyanga, Uyu munsi bene abo bazaba batambaye umwambaro w’ubukwe, ubwo Kristo azagaruka bazabohwa batabwe hanze mu mwijima ngo niho bazahekenyera amenyo. (Matayo22:13)

Inama ugirwa

Uwo nyir’ubukwe wasuzumaga ni umurimo w’urubanza uzabasuzuma, abatumirwa ni abavuga ko bakorera Imana baziko bambaye imyenda yera kandi baziko amazina yabo yanditswe mugitabo cy’ubugingo, nyamara siko bose banditswemo. Ese wowe wanditsemo?

Fata icyemezo cyo kuzagira umugabane muri ubwo bwami nonaha kristo ataragaruka kuko azaza aje kugororera umuntu wese ibikwiranye n’ibyo yakoze (ibyahishuwe 22:12)

Gira icyemezo ufata cy’ingororano uzahabwa Kristo nagaruka, kuko umwambaro w’ubukwe ushushanya imico nogukiranuka bitagira amakemwa abayoboke bukuri bazagira (ibyahishuwe19:8-9) ndetse bafite ubwiza (Abefeso 5:27)

Hahirwa abatorewe ubukwe bw’umwana w’intama (ibyahishuwe 19:9)

 

 1,082 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: