Mu isi dutuye hari abanditsi benshi batandukanye kandi bandika ibitabo bitandukanye ibijyanye n’ubumenyi bu isi n ibijyanye n’ ubumenyi bwa muntu ariko muri iyi nkuru turagaruka ku gitabo abakristo bakoresha cyane kuko ibyiringiro byabo ariho biri bakita”BIBILIYA” turavuga uko cyanditswe, ibice bikigize n’ibindi.
Ijambo BIBILIYA rikomoka mu rurimi rw’igiriki rigira riti BIBLOS bivuga inzu y’ibitabo (library) akaba ari ijambo ryakoreshejwe bwa mbere n umugabo witwa John Chrysostom akaba yaravutse muri 349,aza kupfa muri 407 mbere yuko yesu kristo aza ku isi iri jambo yarikoresheje ubwo yashakaga kwerekana ko Bibiliya ari igitabo cyera.
BIBILIYA ikaba iciyemo ibice bibiri aribyo bita amasezerano( irya kera n’irishya).abahanga muri theology bavuga ko isezerano rya kera ryanditswe mu rurimi ry igiheburayo uretse imwe mu mirongo yanditswe mu rurimi gikoreshwa muri arumeniya urugero iyo usomye igitabo cyanditswe na DANIYELI ibice bibiri,umurongo wa kane bigararaga hari abantu bavugaga ururimi cyo muri arumeniya. Naho isezerano rishya ryo ryanditswe mu rurimi rw’igiriki.
Isezerano rya kera twavuze hejuru rigizwe n’ibitabo mirongo itatu n’icyenda(39) naho irishya rigizwe n’ ibitabo makumyabiri n’abirindwi bivuze ko bibiliya ifite ibitabo 66 byose hamwe kandi Bibiliya ikaba igizwe n’ibice bigera 1189 aho isezerano rya kera usangamo nibura ibice 929 ,irishya ikaba rifite ibice 260, ubushakashatsi bwerekanye ko igice kirekire kiboneka muri zaburi 119 kandi ni kigufi kikaba kiboneka muri muri zaburi nacyo 117 ,ikindi bibiliya ifite nibura imirongo igera ku 31102 aho umuremure uboneka mu gitabo cya esteri ibice umunani,umurongo wa cyenda,umugufi ukoneka mu gitabo muri Yohana 11:35 aha ni muri Bibiliya yanditswe mu rurimi rw’icyongereza naho Bibiliya yanditswe mu Kinyarwanda umurongo mugufi uboneka mu gitabo cyo Kuva 20:13,15 , iyi bibiliya igizwe n’ ibitabo 66 ifite amagambo agera 775693.
Bibiliya ikaba nibura yaranditswe mu gihe kijya kugera ku myaka 1600, ikaba yaranditse n’abantu bagera kuri mirongo ine(40) harimo abahanuzi,abami nka dawidi,abasizi n’abandi. Muri iyi nkuru turibanda ku isezerano rya kera nkuko twabibonye hejuru ko iri sezerano rigizwe n’ibitabo 39 arimo bigabanyijemo ibice bine aribyo ibitabo by’ amategeko,ibitabo by’inkuru,ibitabo by’ubusizi n’ubuhanga cyangwa ubwenge,ibitabo birangiza iri sezerano babyita ibitabo by’abahanuzi.
- Ibitabo by’amategeko abenshi bakunda kubyita Torah nibi itangiriro,kuva,abalewi,kubara no gutegeka kwa kabiri
- Naho ibitabo by’inkuru(historical books) nibi Yosuwa,Abacamanza,Rusi,ibitabo byombi bya Samuel,ibitabo byombi by’abami,ibitabo byombi byo ku ngoma,Ezira,Nehemiya,Esteri.
- Ibitabo by’ubwenge nibi Yobu,zaburi,Imigani,Umubwiriza n’indirimbo za salomo
- Naho ibitabo by’ubuhanuzi nibi Yesaya,Yeremiya,Amaganya ya Yeremiya,Ezekiyeli,Daniyeli,Hoseya,Yoweli,Amosi,Obadiya,Yona,Mika,Nahumu,Habakuki,Hagayi,Zekariya,Malaki. Naho isezerano rishya Ikaba rigabanyijwemo ibice bine aribyo ibitabo by’ubutumwa bwiza,ibitabo by’inzandiko za pawulo,ibitabo by’inzandiko rusange naho igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa kikaba gifatwa nk’igitabo cy’amateka.
- Ibitabo by’ubutumwa byiza aribyo Matayo,Mariko,Luka,Yohana
- Ibitabo by’Inzandiko za Pawulo aribyo Abaroma,urwandiko rya mbere n’urwakabiri rw’abakorinto,Abakolosayi,Abagalatiya,Abefeso,Abafilipi,Urwandiko rwa mbere n’urwa kabiri rwa Timoteyo,urwandiko rwa mbere n’urwakabiri rw’Abatesalonike,Tito na filimoni.
- Naho ibitabo by’inzandiko rusange aribyo Abaheburayo,Urwandiko rwa mbere n’urwakabiri rya Petero,Yakobo,Inzandiko eshatu za Yohana,Urwandiko rwa Yuda n’ibyahishuwe.
Hari ibitabo bigera kuri cumi n’abitanu batigeze bashyira muri bibiliya kuko batigeze bamenya inkomoko yabyo kandi bavugako byanditswe mu kajagari cyangwa akavuyo ikindi ntibemera byahumutse n’Imana nkuko ku bindi bimeze ibyo bitabo akaba ari bikurikira : mwene siraki, EZIRA 3 na 4,Tobiya,Yudita,inkuru ya Suzana,baruki,Urwandiko rwa Yeremiya,Isengesho rya Manase,Makabe1 na 2 n’indirimbo y’abasore batatu. Mu gutegura iyi nkuru twifashishije ibitabo bitandukanye harimo icyanditswe n’umunyarwanda witwa MPIMUYE Juvenal.
Mu gice cya biri kiyi nkuru tuzagaruka ku ibitabo by’amategeko byanditswe na Mose.
4 thoughts on “Tumenye bibiliya: Igice cya mbere ,BIBILIYA yanditswe na bande ,ryari se? n’ibindi byinshi Isomere”
Imana ibahe umugisha
God Bless you Rukundo Janvier
Muri gukora umurimo ukomeye cyane
Mukomereze Aho,ibi nibyiza bizafasha benshi,Imana ibahe umugisha,gusa mwagiye mwandikamo udukosa duke,Aho mutarangizaga ijambo cg mugasimuka inyuguti,mugerageze gusubiramo neza inkuru mutarayohereza bigere kubanti bimeze neza,murakoze
Let me study bible