Imana dusenga ni Imana ikunda kwera niyo mpamvu uyisenga nawe agomba kuba uwera rero Imana yacu nikiranirwa rero iyo ushaka gukurikira Imana ugomba kubanza kuyimenya ugakunda kwera nkayo
Rero Imana yacu iyo ukoze ibyo yakubujije biba ari icyaha rero niyo uriye urubuto yakubujije aba ari icyaha nuko rero iyo usomye mu igitabo cy’Itangiriro 3 uhasanga ibyaha adamu na Eva bakoze byatumye Imana ibakura muri eden uhasanga baracumuye uruherekane rw’ibyaha aha umwigisha yavuze ko icyaha ari India itavamo iyo ukoze icyaha ntiwihane kibyara ikindi bikazatuma Imana ikurimburana nacyo
Hari ibintu bacumuye Ku Mana
1.kutazirikana ibyo Imana yabavuzeho kuko barabyibagiwe Bumva ibyo Satani yababwiraga arabashuka akababwira ko bagomba kurya Ku rubuto kugira bamere nk’Imana ,bakagira ubwenge nk’ubw’Imana Rero aha niho hatumye kareme iza mu muntu kuko ubundi mbere Umuntu nta Kamere yarafite.aha rero ibyo ugaburira ibitekerezo byawe niko uzafata Imana aha umwigisha yatanze urugero Nina ukunda kureba filime zuruhererekane bita series,iyo uzireba ntabwo wamenya ko Imana ishobora byose kuko izo filime zerekana ko Umuntu aba ashoboye byose ntacyo asabye Imana. Rero benedata biragatsindwa ko amaboko waramburiye Imana,uzayaramburira indi Mana. Ibyo kamere itera Umuntu harimo ko
1.igutera gushidikanya
2.kwemeza ibitekerezo ngiro bijyanye nibyo kamere igusaba bikagukururira mu cyaha mbese kamere ihabanya nibyo Imana isaba. Umubiri utarimo umwuka wera umeze neza nk’urusengero rudafite umwuka wera. Rero dutoze umubiri yacu ibe ibikoresho byiza by’Imana
Irindi kosa bakoze nyuma yuko adamu bibagiwe ibyo Imana yababwiye barambuye ukuboko barya imbuto bawumuka Amaso ukwera kose Ku Imana kubavaho
Twasomye mu gitabo cya kabiri cy’abami 4:1-5 haboneka inkuru y’umupfakazi wasanze elisa umuhanuzi wasimbuye Eliya umugisha yakoresheje iyo nkuru abihuza nibyo Imana yapfuye n’adamu uyu mugire yarafite umugabo witabye Imana ariko ikintu kibabaje nuko uzanga hari abakristu bapfushije agakiza kabo,Imana ijya irinda ibintu tutasengeye ariko irashaka ko twirindira agakiza kacu
Ikintu kigoye kandi kivuna ni ugukurikira Imana utayizi nkuko Yefuta akurikira Imana atayizi yakomoje kububyutse byabaye muri 1990 mu Rwanda ariko ubu byarazimye kuko Abantu bubu baba bumva ko gukiranuka bazabyishoboza akenshi bakora ibintu kubera kwigana abandi ariko batazi impamvu babikora kuko bataramenya nibura na gato ku Mana.
Yashoje avuga abantu benshi barigukora cyamunara mu buryo bw’umwuka wera bagatanga ibyo yabahaye harimo n’impano yabahaye nuko benedata twirinde iyi cyamunara ahubwo tugire Inyota y’ijambo ry’Imana kandi gukunda gusenga kuko nicyo ikintu turusha abadayimoni rero Umuntu wese atangire yiga kwiherera mu gusenga kwacu.