Kurikira iteraniro ryo kuri uyu wa kabiri Tariki ya 21/01/2020

Igiterane kirakomeje,uyu ni umunsi wa kane wacyo kikaba gifite intego iti” icyaremwe gishya,ubuzima nyakuri “. Umwigisha akaba ari Ev. MUNYESHYAKA Edmond.

Amateraniro aratangiye kuririmba indirimbo ya 208 mu gushimisha igira iti” kubana na Yesu,iteka mu ijuru”

Dukomeje gufashwa na korari Enihakole mu ndirimbo imwe igira iti”inimba zacu nizo yishyizeho imibabaro yacu niyo yikoreye(Yesu kristo),twebwe abari bapfuye yaratuzuye,twebwe abari imbata yaduhaye umunezero”.

.Tugeze mu mwanya mwiza wo kwakirana

Tugeze mu mwanya w'Amatangazo  akaba ariyo:

1.Campaign irakomeje nejo tuzakomeza kugera muri nibature,saa sita kugeza saa saba n'igice twongere n'ijoro saa kumi n'imwe tugeze saa moya.

umuhanzi Janvier agiye kuririmba indirimbo imwe igira iti" ibyo Amaso yanjye atarabona nibyo amatwi yanjye atarumva,nibyo nzabona mu ijuru"

Umuhanzi JANVIER

El-elyon iri kudufasha kuhimbaza Imana mu ndirmbo igira iti"akira ishimwe ryanjye yeweeee Mana, ibyo mfite byose ni wowe wabimpaye,ibyo mfite byose byavuye mu kiganza cyawe".

umwigisha MUNYESHYAKA E

tugiye mu mwanya w'ijambo ry'Imana hamwe na MUNYESHYAKA Edmond

Atangiye aririmba indirimbo yo mu gitabo igira iti" kandi nkuko ijuru ryitaruye isi,niko Imana yajyanye ibicumuro byanjye kure yacu kuramuhimbaza,nkuko se wa bana abagira ibanbe niko Imana itugira Ibambe,izi ubugingo bwacu ko butarama buwanye n'ubwatsi bushiraho"

dukomeje dusoma ubutumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Yohana 4:9

Abakristu dufite ishimwe duhorana rirenze ko twambaye ,umuririmbyi yaravuze ngo'wa mutima wanjye shima Uwiteka kubera impamvu ebyiri arizo iya mbere imbabarira ibyaha,iya kabiri ikiza indwara zamugaje Amen.

kandi ikora ibyo gukiranuka gusa niyo ituma bamwe biga,abandi ntibige,kwiga ni rusange abakijijwe bariga,n'abadakijijwe bariga ariko hari ibintu bitari rusange ari Imana imenyesha abo inzira yayo si bose,ababimenya nabubaha Imana.

ikindi Agakiza kabonerwa muri kristo Yesu ntahandi benedata,mureke imibiri yacu ibe imbata zo gukorera Imana,ntibe Imbata yo gukora ibyaha.

umwigisha arashaka kuvuga ku mpano y'Imana ,iyo usomye bibiliya neza muri Yohana 4:9,ubona Impano y'Imana ko Imana itanga Amazi ahoraho atandukanye nava mu iriba. kuko Amazi Imana itanga ava mu isoko idakama. mbese iyo bavuga ubugingo wumva iki? soma muri Yohana 17:3

ikindi Impano ntigurwa(yohana 3:16) niyo mpamvu Imana yamanuye Yesu Kuko abantu bakoreraga urupfu,kugira wakire iyi mpamo ubanza kumenya Yesu ,Imana ijya kohereza ubugingo yabinyujije muri mwana wayo ari Yesu kristo,abazamwakira bakemera ko ajya muri bo,bazabona ubwo bugingo.

ubundi igikorwa cy'ubutware si ukwiga,igikorwa cy'ubutware ni uko ugera ahantu ufite ubushobozi bwo gukora icyaha ari ntugikore mu ijuru bagufata intwari kuko unesheje icyaha.

iyo ufite urupfu rwa Yesu muri wowe,bituma ukora ibyo abandi bita ubupfapfa kuko turi abambasaderi b'Ijuru. byaragaye ko abantu batazi Yesu kuko abenshi baza mu rusengero bumvise umuziki cyangwa baje kureba abavugabutumwa mbese kuki utaza uje kureba Yesu?

Petero yabajije Yesu ati" ko twaretse ibyacu,tukagukurikira twebwe tuzahembya iki?" Yesu aramusubiza ati" mu gihe bwose bizarangira muzabona ubugingo buhoraho". Pawulo yaravuze ngo"ibyari indamu yanjye narabiretse mbese kuki twebwe dushaka gukurira Yesu ntakintu twahombye?

Abaroma 10:9,niwatuza akanwa kawe ko Yesu ari Umwami,uzakizwa rero kugira ngo ubone Impano y'Imana ubanza kumenya Yesu Kristo,ubundi urupfu ntamuntu urumenyera kuko ni irembo ry'Ibwami nkuko indirimbo ya 235 ivuga ariko abarinyuramo bafite Yesu bazahabwa Impano y'Imana.

Mureke tube icyaremwe gishya twakira Yesu kristo kuko iyo utamufite uba uri icyaremwe gishaje.

Tube abo Imana ishima kugira ngo tuzabone ubugingo.

Ijambo ry'Imana rirangiye mureke dusengane dusaba Imana gukomeza kudusobanurira Ijambo ryawe.

Tugeze mu mwanya wo gusoza Amateraniro dufashijwe na Eric Ukundwaniwabo

Benedata, Tuzakomeza ejo,igiterane kirakomeje Shalom!!!!!!!!!!!!!!!

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *