Nkuko bisanzwe abakristu bo muri CEP UR HUYE buri mwaka bitorera Abayobozi bazabayobora.Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/02/2020 ubu amatora aratangiye,akaba ari kubera muri Audi levesque.
Batangiye berekana komisiyo ishinzwe amatora muri uyu mwaka,ikaba ari nayo yicaye igahitamo abakandida bagera kuri cumi na bane
Abakristu bamaze gutora imyanya itatu yabahagariye CEP ariyo Perezida,visi-Perezida wa mbere,visi-Perezida wa kabiri. turi kugikorwa cyo kubara Amajwi tubifashijwemo na NTIGIRUMUJINYA Jean d'Amour
. Batatu bamaze kumenyekana aribo
- Perezida ni GASHUGI Yves
- visi-Perezida wa mbere ni BYIRINGIRO Bienvenu Louange
- visi-Perezida wa kabiri ni NSHUTIYIWABO Marie Rose
ubu tugeze mu mwanya wo gutora umunyabanga(Secretary)
.Bamaze kubara Amajwi babiri baranganyije aribo Iradukunda Calmen na UKUNDWANIWABO Eric ,ubu tugiye gusubiramo dutore umwe muri bo.
. Igikorwa cyo gukora muri aba bombi kirarangiye,hagezweho umwanya wo kubara Amajwi.
Umunyamabanga ubu ni UKUNDWANIWABO Eric
.Tugeze mu mwanya wo gutora umucungamari wa CEP, banakomeza kubara amajwi kugira ngo tumenya uwatowe.
Umucungamari ni IRADUKUNDA Calmen, ubu tugeze mu mwanya wo gutora abajyanama babiri
barikura amajwi yo gutora abajyanama babiri
abajyanama babiri ni MANIRIHO Jean Damascene akaba ariwe uzaba ashinzwe Amasengesho na DUHUZIMANA Francine
ubu tugiye gutora Abagenzuzi batatu
ni Ev.NIZEYIMANA Samuel,Mwenedata Daniel na Edissa nibo bazakora umurimo wo kugenzura uko umurimo w'Imana muri CEP muri uyu mwaka.
Amatora ararangiye ubu Perezida wa CEP 2020 GASHUGI Yves bamuhaye Umwanya ngo agire icyo avuga agira ati"Turashima Imana ikoze ibingibi,iduhisemo ngo izatunyuzemo ubushake bwayo,Amen.
Abayobozi bari gusengerwa kugira ngo Imana izabashoboze
Reka tugire duti"Imana izabashoboze,izabakoreshe iby'ubutwari"
3 thoughts on “Kurikira Amatora ya CEP(Live)”
Very good.
Iyatangije umurimo mwiza muri CEP n’ahandi, izanawusohoza. Kdi ibahamagara niyo kwizerwa, no kubikora izabikora!
NI byiza cyane rwose,Hanyuma Uwiteka azashoboze aba bayobozi bashya bahawe kuyobora Umukumbi w’Imana,uhoraho a azabibafashemo