IJAMBO RY’IMANA TALIKI 28/03/2021

Ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru umwigisha turikumwe ni GASHUGI YVES. Dutangije indirimbo ya 109 mugakiza, itwibutsa Pasika yacu, Yesu Kristo yasatuyemo na rwa rusika yatumye natwe twinjir'ahera.

Dusome Matayo 28:18-20 "18 Nuko Yesu arabegera avugana nabo ati" Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. 19 Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera, mubigishe kwitondera ibyo nabambwuye byose, Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi. Ibyakozwe n'intumwa 2:37-39 "37 Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n'izindi ntumwa bati" Bagabo bene Data,mbese, tugire dute?" 38 Petero arabasubiza ati" Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y'Umwuka Wera, 39 kuko isezerano ari iryanyu n'abana banyu n'abari kure bose, abazahamagarwa n,Umwami Imana yacu."

Amagambo abiri Kristo yadusigiye nk'umukoro " TUGENDE ", "MUBIGISE KWITONDERA IBYO NABABWIYE BYOSE"

Kenshi iyo umuuntu apfuye dushishikarizwa no kumenye ijambo ryanyuma yasize avuze. Rero hari amagambo Yesu Kristo yasize avuze dukwiye kuyazirikana nka bakristo. Igituma duhishurirwa iby'Imana nukugira ngo tumenye imbaraga z'Imana, turashima umusaraba, turashima yamva nziza ariko cyane turashima Umwami Yesu.

  1. TUGENDE

Tugende tubwirize ubutumwa mumahanga yose, Kristo yaduhamagariye kugenda tukigisha ubutumwa abantu bagahinduka abigishwa be. Nusenga ujye usaba imbaraga zigufasha guhaguruka ukagenda aho gusenga ngo baze. Kugirango ugende ukore ibyo Kristo ashaka tugomba kuba dufite imico, indangagaciro zabakristo.

2. MUBIGISHE

Itorero dukwiye kwiga no kwigishwa aho kubwirizwa, kuko tubwirizwa ibyo tuzi kandi tuba twibutswa kubikora, ariko iyo twize twigishwa ibishya. Nuko rero tugende twigishe abantu kwitondera ibyo Yesu Kristo yatubwiye byose, natwe tubyigisha tubishyire mubikorwa kandi tubyitondere.

Bene Data dushakashake uko twamenya ibyo Umwami wacu ashima. Ntabwo dukwiye kwicara tutariga ibyo Kristo yasize avuze kandi nitubimenya tubyitondere.

Abakristo dukwiye gusaba ihishurirwa ryigihe kizaza kandi tugire nicyo tuyakoraho. Dukwiye gushakashaka mubyandutse byera kugirango tugendere mumugambi w'Imana mubuzima bwacu nkabakristo.

Umwuka Wera natumanukira tuzahamya mubikorwa byacu, tuzahamya Kristo mumahanga yose. Umwuka Wera niwo uzadufasha kugenda twigisha abantu kwitondera ibyo Umwani wacu Yesu yasize avuze byose. Dukwiye kwera imbuto duhereye kubo tubana bari hafi yacu mbere yuko tugera kubandi bari kure.

Kugira ibyanditse byera muritwe tutabigira ubuzima ntacyo byamara. Ibyo Kristo yavuze byose tubigire ubuzima kandi twemerere Umwuka Wera akorere muritwe.

Nuko bene Data kwizera tukongereho ingeso nziza, ingeso nziza tuzongereho kumenya, kumenya tukongereho kwirinda, kwirinda tukonereho kwihangana, kwihangana tukongereho gukonda benedata ndetse nurukundo.

Kwizera kwawe ugukomeze kandi wemere kwiga no kwitondera ibyo Kristo yavuze byose, usabe imbaraga zo kugenda ukigisha abantu kwitondera ibyo Kristo yasize avuze. Shalom!!

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *