Amakuru

menya impamvu abantu bakunda gushima Imana! ese abashima Imana ubigiraho iki?

0Shares

Pastor Frank avuze ukuntu Imana yamurindiye mu buhungiro aherako ashima Imana ahamya ko ntacyatuma adashima, kandi ngo ntacyatuma areke Imana, nkuko intego iri muri zaburi ya 126:3 Uwiteka yadukoreye ibikomeye, Natwe turishimye. Niyo mpamvu tugiye kubanza kureba hamwe muhantu hava ibyishimo, habaho abantu bashakira ibyishyimo mu biyobyabwenge bitandukanye nkinzoga, itabi, mu buraya, kugoma, n’ibindi ariko nabo ntibabibonamo kuko ntamahoro bagirira muribyo.

ariko umva ikintu kiza Hari n’abandi bashakira ibyishyimo byabo muri kristo Yesu kuko bizera ko muri yesu ariho honyine habonerwa amahoro kandi ijambo rye ribahumuriza ko iyo arambuye ikiganza cye  ahaza ibiri mu isi byose, ahaza abo bamwizeye.

Burya ubuhamya burakwishakira ntabwo wowe wabwishakira, bitewe nuko ukorera Imana, uhora wirinda watsinda ibishuko bikarangira ubaye intwari yo kunesha, hanyuma Imana ikakwirata, icyo gihe iyo wabiharaniye ubuhamya nibwo bukwishakira, ikibazo nuko ibihe nkibi abarokore basigaye bishakira ubuhamya barya/bajya mu banyamahanga kuko bigaragaza kwivanga n’andi Moko kandi Imana yarabibujije.

Wowe wamaze gufata kugakiza ntuzemereko hari umunyamahanga wagutwaraho na sanimetero (cm) n’imwe kuko yaba ihagije Kugira ngo agusubize inyuma, ahubwo rwana uharanire kongera ho indi sanimetero urusheho kugwiza no kwaguka mugakiza. (centimeter)

Turebe icyo Imana yakoze kubuzima bwacu, ese subiza amaso inyuma urebe amateka yawe maze urebe ko ukwiriye  kubyirengagiza.

Ibuka (focus your past) urimo umwuka w’Imana ntaho yahera abyirengagiza, ariko baravuga ngo uwibagiwe amateka yica amategeko. Kandi ubwo niba waribagiwe amateka yawe (aho wavuye) ntakabuza ko utakwica n’amategeko.

Ntidukwiriye kwirengagiza ineza yahantu Imana yaturokoye, kandi ntidukwiriye kwirengagiza ineza yagakiza yaduhaye, niwibuka ntukabure ibihe byiza byo kwishima kandi urusheho no kurinda agakiza wahawe, niyo mpamvu yuda yanditse avuga ngo ahaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose.

Kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwa ho iteka: ni abantu batubaha Imana, bahindura ubuntu bw’Imana yacu isoni nke, bakihakana Yesu Kristo ari we wenyine Databuja n’Umwami wacu. yuda 1:3-4

 Nange ndakwinginga kugirango udahindura Ubuntu bw’Imana isoni nke. uyu niwo munsi wo gukirizwamo.

 2,568 total views,  4 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: