Urukundo ni ijambo rifite ibisobanuro byinshi ahanini bigendanye nuko buri wese yarisobanura kuruhande rwe nko kuba wakunda umuntu kuko mufitanye isano yahafi cyangwa yakure, kuba wakunda umuntu bigendanye nicyo akumarira cyangwa no kuba wakunda umuntu bikujemo gusa ntampamvu shingiro ihari.
Hariho ubundi bwoko bw’urukundo tutakwirengagiza kuvugaho,nirwo Yesu yavuzeho ko umuntu azasiga se na nyina akabana nuwo yakunze akaramata (mariko 10:7). Urukundo rwo kubarambagizanya hazamo ikindi gisobanuro kuko haba hari impamvu ishingirwaho ku guhitamo uwo ashaka kuzabana nawe aho usanga abenshi bashingira ku myitwarire, umuco, imyizerere, icyo akora, ingano n’indeshyo ndetse n;ibindi abantu bagenderaho, ibyo bikaba impamvu yayo mahitamo.
ESE URUKUNDO RWABAGAHO MU MINSI YAKERA TWABWIWE KANDI TWASOMYE RURACYARIHO?
Mu minsi yo hambere mu muryango rusange (society) habagaho urukundo nk’uko tubyumva cyangwa bamwe twabibonye abandi tukabisoma mu nzandiko, nkaho wasangaga abantu barasangiraga cyane, bakagenderanira cyane, bagafashanya cyane, kandi bagakundana cyane. zimwe mu ndangagaciro zabarangaga harimo kutagambanirana kubwinyungu iyo ariyo yose waba ubifitemo, noneho byagera ku gusabana ho byabaga aribindi bindi. (aha ndavuga mu muryango mugari w’abanyarwanda)
Mu minsi yanone ho ibyo byose tuvuze haruguru bisankaho bigihari ariko bitakiri ku rwego byariho mbere kuko ikoranabuhanga ryaraje, gushaka imibereho byahugije abantu cyane, ikindi kandi uburyo bw’imibereho, imiturire, ndetse n’imibanire bwarahindutse ahanini byatewe n’ikoranabuhanga ndetse n’iterambere tuganamo. Ibi dushobora kubishingiraho tuvugako twasohoye mu bihe birushya byahanuwe (2 timoteyo 3:1-6). Gusa ibi byose ntibyakagizwe impamvu zo gutuma umuntu atagera ku bantu cyangwa ngo akore ikindi gikorwa cy’urukundo ngo ahubwo yakagize umwanya runaka wahariwe urukundo n’ibikorwa byarwo mu buzima bwe. Kuko ukunda mwene se (uwizera) aba agaragajeko ari umwana w’Imana (2 yohana 3:10).
URUGERO RW’URUKUNDO NYARWO
Nubwo benshi badashaka kubiha umwanya wabo ngo bumve ukuntu ari ibyagaciro kadasanzwe kandi katagereranywa, ariko urukundo niyo sano ngari yerekanako umuntu akunda cyangwa yanga Imana koko (yohana 14:15). Ninde wafata umwana we cyangwa umuvandimwe akamutanga ngo yicwe kugirango arengere ubuzima bwa benshi bari mu kaga ku rupfu nawe ubwe arimo? Ninde se wakwemera gukubitwa ahorwa ubusa kugirango umunyabyaha bataziranye ababarirwe ibyaha yakoze? Abantu bavuka kubushake bw’umugabo n’umugore, ntabwo bagira urukundo kuko bavukiye mu cyaha (zaburi 51:7). Kuko n’umubyeyi ashobora kwibagirwa umwana we, ntababarire nuwo yibyariye (yesaya 49:15). Ariko nimurebe urukundo Imana yadukunze rwatumye itanga umwana wayo w’ikinege, kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho (yohana 3:16).
Iyo bavuze urugero rw’urukundo nyarwo rumwe rwihangana, kandi rukababarira byose n’urwo Imana yadukunze ikemera gutanga umwana wayo ngo adupfire Atari uko twaribeza cyangwa twaritubikwiriye ahubwo byavuye mu rukundo Imana yadukunze ikemera kuduha umwana wayo kugirango aducungure.
“dore urukundo rwatumye amfira ibyaha byange abihamba munva, maze arazuka ngo ampuze na se nagaruka nzamushimira ibyo”. uko niko umuririmbyi umwe byamurenze maze avuga utyo (375 mu ndirimbo zo gushimisha).
Nyuma yo gusanga ntarukundo dufite iyo tukiri abanyabyaha batarizera kristo Yesu, turasabwa kwizera Yesu kristo kugirango duhabwe umwuka wera uzadutera kwera imbuto y’urukundo (abagalatiya 5:22). Kuri wowe wizeye kristo yesu ukeneye gukomeza kumutumbira kugirango akubete urugero rw’urukundo nyarwo rukwiriye abana b’Imana. Ukeneye kubera itabaza batarizera kugirango bagusoromeho imbuto y’urukundo rwa Kristo Yesu wahawe nawe.
Bibiliya ivugako ibyo umuntu yakora byose mu buryo bwose bitagira umumaro iyo bidakoranywe urukundo ( 2 abakorinto 13:1-7). Yesu nakubera urugero ntakabuza rwose nawe uzagira urukundo nyarwo rutera guhimbaza Imana. (matayo 11:29).