Iteraniro rya kabiri ryo gusoza Igiterane cy’Ivugabutumwa (Evangelical Campaign) muri CEP UR Huye

Kuri uyu munsi tariki 24 Ugushyingo 2024, muri CEP UR Huye ni umunsi wo gusoza Igiterane ngarukamwaka cy'Ivugabutumwa (Evangelical Campaign) gitegurwa n'abanyeshuri bo muri CEP muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye. Mu iteraniro rya kabiri turi kumwe n'umukozi w'Imana Pastor Barore Cleophas ndetse na Korari Ibanga na Korari Rehoboth.

Iki giterane cy'Ivugabutumwa kiba kigamije guhembura imitima ya benshi no guhindurira benshi kumenya Yesu Kristo. Intego y'iki giterane muri uyu mwaka iri mu gitabo cy'Abefeso 5:8 "AKuko kera mwari umwijima none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende nk'abana b'umucyo"

Korari Ibanga yo muri CEP iririmbye ivuga ko uwakorera umugabo yakorera Yesu kuko ahemba neza ntiyambura. Yesu nytiyigera ahemuka nk'uko abana b'abantu babikora.

Korari Rehoboth itaramye iririmba indirimbo nziza harimo: Imana yacu irakomeye naho izindi mana ni ibinyoma, Uwiteka arahambaye; ibifite imibiri byose bizaririrmba bivuga ngo Uwiteka arahambaye, Yesu yazuye Lazaro amaze iminsi ine mu gituro nawe ushobora kuba ushidikanya mwizere arashoboye kuko ni intare yo mu muryango wa Yuda ibikugoye byose arabitegeka.

Korari Rehoboth itaramira muri CEP UR Huye

Rehoboth yakomeje kuririmba indirimbo nyionshi zo guhembura imitima urugero bati tuzamamaza tuvuge ishimwe ryawe abanyamibabaro babyuke bishime, isezerano ntirisaza; Simiyoni yariyarabwiwe ko atazapfa atabonye Yesu Imana yamusohoreje isezerano. Umwami Imana ntatinza isezerano nk'uko bamwe babyibaza. Yesu ntaryama ntajya ahunikira yiyemeje gutabara abamutegereza bose umutima ufite ibyiringiro uzamubera ubuturo nawe azawuturamo iteka.

Ijambo ry'Imana na Pst. Barore Cleophas

1 Tesalonike 4:16-18 "Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n'ijwi rya marayika ukomeye n'impanda y'Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakirihon basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n'Umwami iteka ryose. Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo."

Umunsi wo kugaruka kwa Yesu hazaba ibimenyetso bizamenywa gusa n'abapfuye bizeye. Kuzamuka kw'itorero kuzaba mu mbaraga nyinshi cyane, Yesu azaza ashagawe n'ingabo ze humvikane n'ijwi ry'impanda itorero rizamurwe mukanya nk'ako guhumbya.

Abizera bazaba bakiri mu isi hatitawe ku mirimo izaba ikorwa bazaherako na bo bazamurwe. Itorero rimaze gukurwa mu isi nibwo anti Kristo izatangira gukora ku mugaragaro.

Kuzamurwa kw'Itorero ni isezerano Kristo yarisigiye kuko yavuze ko agiye kubategurira ko azanagaruka kubajyana Yohana 14:1-3. Yesu azaza imirimo yose ikomeje nk'uko bisanzwe. Bivuze guhora twiteguye igihe cyose kuko ntawe uzi igihe azazira. Bamwe bazagenda abandi bazasigara; irorero rizagenda isi isigare ikora.

Nk'umukristo wese wizeye yakgombye guhora akumbuye uwo munsi mwiza wo kuzamurwa kw'itorero kuko isi yo izaba isigaranye akaga gakomeye cyane. Birakwiriye ko duhora twiteguye kandi ufite ibyo byiringiro muri we yiboneze nk'uko uwo aboneye 1Yohana 3:3. Kwitegura no guhora twiyeza ni byo bidukwiriye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *