Korare
Alliance nimwemu makorari ane akorera umurimo w’Imana ishorora byose muri
CEPkaminuza y’urwanda ishami rya huye, iKaba nanone imwe mu makorari abiri
akorera umurimo w’Imana ku mudugudu w’angrofrancophonewo muri paruwasi ya Taba
yo mururembo rw’amajyepfo mu itorero ry’ADEPR. Korare Alliance iririmba kandi
ikaramya Imana mu ndimi z’amahanga ku bw’umugambi wabo wo gukwirakwiza ubutumwa
bwiza ku isi yose.
Amateka
ya korare Alliance
Korare
Alliance yatangijwe ku wa 5ukwakira 1997, itangizwa n’abantu umunani bari
bayobowe Simeon SEBATUKURA, pastori uyoboye uwo mudugudu ubu. Akaba yari wo mu
gifaransa na korare yari yari yemeje guteza imbere kubwiriza butumwa bwiza
mundimi mpuzamahanga arizo Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahiri. Aya akaba
ariyo mateka yayo avunaguye
Ku wa 10
gicurasi 1997: itangizwa ry’umudugudu w’ angrofrancophone na korare
y’Angrofrancophone
2001: korare
Angrofrancophone yari igizwe n’abantu 58 ihabwa izina rya “Alliance”ni muriuwo
mwakakorare yatangiye gukorera Imana muri CEP kaminuza y’Urwanda ishami rya
Huye yahoze ari CEP kaminuza nkuru y’Urwanda byatangiriye mu mwaka umwe. Muri
uwo mwaka kandi korare Alliance yatangije umushinga wo kugura ibyuma byo
gucurangisha.
2006: hagati
mu kwezi kwa 5 ku itariki 27, 2006 no mu kwa 5, 2007: hatangijwe umushinga wo
gukora umuzingo wambere w’indirimbo wariufite izina ryitwa “Le ciel n’est pas
sourd”
2010-2012:
umuzingo w’amajwi n’amashusho (DVD) yashyhizwe ku mugaragaro ku wa 12-13,
gicurasi2012 muri kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye yari CEP kaminuza nkuru
y’Urwanda no kumudugudu mpuzamahanga wa paruwasi ya Nyarugenge.
Ku wa22-23
werurwe 2014: Korare Alliance ishimira Imana ibinyujije mugikorwa cy’urukundo
yasaniye umupfakazi inzu utuye mu mudugudu wa Cyarwa, Umurenge wa Tumba wo mu
karere ka Huye.
Ku wa 12-14
kamena: korare Alliance yakoze urugendo rw’ivugabutumwa mu gihugu cy’abaturanyi
cya Uganda ahitwa Kampala-Mango
Korare
Alliance yabashijeje nanone gukora ibiterane byivuga butumwa byishi muri CEP
n’ingendo z’ivugabutumwa mu bigo by’amashuri yisumbuye no muyindi midudugudu
yaADEPR. Urugero twavuga: ENDPkarubanda, GSOB(indatwa n’inkesha), ES
Sumba(nyamagabe), groupe scolaire des Parent(CEFOTEC), Umudugudu wa Kicukiro
shell, umudugudu wa Remera, n’umudugudu mpuzamahanga wa Nyarugenge.
Komisiyo
za korare Alliance
- Komisiyo ishinzwe imibereho myiza
- Komisiyo ishinzwe gucunga ibikoresho
- Komisiyo ishinzwe kunoza imiririmbire
n’imihimbire - Komisiyo ishinzwe guhimbaza no
kuramya - Komisiyo ishinzwe amasengesho
- Komisiyo ishinzwe gukwirakwiza
imizingo ya korare(DVD), kuyigurisha no kuyisesengura mu buryo bwihariye - Komisiyo ishinzwe ikoranabuhanga n’
isakaza makuru - Komisiyo ishinzwe imyitwarire
- Komisiyo ishinzwe
ububwirizabutumwa/y’ivugabutumwa bwiza