Chorale ya nibature yaje nyuma guhindukamo Chorale, yakoreraga umurimo w’Imana mu kuririmba muri nibature. Nyuma yo guhinduka Chorale Enihakore yatangiye kujya iririmba mu materaniro yagutse ya CEP kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye yari CEP kaminuza nkuru y’Urwanda. Bamwe muri abo baririmbyi bari abaririmbyi muri korare Vumilia na korare Elayo bari abarihuje bakora groupe yaririmbaga muri nibature ya CEP kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye yari CEP kaminuza nkuru y’Urwanda. Umubare wakomeje kugenda uyigabanukamo kubera ko nta bandi baririmbyi bigeze binjiramo kugezaho hatasigaye n’umwe ubwo abayitangiyemo bagiye basoza amasomo yabo. Mumpera za 2006, hari hasigaye umuririmbyi umwe wigaga mumwaka wa mbere, nyuma haza kwinjiramo abandi banyeshuri ba biri mu mwaka wa 2007. Korare yakomeje kubamo abahungu batatu bonyine bari barahimbwe “INTARE Z’UMWAMI” byari bishatse gusobanura gurupe igizwe n’abahungu biyemeje gusenga mu gitondo cyakare mu cyari ari kaminuza nkuru y’Urwanda.
Gurupe
yakomeje kugenda ikura imenyekana ku izina rya “KORARI YA NIBATURE” kurugero
rw’uko muri 2009 yari igizwe n’abaririmbyi 20 nabayobozi babo biyemeje kujya
baboneka muri nibature kadi banumvisha aba kristu ba CEP kwitabira nibature.
Ubuyobozi bwa CEP bwa sobanuriye abakristo ko nibature atari umuhamagaro ahubwo
ari amateraniro nk’ayandi. Kubwibyo rero nta kwinangira kubyuka kare mu
gitondo. Ibi byongereye umubare w’abitabiraga nibaturekurujyero rwo hejuru
byatumye n’abandi baza kwinjira muri korare ya nibature.
Muri 2010,
nibwo yiswe korare ENIHAKORE hashingiwe ku murongo uri muri biiliya
(Abacamanza15:19),kubw’ abaririmbyi bayo, hashyizweho itegeko rikumira undi
muririmbyi wese wasahaka kuyinjira ari muyindi korare, ko ahubwo bagira abayo
baririmbyi bahoraho. Ubu ngubu iyi korare igizwe n’abaririmbyi 48 twongeyeho
nabandi bagiye mu yandi mashami yakaminuza atandukanye, kubera ivugura rya
kaminuza y’Urwanda.
Kugeza uyu
munsi abasaga abaririmbyi 100 bagiye barangiza amasomo yabo bakoreraga umurimo w’Imana
muri korare Enihakore, kandi nkuko ibihe bikomeza kugenda bihita umubare
uziyongera.
Ibyagezweho
Kuva mu
itangira rya Enihakore kugeza na nuyu munsi, twabashije gukora ibikorwa
by’ivuga butumwa bwiza mu buryo butandukanye muri kaminuza no hanze yayo.
Urugero:
- Taba
- Cyarwa-Sumo
- Nanza
- Umudugudu
wa Matyazo - Mbazi-Karama
- Runyinya-Sheke
- Carwa-Sumo
muri ADEPR Cyarwa
Dufite kandi
n’umuzingo w’indirimbo z’amajwi (zitagaragara)twashyize hanze muri 2016.