Chorale Vumilia

Korari Vumilia ni imwe mu ma tsinda y’abanyamuryango b’umuryango w’ abanyeshuri b’abapantecote ukorera muri kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye unakorera mu itorero rya pantecote mu Rwanda (ADEPR). Iyi korari ikaba yarashinzwe muri 2001. Hari abaririmbyibeshi bayiririmbyemo ariko bakaba ubu bararangije kwiga muri kaminuza bakaba bakorera ahantu hatandukanye mu gihugu.

Intego ya korari Vumilia, kuva yashingwa ni ukubwiriza inkuru nziza yakristu kubantu bose bakayobora abantu bose inzira y’agakiza kuzuye, no kubohoza abantu bari mu bubata bw’ibyaha. Kuva 2003 nyuma y’ingaruka mbi z’amateka yaranze igihugu, by’umwimwihariko jenoside yakorewe Abatutsi mu1994, Vumiliya yari ifite umuhamagaro udasanzwe wo gusenga, gufasha no guhumuriza Abanyarwanda bari bakiri kubabazwa n’inguraka ambi za jenoside.(Kubohoza abantu mu bubata bw’ivangura rishingiye ku moko no kwicamo ibice, guhumuriza abantu bakomeretsekandi bakaba bagifite ibikomere byerekeranye n’amateka yaranze igihugu na kavukire zabo).

Kugirango
korare igere kuntego zayo zose, abaririmbyi ba korarre Vumiliya bashingiye
kubiorwa bitandukanye mukubwiriza ubutumwa kwabo. Igikorwa k’ingenzi ni ijambo
ry’Imana ribohora kandi rikarema Imitima mishya, gutanga ubuhamya buhumuriza
abafite imitima ya komeretse,gufasha abantu bafite ibibazo bitandukanye
nk’ubukene; abapfushije;uburwayi; kugira inama abanyeshuri batsindwa mu ishuri,
cyangwa abo bangiye guha inguzanyo zihabwa abanyeshuri kugirango babashe kwiga.
Abaririrmbyi ba korare bafashaga bagenzi babo ari abarangije n’abari bakiga,
mubikorwa byaburimunsi nkenerwa nk’amakwe, abibarutse n’abatejwe intambwe mu
buyobozi mu itorero n’ibindi. Uku kubwiriza kwashingiye ku rukundo gutuma
korare vumiliya ihinduka umuryango, abaririmbyi bajyenda babohoka kandi bakira
imitwaro na gahinda katerwaga n’imitima yabo yakomeretse. Vumiliya yabashije
kujyera Kaduha,Rubavu, Nyamasheke, Rusizi, Gisagara, Huye, Nyaruguru, Ngoma,
Gicumbi, Bugesera, nahandi… ubuyozi bwishi munzego zitandukanye z’itorero
zishimiye ubu butumwa bwatanzwe na Vumilia bwibanda ku GUSANA IMITIMA
N’UBWIYUNGE. Vumilia yakoze imizingo y’ indirimbo zitagaraga (amajwi) n’izifite
amashusho zikaba ubu zibasha kuboneka.

Umuzingo
wambere ukaba witwa “NGUFITIYE UMWENDA”, umuzingo wakabiri ukaba witwa “UWITEKA
ARERA”uwagatatu ukaba ari “MU ISI NDI UMUSHYITSI”

Loading