El-Elyon worship team yakoze igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyabaye kuri iki cyumweru tariki 20 Kamena 2021muri stade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye cyizihizwa na El-Elyon worship team n’amakorari akorera umurimo w’Imana muri CEP UR Huye campus.
Ni igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa Saba na 54 mu ndirimbo zikundwa n’abantu benshi za El-Elyno worship team, El-Elyon yatangiye ihimbaza Imana abantu ubona ko bari gufashwa mu ndirimbo zitandukanye.
Umukiza wacu ashobora kutunezeza mu isi
indirimbo ya 57 mu gakiza niyondirimbo yo mu gitabo yatangije iteraniro ryera.
Nyuma yo gusenga isengesho titangiza iteranira n’indirimbo yo mugitabo hakuriyeho ubumwa bwiza mu ndirimbo za amakorari atandukanye akorera umurimo w’Imana muri CEP UR Huye campus ariyo: Alliance, Vumiliya, Enihacole na Elayo mu ndirimbo imwe kuri biri kotari.
Korari Alliance yabanje kuririmba mu ndirimbo yayo yagarutse kunbutumwa buvuga ko Yesu avuga ko ariwe tangiriro akaba n’iherezo ntawe uzajya kwa Data atamujyanye.
Korari Vumiliya yaririmbye ubwa kabiri yo yagarutse ku butumwa mu ndirimbo bwo gushima Imana no kunezererwa ubwiza bwayo no kugaragaza ko Imana ikiranuka buriwese akwiye kwihangana akayitejyereza.
Korari Enihacole yaririmbye ubwagatatu yo yagarutse ku butumwa mu ndirimbo buvuga ko dufite ibyiringiro kubwo amasezerano.
Korari Elayo yaririmbye ubwa kane yo yagarutse ku butumwa mu ndirimbo buvuga ko Tunejejwe n’Imana kubyo yakoze igira iti:” Yakoze ibyo tutibwiraga”. Aba bibonye baratangara. Bakomeza nagira bati nimuhumure, mukomere Imana yacu irakomeye.
Mu guhimbaza Imana byihariye byakozwe na El-Elyon worship team mbere yo kumva ijambo ry’Imana yagarutse ku butumwa buvuga ngo hashimwe Yesu watsinze.
Umwigisha w’ijambo ry’Imana muri iki giterane cya El-Elyon worship team cyo kuri iki cyumweru Ev. Nzaramba Jean Paul yari afite intego igira iti:” Umurimo w’Imana ni uwuhe? “. Yifashishije ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 6:28-29 ndetse no mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo 7: 21-23.
Uyu muvugabutumwa yakomeje avuga ko umurimo mini, mu kuru ari ukwemera no kwizera uwo Imana yatumye ariwe Yesu christo. Yagize ati:” Gukora umurimo w’Imana ataribyo bifite umumaro cyane icyambere ari ukwizera Yesu Imana yatumye”.
Yakomeje avuga ko kandi Yesu aho ari ubuzima buhinduka, umufite bitayoberana atanga urugero ko marariya igaragagara Yesu atari utaboneka umufite.
Uyu muvugabutumwa yavuze ko umurimo wa kabiri ari ukuba igitambo cyizima cyera gishimwa n’Imana. Yagize ati:” Ibyo Imana ishaka sibyo utanga bivuye mu mufuka ni ukwitanga wowe ubwawe”. Abaroma 12:1-
Uyu muvugabutumwa yakomeje avuga ko umurimo wa gatatu ari ukumenya ubushacye bw’Imana no gukora ibyo Imana ishaka. Yagize ati:” Kumara imyaka myinshi mu mirimo utaratowe n’Imana uba uri gukorera abantu bagutoye kurusha Imana icyaba cyiza ari icyo Imana ishaka kuko ariyo igushoboza muri byose”. Yesu aracyumva.
Nyuma yo kumva ijambo ry’Imana hakurikiyeho kuramya no guhimbaza Imana byakozwe na El-Elyon worship team abantu barushaho kuzererwa Imana.
El-Elyon mu guhimbaza Imana reba amwe mu mafoto
Mu ijambo risoza iriterano ni uko umuyobozi wa CEP UR Huye campus yavuze ko ku cyumweru hari iteraniro amasaha y’ikigoroba gusa dukwiye gukomeza kwirinda covid-19 no kubahiriza amabwiriza muri rusange.
umwanditsi: RUKUNDO Eroge
Imana ishimwe cyane kubw’umunsi wejo kandi nukuri twungutse byinshi byumumaro.
Twongeye gusobanurirwa neza icyo umurimo w’Imana aricyo ndetse nicyo Imana ishaka ko dukora.