umwigisha w’ijambo ry’Imana ni Rev past MUTAGAZWA Viateur kuri uyu yatangiye avuga ko utagomba kwigana kuba undi muntu ahubwo gerageza wigane Yesu kristo yagarutse ku bintu yigishije ku wa Gatanu avuga ko umuntu agomba kugira inumbero,agomba gupanga ibintu bye kuko Imana nayo igira gahunda kandi Umukristo agomba guhitamo abantu bazamufasha gukorera Imana( gukora ibyo Imana ishaka) ,ikindi Umukristo agomba gusenga kugira ngo Imana imuhe Gahunda,uyu munsi aragaruka ku bintu bitanu aribyo:
- Umuntu wese yaremwe kubera Impamvu
- Umuntu wese Imana yamuremeye umugambi
- Imana ifite inyungu muri uwo mugambi yakuremeye
- Iyo Imana yavuze ikintu,iba yarakirangije ikibura nugutegereza
- Iteka cyose kibaha kiba gifite amategeko akigenga n’umuntu rero amategeko amugenga ari muri Bibiliya.
Yasomye ijambo ry’Imana riboneka muri bibiliya mu gitabo cy’abefeso igice cya mbere,umurongo wa kabiri kugeza kuwa kane hagira hati” ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa Twese no ku Mwami Yesu kristo”,yongera asoma mu befeso ibice bibiri,umurongo wa cumi na Yosuwa 1:1 agendeye kuri uya magambo avuga ko Iyo ubanye n’Imana neza aho ugeze hose haba ahawe kuko ntakibuza umugambi w’Imana gusohoza,icyangobwa nuko uba uri kugendera mu cyo yavuze.
Abantu bo muri iki gihe bifuza kubashishwa nibyo bakora ariko ubundi umuntu wese agomba kubashishwa n’Imana
Umuntu wese yaremwe kubera Impamvu
Ntakintu kibaho yabayeho kinyuze mu maso y’Imana,byose byabayeho Imana ibishaka. ubundi Imana hari ikintu yaduhaye bita UBUSHAKE ubwo rero nibwo butuma ukora ibyo Imana ishaka cyangwa ubushake byawe bugatuma ukora ibyo Imana ishaka. Hari ikintu abakristu bibeshyaho Umwuka wera ntabwo atugira amarobo ahubwo ugukoreramo bitewe n’ubushake bwawe. yakomeje yibaza impamvu hari amadini menshi avuga amagambo y’Imana ariko wareba ugasanga bakumeza gukora ibyaha.
umuntu wese yaremwe kubera umugambi
ubundi kugira umuntu wese abashe gukora umugambi w’Imana wibaza ibibazo bikurikira icyambere ubundi ninde?, kabiri ubundi mvahe? hari abantu batazi umuremyi wabo, icyagatatu ubundi naho ndi ndahakora iki? icyo Imana yagushyiriye aho uri ni ukugira ngo abantu batazi Imana uzatume bayimenya Benedata tugire Amagambo make, Ijambo ry’Imana ryinshi kandi tugire ubuhamya bwiza aho turi,icya kane nshoboye gukora iki? iki kibazo kizagufasha kumenya impamvu ibayeho mbese ibyo mfite ndabikoresha iki ariko iyo utazi Impamvu ubayeho bituma ukora ibintu bidahesha Imana icyubahiro.
Imana yakuremeye guhirwa cyangwa gutungana kandi ifite inyungu mu cyo yakuremeye ,ikintu cyose Imana igukorera igikora kugira ngo irinde izina ryayo(Abaheburayo 6:13).Benedata,ikintu cyose ukora ,ugikore ari uko Imana ibikwemereye.hari ibi bintu Imana itandukaniyeho n’Abantu icyambere Indahiro y’Imana ntabwo ihinduka ariko iza bantu zirahinduka,ikindi isezerano ry’Imana ntabwo rihunduka ibi bintu bibiri nibyo bibera igitsikamutima abumvira Imana.
Benedata,Kugira ibintu Imana yakuvuzeho bizakunde nuko ukomeza kuyubaha,ugakunda gukora ibyo yishimira niba ari icyo ubona ukora itishimira senga uyisabe imbabazi.
Shalom!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!