dutangiye Amateraniro turirimba indirimbo yo mu gitabo ya mirongo ine n’umunani mu gakiza
tugeze mu mwanya wo kwakirana
- Tugeze mu mwanya mwiza w”ijambo ry’Imana
- Umwigisha ni MUNYESHYAKA Edmond
- Tukomeze dusoma Abaroma 8:26,2 abakorinto 4:10
- Umwigisha aragaruka ku gihembo cy’icyaha,aho agiye kuvuga ku rupfu, urupfu rurimo ibyiciro bibiri harimo urupfu abakiranutsi bagendana hari n’urupfu Imana itanga nk’Impano.buriya Eva iyo aza kuba afite Umwuka w’Imana ntaba yarashutswe n’Imana,ubundi ubutumwa bwiza tumva ni Yesu kristo ntabundi butumwa bwiza buhari. Ibyaha byazanywe na Adamu wa mbere ariko kubabarirwa byazanywe na Adam wa kabiri ariwe Yesu Kristo. iyo usomye neza bibiliya mu gitabo Pawulo yandikiye itorero ry’i korinto hagaragaza urupfu abarikristu bagendana. Umumaro w’urupfu w abakiriranutsi bagendana rutuma baba IRUMBI ku cyaha ariko ubu dufite abakristu bagitera akuka aba nibamwe bakora ibyaha. Umuntu wese wakiriye Yesu agomba kuba yarapfuye ku cyaha. Umuntu wese udafite uru rupfu niwe uzabona urupfu rwa kabiri ariyo mpano y’ibyaha.
- Benedata,Kwiga cyane ntabwo byakubuza gukora ibyaha ariko iyo wakiriye urupfu rwa Yesu nicyo cyonyine cyatuma udakora icyaha.
- icyaha Satani azi neza ukuntu agitangira amatangazo kuko umuntu ugiye gukora icyaha abanza kugitegura ariko iyo wakiriye Yesu kristo uba ufite imbaraga zo kubirwanya.
- urupfu rwa kabiri ni igihembo cy’ibyaha,iyo umuntu akora icyaha aba ari kubwira Imana ngo”ndimo ndakora uzamembe.iyo umuntu adafite Umwuka w’Imana aba afite Umwuka w’icyaha ubundi urupfu rwa Yesu nirwo ruturinda gukora icyaha ntabwo byumvikana ukuntu umuntu adasambana kandi ari aho babikora.
- Benedata,iyo utarakira Yesu uba kuri icyaremwe gishaje,ariko iyo Umufite uba uri icyaremwe gishya nuko rero twemeze twakire urupfu rwa Yesu muri twe.
- Tugeze ku musozo w’amateraniro yacu,turakomeze saa moya n’igice,mukomeze gufashwa.
Mukomeze mudusangize ku ijambo ry’Imana. Natwe aho turi turakora share!! Thanks