Mu iremwa, Imana igira igitekerezo cyo kurema umuntu yashimye ko imurema mu ishusho yayo. Yashakaga kubana n’umuntu, igasabana nawe. Icyaha kiza gutandukanya ubwo busabane ariko kuko Imana yari yaragambiriye guhuza umuntu nayo, ishakira abari mu isi inzira yogucungurwa ngo yongere ibane n’umuntu. Mbere yokubona Yesu Kristu, abantu bubakiraga Imana inzu zagereranywaga ko ariho Imana ituye kuko imitima yabo itarifite kwizera Imana ngo yezwe no gukiranuka kuva mu kwizera. Yesu yaje nk’inzira ihuza imitima y’abantu n’umuremyi.
Mu gihe gito gishize abantu benshi bakunze kujya mu butayu, mu buvumo, mu mazi, ndetse no mu misozi gusenga. Umunsi umwe nahawe ubuhamya na mwenedata wagiye ku musozi gusenga. Yahuriyemo n’uwaruje gusenga aramubaza: “mbese ko waje gusenga hano urakijijwe?” Aramusubiza: “ntabwo ndizera, gusa icyatumye nza hano nuko numvise yuko umuntu uje hano afite ibibazo asubizwa.”
Gusenga bikwiye gukorwa nk’ibanze ry’ibyo dukora. Ibikorwa byacu byose, byagatangijwe n’amasengesho bigakorerwa mu masengesho ndetse bigasozwa n’amasengesho (1Tesalonike5:17). Kuberako gusenga si ukuvugana n’Imana gusa ahubwo hakagombye ubusabane buzanwa nuko hari umubano dufitanye n’Imana kuko Imana yanga icyaha ndetse itandukanya amasengesho y’abera kuko ay’abera asigwa imibavu (Ibyahishuwe5:8). Gusenga kandi ntiguhindura umugambi w’Imana k’umuntu. Tutarabaho yari idufite mu mugambi wayo mwiza (Yesaya55:8), kandi ntakibasha kurogoya umugambi wayo (Yobu42:2). Ahubwo gusenga kuduha imbaraga zidushoboza kwinjira mu mugambi w’Imana. Ariko kandi gusenga guhindura imigambi ya satani ku muntu kuko Imana “yica imigambi y’incakura,kugirango amaboko yazo adasohoza imirimo yazo” (Yobu5:12).
Ikibazo Imana ifitanye n’Abigisha.
Kudatekereza nk’uko Imana ishaka kw’abigisha byatumye bamwe bita kukwigarurira umubare mwinshi w’abantu mu nsengero ariko badafashwa gukura mu buryo bw’umwuka. Kubwo guharanira inyungu zigiye zitandukanye zitari mu mugambi w’Imana, byatumye bamwe mu bigisha batabwiza abantu ukuri. Aho kwigisha gutunga Imana mu mitima bizanwa n’ubuzima buhindutse, babigisha yuko batagomba kuva mu makoraniro (amadini) yabo ko ariho Imana iba. (IKIBAZO IMANA IFITANYE N’ABIGISHA NTIBABABWIJE UKURI). Ihame ry’Itorero rikura: Gukura kw’itorero ntikugaragazwa numubare mwinshi w’abanyetorero ahubwo kugaragarira mubasohotse muguhindura abandi nabo bamaze guhinduka.
Icyo Imana ibashakaho (Abigisha).
Yesu aramubwira ati “Mugore, nyizera. Igihe kizaza, ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa I Yerusalemu. Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga” (Yohana 5:21, 23).
Yesu avugana n’umusamariyakazi yamubwiye ko igihe kizagera ubwo Imana itazaba ishakishirizwaahantu (place) ahubwo gusenga by’ukuri bizakorerwa mu mitima ifite gukiranuka no kutaryarya, ndetse mu mwuka wera kuko Umwuka wera niwe uzi gusabira abera uko Imana ishaka (Abaroma 8:26).
Tugana ku musozo w’igice cya gatandatu, Imana ntabwo iba ahantu runaka ahubwo abantu nibo bayigendana mumutima. Ufite Imana wese mumutima aho ageze, ahabanamo nayo. “Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, Iyo kuko ari yo Mwami w’ijuru n’isi, ntiba mu nsengero zubatswe n’abantu,kandi ntikorerwa n’amaboko y’abantu nk’ugira icyo akennye, kuko ari yo yahaye bose ubugingo no guhumeka n’ibindi byose”(Ibyakozwe17:24-25).Ibera hose icyarimwe ariko ntiba muri byose bityo namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura (Yohana 8:32).
Nibyo gusa ikibazo nuko abigisha benshi badaha agaciro amagambo bavuga kandi abakristo benshi bayafata nkukuri,
Baziko gusenga ari mu rusengero!
Nejejejwe N’imana Kumutima wanjye Ndumva huzuye ibinezaneza byinshi.Nsabiye Umugisha benedata bakomeje Mutwibutsa Ubuntu karibwo bwadukijije, Bitavuye kumirimo myiza realize!!!!!!!.God bless you , Keep the same spirit.