Buri kiremwa cyose gihumeka kandi kigakura kigira icyo nakwita inzozi mbi zacyo cyangwa nkabyita intambamyi cyanga guhura nazo mu mibereho yacyo nk’urugero amapfa n’inzozi mbi ku bimera, ku nyamanswa ndetse no ku muntu, kuko uretse kuba ar’intambamyi ku mibereho myiza yibyo binyabuzima amapfa kandi n’inzozi mbi z’’ubutaka.
Imana umuremyi kandi umugenga wa byose, yo ishobora byose yanga icyaha n’igisa nacyo ariko nkuko babivuga ko no mu bihangange haba inkwakuzi nayo haribyo yanga urunuka kandi bikayibera ikizira kurusha ibindi nkuko ari bitandatu ndetse birindwi byagaragajwe n’umwe mu bahanga isi yagize ariwe umwami Salomo mwene Dawidi mu gitabo cy’imigani 6:16-19 aribyo:
1. Amaso y’ubwibone
Uretse kuba Imana yanga ubwibone kuko ntawagakwiye kwiratana umubiri kuko twese turemye mu bushake bwayo, kandi mu ishusho yayo, ubwibone kandi bubangamira umuryango mugari mu buryo bumwe cyangwa ubundi aho usanga umwibone kubana n’abandi biba bigoye, rero ntihakagire urangwaho nuwo mugayo mu maso y’Imana n’abantu.
2. Ururimi rubeshya
Petero aramubaza ati “ananiya n’iki gitumye satani yuzuza umutima wawe kubeshya umwuka wera, ukisigariza igice cy’ibiguzi by’isambu”. Uyu murongo wo mubyakozwe n’intumwa 5:3 ugaragaza nezako icyaha cyo kubeshya ar’intwaro ya satani kandi ikimuvaho cyose Imana yacu icyanga cyanee, ubwo natwe ntitukarangwe nacyo hato Imana yacu itazaduciraho iteka.
3. Amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza
Ibikorwa byose by’urugomo ndetse n’ibindi byose biganisha ku kumena amaraso y’inzirakarengane biragatsindwa n’uhoraho kuko uretse kuba ar’icyaha mpuzamahanga gihanwa n’amategeko yahose ku isi, ninako arikizira mu maso y’Imana yacu kandi kiranayibabaza cyane kuko uhereye kera kubwa Gahini yica mwene nyina Imana yahise imuvuma by’iteka.
4. Umutima ugambirira ibibi
Nkuko no mu Kinyarwanda babivuga ko umutima mutindi utuzura igituza ninako Imana nayo yanga kandi ikababazwa nugira mwene uwo mutima kuko yo ijya kurema umuntu yarimwishimiye kandi imukunze cyane rero ikaba yumva ntampamvu nimwe yagatumye ikiremwa cyayo cyakagambiriye ibibi. Umuntu mwiza azabona ihirwe k’uwiteka, ariko azatsinda ugambirira ibibi (imigani 12:2)
5. Amaguru yihutira kugira urugomo
Iyo dusomye ijambo ry’Imana mu gitabo cya 1 Samweri wa mbere 22:9-19, tuhasanga inkuru z’umugaragu wa Sawuli witwa Dowegi watinyutse kwica umutambyi w’Uwiteka Abimereki n’abahungu be ngo nuko Abimeleki yagaburiye Dawidi ashonje kandi akanamuha inkota yaneshesheje Abafilisitiya.
Amategeko ya Repubulika y’u Rwanda nayo ntiyemera umuntu wihanira n’ijambo ry’Imana ryamaganira kure umuntu uwo ariwe wese umubi satani akoresha amaguru ye ibidahesha Imana icyubahiro mu kugira urugomo.
6.Umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma
Mu gitabo cy’1Abami21:11-16 havugwa inkuru y’umugabo Naboti wari wifitiye uruzabibu rwe rwiza (twagereranya nk’urutoki). Umwami Ahabu yararwifuje, ndetse asaba Naboti kurumuha aranga, kuko mu myumvire ya Naboti nta mpamvu n’imwe yari gutuma agurisha cyangwa ngo atange gakondo yaba sekuruza be.
Umugore wa Ahabu witwa Yezeberi, amaze kubwirwa n’umugabo we yamusabye gutuza ubundi akamuhesha uruzabibu rwa Naboti.
Ibyo rero byatumye Yezeberi ategura amasengesho ya nyirarureshwa, abisiraheli bose bayajyamo birumvikana na Naboti yari ahari, yari yateguye abagabo b’indarikwa ndetse Bibiliya idatinya kwita ibigoryi(1Abami21:10) n’uko bashinja Naboti ko yatutse Imana ndetse n’umwami, bahita bamukurubana bamutera amabuye arapfa.
Ahabu azungura ibya Naboti, nyamara icyo yakoze cyarakaje Uwiteka, Kubera iyo mpamvu, ingoma ya Ahabu yashyizweho iherezo ndetse abwirwa ko aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti ari naho zizarigatira aye kandi niko byagenze.
7.Uteranya abavandimwe
Mu rwandiko rwa 2 rwa Samueli 16:1-4, tuhasanga inkuru z’umugaragu wa Sawuli witwa Siba wateranije Mefibosheti kuri Dawidi ko yitwikiriye ibyago Dawidi yari yatewe n’umuhungu we Abusalomu washakaga kumuhirika ku butegetsi, akajya I Yerusalemu kwitegura nawe gusubirana ubwami bwa sekuru Sawuli.
Dawidi ntiyasesenguye iki kibazo n’uko ahita afata icyemezo cyo kwegurira ibya Mefibosheti umugaragu we Siba.
Bakundwa guteranya abavandimwe n’ikintu Imana yanga urunuka, niba dushaka kuba inshuti z’Imana ni ngombwa ko twirinda amagambo yose agamije guteranya abantu.
UMUSOZO
Bene Data bakundwa n’umwami Yesu, mu gusoza ndagira ngo dusabe Umwami Yesu kudushoboza kunesha no kwirinda ibintu bitandatu ndetse birindwi Imana yanga ndetse bikayibera ikizira, kandi nkuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu ntabe aritwe bokuzahembwa urupfu ahubwo ntiducogore mu gukora neza kugira ngo tuzabane n’umwami wacu mu ijuru ubuzira herezo.
YESU ARAGUKUNDA
Umwanditsi: Thierry RUKUNDO